Barashakisha abayobozi beza
Barashakisha abayobozi beza
“Ndavuze ngo ‘haguruka ugende turakurambiwe. Mu izina ry’Imana, genda!’”—Ayo magambo yari yaravuzwe na Oliver Cromwell; asubirwamo na Leopold Amery, wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.
Hari hashize amezi umunani Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangiye. Yagendaga yangiza ibintu byinshi kandi Abongereza hamwe n’abo bari bafatanyije basaga n’aho bagiye gutsindwa. Leopold Amery hamwe n’abandi bari bagize guverinoma bumvaga ko hari hakenewe undi mutegetsi. Ni yo mpamvu ku itariki ya 7 Gicurasi 1940, mu nzu Inteko Ishinga Amategeko yo mu Bwongereza ikoreramo, Amery yasubiyemo amagambo yanditse haruguru ayabwira Neville Chamberlain wari Minisitiri w’Intebe. Iminsi itatu nyuma yaho, Chamberlain yareguye maze asimburwa na Winston Churchill.
ABANTU muri rusange baba bakeneye ubayobora, ariko si uwo ari we wese. Ndetse no mu muryango, umugabo agomba kuba ashoboye gusohoza inshingano ze z’ubuyobozi kugira ngo umugore we n’abana be bamererwe neza. Tekereza noneho rero ibyo umuntu ugomba gutegeka igihugu cyangwa isi yose agomba kuba yujuje! Ntibitangaje rero kuba abayobozi beza barabaye ingume.
Ibyo byatumye mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, hagenda haba imihango itabarika yo kwimika abami, imyivumbagatanyo, guhirika ubutegetsi, gushyiraho abayobozi, amatora, abategetsi bagiye bicwa hamwe n’ihinduka ry’ubutegetsi. Abami, ba minisitiri b’intebe, ibikomangoma, abakuru b’ibihugu, abanyamabanga bakuru hamwe n’abategetsi batwazaga igitugu bagiye bajya ku butegetsi hanyuma bakabuvaho. Ihinduka ritunguranye ryagiye rituma n’abategetsi bari bakomeye cyane bavanwa ku butegetsi. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Bakuwe ku butegetsi mu buryo butunguranye,” kari ku ipaji ya 5.) Ariko kandi, na n’ubu abayobozi babishoboye kandi bamara igihe ku butegetsi baracyari ingume.
“Dupfe kubemera dutyo,” cyangwa se hari ukundi bizagenda?
Ntibitangaje rero kubona abantu benshi batacyizera ko bashobora kubona abayobozi beza. Mu bihugu bimwe na bimwe, kuba abantu batagishishikazwa n’ubutegetsi kandi bakaba barabutakarije icyizere bikunze kugaragarira cyane cyane mu matora. Hari umunyamakuru wo muri Afurika witwa Geoff Hill wagize ati “iyo abantu bumva nta cyo amatora azahindura ku bukene basanzwe bifitiye, usanga akenshi badashishikarira kujya gutora cyangwa bajyayo bakifata ntibatore. . . . Muri Afurika, iyo abantu badashaka gutora, ntibiba bishaka kuvuga byanze bikunze ko baba banyuzwe n’abayobozi bafite. Incuro nyinshi, ni bwo buryo baba bafite bwo kugaragaza ko nta muntu
wita ku bibazo byabo.” Hari nanone undi munyamakuru wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wanditse ku birebana n’amatora yari yegereje, agira ati “nifuza ko hakwiyamamaza umukandida ubishoboye.” Yongeyeho ati “umukandida nk’uwo ntashobora kuboneka, n’aho warara ugenda. Dupfe kubemera dutyo.”Mbese koko abantu nta bundi buryo bafite uretse ‘gupfa kwemera’ abategetsi badatunganye? Ese kuba abategetsi b’abantu batarabashije guha abo bategeka ibyo bari babitezeho, bitanga igihamya cy’uko tutazigera na rimwe tubona ubuyobozi bwiza? Oya, si ko bimeze. Dushobora kubona ubuyobozi bwiza kurusha ubundi bwose. Ingingo ikurikira iragufasha kumenya umuyobozi mwiza kurusha abandi uzategeka abantu uwo ari we, ndetse n’ukuntu ubutegetsi bwe buzagirira akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni bakuriye mu mimerere itandukanye, nawe urimo.
[Amafoto yo ku ipaji ya 3]
Hejuru ibumoso: Neville Chamberlain
Hejuru iburyo: Leopold Amery
Hasi: Winston Churchill
[Aho amafoto yavuye]
Chamberlain: Photo by Jimmy Sime/Central Press/Getty Images; Amery: Photo by Kurt Hutton/Picture Post/Getty Images; Churchill: The Trustees of the Imperial War Museum (MH 26392)