Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Araduhata”

“Araduhata”

“Araduhata”

UMUCO wo kwakira abashyitsi ni wo uranga abantu bo mu bihugu by’i Burasirazuba. Urugero, mu Buhindi umuryango ushobora kwigomwa amafunguro kugira ngo wakire umushyitsi uje atunguranye. Umugore wo muri Irani ahorana ibyokurya muri firigo kugira ngo ashobore kwakira abashyitsi baje batunguranye.

Uwo mwuka wo gutanga batitangiriye itama wagiye ugaragara ku bantu benshi bavugwa muri Bibiliya. Urugero rumwe ruhebuje n’urwa Ludiya, ugomba kuba yari umunyamahanga wari warahindukiriye idini rya Kiyahudi, akaba yarabaga i Filipi, umurwa mukuru wa Makedoniya. Umunsi umwe ari ku isabato, intumwa Pawulo n’abo bari kumwe basanze Ludiya n’abandi bagore bateraniye hafi y’umugezi wari inyuma y’umujyi w’i Filipi. Yehova yamwugururiye umutima yakira ibyo Pawulo yavugaga. Ibyo byatumye abatirizwa rimwe n’abo mu rugo rwe. Hanyuma yinginze abo bagenzi ati ‘nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by’ukuri, muze iwanjye mucumbikeyo.’ Luka wari kumwe na Pawulo yaravuze ati “araduhata.”—Ibyakozwe 16:11-15.

Kimwe na Ludiya, muri iki gihe Abakristo baha ikaze mu ngo zabo bagenzi babo bahuje ukwizera, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo. Abo Bakristo babahatira kuza mu ngo zabo. Ibyo rero bituma abakiriye abashyitsi bungukirwa n’ibiganiro byubaka kandi bagasabana n’abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka. Nubwo Abahamya ba Yehova benshi badafite amikoro, ‘bashishikarira gucumbikira abashyitsi’ (Abaroma 12:13; Abaheburayo 13:2). Uwo mwuka wo gutanga bagaragaza, utuma bagira ibyishimo. Nta gushidikanya ko Yesu atibeshye ubwo yavugaga ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.