Ese wifuza kugira incuti nziza?
Ese wifuza kugira incuti nziza?
ABANTU benshi bifuza kugira incuti nziza. Kumenya kuganira n’incuti magara ukazibwira ibyakubayeho birashimisha. Ariko se, ni gute ushobora kubona incuti nyancuti? Hashize hafi imyaka 2.000 Yesu yerekanye ko urukundo ruzira ubwikunde ari ryo banga rituma umuntu agira icyo ageraho mu mishyikirano yose agirana n’abandi. Yarigishije ati “kandi uko mushaka ko abantu bose babagirira, abe ari ko mubagirira namwe” (Luka 6:31). Ayo magambo agaragaza ko ugomba kuba umunyabuntu, witeguye kugira icyo utanga kugira ngo ugire incuti. Muri make, kugira ngo ubone incuti nawe ugomba kuba incuti. Ibyo wabigeraho ute?
Ubucuti bukomeye kandi bususurutsa ntibushobora kugerwaho mu gihe gito. N’ubundi kandi, kuba abantu baziranye gusa ntibivuga ko baba ari incuti. Incuti zawe ni abantu wumva uhangayikiye. Kugira incuti no kuyinambaho bisaba imihati. Kubigeraho akenshi bizagusaba kujya wita ku byo incuti yawe ikeneye mbere y’ibyawe. Incuti nyancuti zisangira ibyishimo n’akababaro.
Ubucuti nyakuri bugaragara cyane cyane igihe bibaye ngombwa ko ugira icyo ukora kugira ngo ufashe incuti yawe mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’ibyiyumvo. Mu Migani 17:17 hagira hati “incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba.” Mu by’ukuri, incuti magara ishobora no kukurutira umuntu mufitanye isano. Mu Migani 18:24 hagira hati “incuti nyinshi zisenya urugo, ariko haba incuti iramba ku muntu, imurutira umuvandimwe.” Waba se wifuza kumenya uko warushaho kugaragaza bene ubwo bucuti nyakuri? Waba se wifuza kuba umwe mu bantu bazwiho kuba bakundana? (Yohana 13:35). Niba ubyifuza, Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bazishimira kukwereka uko wabona incuti nyancuti.