Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana

Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana

Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana

KUGIRA ngo abatuye isi bamenye inyigisho z’ukuri kandi zishimisha Imana izo ari zo, igomba kumenyesha abantu ibitekerezo byayo. Nanone igomba kugeza kuri bose ibyo yahishuye. None se iyo bitagenda bityo, ni gute abantu bari kumenya inyigisho, uburyo bwo gusenga ndetse n’imyifatire Imana yemera? Mbese ibyo bintu Imana yabihishuriye abantu? Niba yarabibahishuriye se, yabibahishuriye ite?

Mbese umuntu buntu ubaho imyaka mike ibarirwa muri mirongo, ashobora kugera ku bantu bose akaba ari we Imana ikoresha ishyikirana na bo? Oya. Ahubwo inkuru ihoraho yanditswe ni yo yagera ku bantu bose. None se ubwo ntibyari bikwiriye ko ibyo Imana yahishuye biboneka mu gitabo? Kimwe mu bitabo bya kera kivuga ko cyahumetswe n’Imana ni Bibiliya. Umwe mu banditsi bayo yaravuze ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Nimucyo dusuzume Bibiliya twitonze, maze turebe niba koko ikubiyemo inyigisho z’ukuri.

Imaze igihe kingana iki?

Mu bitabo bikomeye by’amadini, Bibiliya ni yo ya kera cyane. Hashize imyaka igera ku 3.500 ibice byayo bya mbere byanditswe. Bibiliya yarangiye kwandikwa mu mwaka wa 98 I.C. * N’ubwo yanditswe n’abantu 40 mu gihe cy’imyaka 1.600, inyandiko zirimo ziruzuzanya. Ibyo biterwa n’uko Imana ari yo Mwanditsi nyakuri wa Bibiliya.

Bibiliya ni cyo gitabo cyakwirakwijwe cyane kandi gihindurwa mu ndimi nyinshi kuruta ibindi byose byanditswe mu mateka y’abantu. Buri mwaka hakwirakwizwa kopi zigera kuri miriyoni 60 za Bibiliya yuzuye cyangwa ibice byayo. Bibiliya yose cyangwa ibice byayo byahinduwe mu ndimi zisaga 2.300. Ni ukuvuga ko abaturage basaga 90 ku ijana bashobora kubona Bibiliya yose cyangwa se nibura ibice byayo mu rurimi rwabo kavukire. Icyo gitabo cyarenze imipaka ishingiye ku bihugu, kirenga amacakubiri ashingiye ku ibara ry’uruhu ndetse no ku moko.

Bibiliya iteye ite?

Niba ufite Bibiliya, kuki utayirambura ngo wirebere uko iteye? * Banza ujye ahari ishakiro. Bibiliya hafi ya zose ziba zifite ishakiro ku mapaji ya mbere, agaragaza izina rya buri gitabo n’umubare w’ipaji kibonekaho. Uribonera ko ubundi mu by’ukuri Bibiliya igizwe n’ibitabo byinshi binyuranye, buri gitabo kikaba gifite izina ryacyo ryihariye. Igitabo cya mbere cyitwa Itangiriro, naho icya nyuma kikitwa Ibyahishuwe. Ibyo bitabo bibumbiye mu matsinda abiri. Irya mbere rigizwe n’ibitabo 39 byitwa Ibyanditswe bya Giheburayo, bitewe n’uko ahanini byanditswe mu rurimi rw’Igiheburayo. Itsinda rya nyuma ririmo ibitabo 27 bigize Ibyanditswe bya Kigiriki kuko byanditswe mu rurimi rw’Ikigiriki. Hari n’abavuga ko ayo matsinda yombi ari Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya.

Ibitabo bya Bibiliya bifite ibice n’imirongo kugira ngo bikorohereze kubishakiramo. Iyo imirongo y’Ibyanditswe ivuzwe muri iyi gazeti, inyuma y’izina ry’igitabo cya Bibiliya, umubare wa mbere uba ugaragaza igice naho umubare ukurikiraho ukagaragaza umurongo. Urugero, “2 Timoteyo 3:16” bisobanura ngo Urwandiko rwa Kabiri rwa Timoteyo igice cya 3 umurongo wa 16. Reba niba ushobora kuhabona muri Bibiliya yawe.

Mbese ntiwemera ko gusoma Bibiliya buri gihe ari bwo buryo bwiza bwo kumenya ibikubiyemo? Hari ababonye ko bibafasha iyo babanje gusoma Ibyanditswe bya Kigiriki, bahereye ku gitabo cya Matayo. Uramutse usomye ibice bitatu kugeza kuri bitanu ku munsi, mu mwaka umwe waba umaze gusoma Bibiliya yose. Ariko se wabwirwa n’iki ko ibyo usoma muri Bibiliya byahumetswe n’Imana koko?

Mbese ushobora kwiringira Bibiliya?

Mbese igitabo kigenewe abantu bose cyahumetswe n’Imana ntikigomba kubamo inama zitajya zita igihe? Bibiliya ikubiyemo ubumenyi buhereranye na kamere muntu bushobora gufasha abantu bo mu gihe icyo ari cyo cyose, kandi amahame yayo aracyari ingirakamaro muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe yavugwaga bwa mbere. Ibyo bigaragarira neza muri disikuru ya Yesu Kristo, ari na we washinze Ubukristo. Iyo disikuru yanditswe muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7. Iyo disikuru yitwa nanone Ikibwiriza cyo ku Musozi, ntigaragaza gusa uko twabona ibyishimo nyakuri, ahubwo nanone itwigisha uko twakemura impaka, gusenga, uko tugomba kubona iby’ubutunzi n’ibindi byinshi. Muri iyo disikuru no mu bindi bice bya Bibiliya, itubwira neza icyo tugomba gukora n’icyo tugomba kwirinda kugira ngo dushimishe Imana kandi turusheho kugira imibereho myiza.

Indi mpamvu ituma ushobora kwiringira Bibiliya, ni uko iyo icyo gitabo cya kera kivuga ibya siyansi, kibivuga ukuri. Urugero, mu gihe abantu hafi ya bose batekerezaga ko isi ishashe, Bibiliya yo yavuze iby’ “uruziga [cyangwa umubumbe] rw’isi” * (Yesaya 40:22, NW ). Kandi imyaka isaga 3.000 mbere y’uko umuhanga w’ikirangirire mu bya siyansi witwaga Sir Isaac Newton asobanura ukuntu imibumbe itendetse mu kirere kirimo ubusa ifashwe na rukuruzi, Bibiliya yavuze mu mvugo y’ubusizi ko ‘isi itendetse ku busa’ (Yobu 26:7). Zirikana nanone ukuntu Bibiliya yasobanuye mu mvugo y’igisigo umwikubo w’amazi yo ku isi, ubu hakaba hashize imyaka isaga 3.000, igira iti “inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura” (Umubwiriza 1:7). Koko rero, Umuremyi w’ijuru n’isi ni na we Mwanditsi wa Bibiliya.

Amateka ahuje n’ukuri yo muri Bibiliya na yo agaragaza ko yahumetswe n’Imana. Inkuru zivugwa muri Bibiliya si imigani y’imihimbano. Zivuga amatariki, abantu n’uturere bizwi neza. Urugero, muri Luka 3:1 havuga ibintu byabayeho hagira hati “mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w’i Yudaya na Herode ari umwami w’i Galilaya.”

Mu gihe abantu ba kera bandikaga amateka hafi ya bose buri gihe bavugaga intambara abategetsi babo batsinze n’imico yabo myiza gusa, abanditsi ba Bibiliya bo bavugishije ukuri, ndetse berura n’amakosa yabo bwite. Urugero, Umwami Dawidi wa Isirayeli yariyemereye ati ‘ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, nkoze iby’ubupfu bwinshi.’ Ayo magambo yanditswe muri Bibiliya nk’uko yavuzwe (2 Samweli 24:10). Mose umwanditsi wa Bibiliya, na we yanditse inkuru y’ukuntu atishingikirije ku Mana y’ukuri.—Kubara 20:12.

Hari ikindi gihamya kigaragaza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Icyo gihamya ni ubuhanuzi bwayo bwasohoye, ni ukuvuga ibintu byandikwaga bitaraba. Bumwe muri ubwo buhanuzi buvuga ibya Yesu Kristo. Urugero, hasigaye imyaka isaga 700 ngo Yesu avuke, Ibyanditswe bya Giheburayo byahanuye ko Uwasezeranyijwe yari kuzavukira “i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya”; kandi koko ni ho yavukiye.—Matayo 2:1-6; Mika 5:1.

Reka dufate urundi rugero. Muri 2 Timoteyo 3:1-5, Bibiliya igira iti “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.” Mbese iyo myifatire si yo iranga abantu benshi bo muri iki gihe? Ayo magambo yanditswe mu mwaka wa 65 I.C., ubu hakaba hashize imyaka isaga 1.900.

Bibiliya itwigisha iki?

Uko uzagenda wisomera ubutumwa bukubiye muri Bibiliya, uzibonera ko irimo ubwenge bwo mu rwego rwo hejuru. Itanga ibisubizo binyuze by’ibibazo nk’ibi ngo: Imana ni nde? Mbese Satani abaho koko? Yesu Kristo ni muntu ki? Kuki hariho imibabaro? Bitugendekera bite iyo dupfuye? Ushobora kumva abandi batanga ibisubizo bitandukanye cyane bitewe n’imyizerere n’imigenzo yabo. Ariko Bibiliya igaragaza ukuri kuri ibyo bibazo no ku zindi ngingo. Byongeye kandi, ubuyobozi Bibiliya itanga ku birebana n’uko tugomba kwitwara kuri bagenzi bacu no ku bayobozi batuyobora ntibugereranywa. *

Bibiliya igaragaza ko umugambi Imana ifitiye isi n’abantu ari uwuhe? Itanga isezerano rigira riti “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, . . . Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:10, 11). “Imana ubwayo izabana [n’abantu]. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:3, 4). “Abakiranutsi bazaragwa igihugu [cyangwa isi], bakibemo iteka.”—Zaburi 37:29.

Nanone Bibiliya ihanura ko intambara, ubugizi bwa nabi, urugomo n’ububi bwose bizarangira vuba aha. Indwara, iza bukuru n’urupfu ntibizongera kubaho. Ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo buzabaho. Mbega ibyiringiro bishimishije! Kandi se mbega ukuntu ibyo byose bigaragaza urukundo Imana ikunda abantu!

Uzakora iki?

Bibiliya ni impano ihebuje Umuremyi yaduhaye. Wagombye kwitabira ute icyo gitabo? Umugabo wo mu idini ry’Abahindu yizeraga ko kugira ngo ibyo Imana yahishuye bigirire abantu akamaro bigomba kuba ari ibya kera cyane, byaratangiranye n’amateka y’abantu. Amaze kumenya ko ibice bimwe bya Bibiliya byanditswe kera cyane mbere y’inyandiko za kera z’Abahindu zitwa Veda, yiyemeje gusoma Bibiliya no gusuzuma ibiyikubiyemo. * Umwarimu wo muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na we yabonye ko ari ngombwa gusoma icyo gitabo cyakwirakwijwe cyane mu isi kurusha ibindi byose mbere yo kugira icyo ukivugaho.

Gusoma Bibiliya no gushyira mu bikorwa ibyo itwigisha bizaguhesha imigisha ikungahaye. Bibiliya igira iti ‘hahirwa umuntu wishimira amategeko y’Uwiteka [“Yehova,” NW ] , kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza’ * (Zaburi 1:1-3). Kwiga Bibiliya no gutekereza ku byo ivuga bizaguhesha ibyishimo bitewe n’uko uzabona ibyo ukenera mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3). Bibiliya izakwereka uko wagira icyo ugeraho mu buzima bwawe n’uko wahangana n’ibibazo. Koko rero, ‘kwitondera [amategeko y’Imana ari muri Bibiliya] harimo ingororano ikomeye’ (Zaburi 19:12). Byongeye kandi, kwiringira amasezerano y’Imana bizaguhesha imigisha uhereye ubu kandi bizatuma ugira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.

Bibiliya idutera inkunga yo ‘kumera nk’impinja zivutse vuba, tukifuza amata y’umwuka adafunguye’ (1 Petero 2:2). Umwana w’uruhinja aba akeneye ibyokurya bituma akura kandi atuza ari uko abibonye. Natwe rero, mu by’ukuri dukeneye ubumenyi buturuka ku Mana. Bityo rero, ihingemo ‘kwifuza’ Ijambo ryayo, cyangwa kurigirira ipfa ryinshi. Bibiliya ni igitabo kirimo inyigisho z’ukuri zaturutse ku Mana. Ishyirireho intego yo kuyiga buri gihe. Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bazishimira kugufasha kungukirwa n’icyigisho cyawe. Twishimiye kugutumirira kubashaka. Ushobora no kwandikira abanditsi b’iyi gazeti.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 I.C. bisobanurwa ngo “Igihe Cyacu”; akenshi bakunze kuvuga “nyuma ya Yesu.” M.I.C. bisobanurwa ngo “Mbere y’Igihe Cyacu”; akenshi bakunze kuvuga “mbere ya Yesu.”

^ par. 8 Niba udafite Bibiliya, Abahamya ba Yehova bazishimira kuyikugezaho.

^ par. 13 Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo “uruziga” muri Yesaya 40:22 (NW ), rishobora nanone guhindurwamo “umubumbe.” Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya buhahindura ngo “umubumbe w’isi” (Douay Version) n’ “isi yibumbye.”—Moffatt.

^ par. 19 Ibyo bibazo bisuzumwa mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 23 Indirimbo za kera cyane zo muri Veda batekereza ko hashize hafi 3.000 zihimbwe, zikaba zaragiye zihererekanywa mu mvugo. Uwitwa P. K. Saratkumar yanditse mu gitabo cye ati “mu kinyejana cya cumi na kane I.C., ni bwo Veda yashyizwe mu nyandiko.”—A History of India.

^ par. 24 Yehova ni izina ry’Imana yandikishije Bibiliya. Muri Bibiliya y’Ikinyarwanda ushobora kurisanga muri Yeremiya 16:21.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

“Ihingemo ‘kwifuza’ Ijambo ry’Imana. Jya wiga Bibiliya buri gihe

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

NASA photo