Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho z’ukuri wazibona he?

Inyigisho z’ukuri wazibona he?

Inyigisho z’ukuri wazibona he?

UMUGABO wo muri Tibet arakaraga uruziga rw’amasengesho, ruba rurimo amasengesho yanditse. Yemera ko amasengesho ye agenda asubirwamo uko urwo ruziga rwikaraze. Mu nzu nini yo mu Buhindi, haba harimo akumba kagenewe amasengesho yitwa puja, aba agizwe no gucanira umubavu ibishushanyo by’imana n’imanakazi zinyuranye no kuziha indabo n’ibindi bintu. Ku birometero bibarirwa mu bihumbi, mu Butaliyani, umugore apfukamye imbere y’ishusho ya Mariya nyina wa Yesu iri muri kiliziya itatswe cyane; arasenga afashe mu ntoki ishapure ya rozari.

Wenda nawe wiboneye ukuntu idini ryagize ingaruka ku mibereho y’abantu. Hari igitabo kigira kiti “kuva kera idini ryagize kandi rikomeje kugira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage bo ku isi hose” (The World’s Religions—Understanding the Living Faiths). Umwanditsi witwa John Bowker yanditse mu gitabo cye (God—A Brief History) ati “nta muryango w’abantu wigeze uba ku isi Imana itawufitemo uruhare, ubusanzwe urwo ruhare rukaba ari urwo gutegeka ibintu byose no kurema. Uko ni na ko bimeze ndetse no mu bihugu bituwe n’abantu biyemeje kutemera Imana.”

Koko rero, idini ryagize ingaruka ku mibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni. Mbese icyo si igihamya gikomeye kigaragaza ko umuntu akeneye cyane ibintu byo mu buryo bw’umwuka? Umuhanga mu by’imyifatire y’abantu Dogiteri Carl G. Jung yanditse mu gitabo cye ukuntu abantu bakenera gusenga imbaraga zibasumbye, maze avuga ko “mu mateka y’abantu bose iyo bava bakagera ushobora kubona ingero zibigaragaza.”—The Undiscovered Self.

Icyakora, hari abantu benshi batemera ko Imana ibaho ntibanashishikarire iby’idini. Bamwe mu bashidikanya ko Imana ibaho cyangwa abahakana ko inabaho rwose, babiterwa ahanini n’uko amadini bazi yananiwe kubaha ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Ubundi idini ni ukuba ufite ihame runaka ugenderaho, ukarikomeraho udakebakeba, ukaryitangira n’umutima wawe wose. Ubwo rero hafi buri wese, hakubiyemo n’abahakana ko Imana ibaho, aba afite ihame yemera, akariyoboka mu buzima bwe, rikamubera nk’idini rye.

Mu myaka ibarirwa mu bihumbi y’amateka y’abantu, bayobotse imisengere myinshi itandukanye bagerageza gushaka ibyo bakenera mu buryo bw’umwuka. Ibyo ni byo byatumye habaho ibitekerezo byinshi binyuranye cyane byo mu rwego rw’idini dusanga hirya no hino ku isi. Urugero, n’ubwo amadini hafi ya yose yigisha ko hariho imbaraga zisumba abantu, afite ibitekerezo binyuranye ku birebana n’uwo izo mbaraga ari we cyangwa icyo ziri cyo. Amadini hafi ya yose atsindagiriza agaciro k’agakiza cyangwa kubohorwa. Nyamara inyigisho zayo ku birebana n’icyo agakiza ari cyo n’uko kaboneka ziranyurana. Muri iyo myizerere myinshi bene ako kageni, inyigisho z’ukuri zishimisha Imana twazibwirwa n’iki?