Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Ko Abayahudi bari barahawe itegeko ryo kutagira “icyasembuwe cyose” bakoresha mu gihe cya Pasika, kuki mu gihe Yesu yatangizaga urwibutso rw’urupfu rwe yakoresheje vino ihiye?—Kuva 12:20; Luka 22:7, 8, 14-20.
Pasika yo kwibuka urugendo Abisirayeli bakoze bava muri Egiputa yatangijwe mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu. Igihe Yehova yatangaga amabwiriza y’uburyo Pasika yagombaga kujya yizihizwa yagize ati “ntimuzagire icyasembuwe cyose murya, mu mazu yanyu yose mujye murya imitsima itasembuwe” (Kuva 12:11, 20). Iryo tegeko ry’Imana ryarebaga gusa imigati bagombaga kurya mu gihe cya Pasika; nta cyo ryigeze rivuga ku bihereranye na vino.
Impamvu y’ingenzi yatumye iryo tegeko ribuzanya ko bagira icyasembuwe barya, ni uko urugendo Abisirayeli bakoze bava muri Egiputa rwakozwe huti huti. Mu Kuva 12:34 habisobanura hagira hati “ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y’imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu.” Kudakoresha umusemburo mu kwizihiza Pasika zari gukurikiraho byari kwibutsa abantu bari kuzabaho nyuma yaho ibihereranye n’icyo gikorwa gikomeye.
Mu gihe runaka, umusemburo waje kujya ushushanya icyaha cyangwa kononekara. Urugero, igihe intumwa Pawulo yavugaga iby’umuntu wari mu itorero rya gikristo wiyandaritse yarabajije ati “ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose?” Yakomeje agira ati “nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya” (1 Abakorinto 5:6-8). Imigati idasembuwe ni yo gusa yashoboraga gushushanya umubiri wa Yesu utagira icyaha.—Abaheburayo 7:26.
Gukoresha vino mu kwizihiza Pasika byazanywe n’Abayahudi hanyuma. Birashoboka ko babyongeyeho nyuma y’aho baviriye mu bunyage i Babuloni. Bibiliya ntiyigera ivuga nabi icyo kintu gishya bongeye kuri gahunda yo kwizihiza Pasika. Ni yo mpamvu Yesu yayikoresheje asangira n’abigishwa be ifunguro rya Pasika. Birumvikana ko umusemburo kamere wabaga waje muri vino ya kera wabaga utandukanye n’uburyo basemburaga imigati. Ku birebana n’irobe ryo gukoramo imigati, byasabaga ko bongeramo umusemburo. Vino yabaga yenzwe mu mizabibu ntiyasabaga ko bongeramo umusemburo. Umusemburo utuma umutobe w’imizabibu ushya ugahinduka vino, wabaga usanzwe mu mbuto z’imizabibu ubwazo. Umutobe w’inzabibu ntiwashoboraga kuboneka mu gihe cya Pasika, kubera ko bitashobokaga ko wava mu gihe cy’isarura ngo ugeze kuri Pasika yabaga mu gihe cy’urugaryi rw’iyo utarashya.
Ubwo rero, kuba Yesu yarakoresheje vino mu bigereranyo by’Urwibutso rw’urupfu rwe, ntibinyuranyije rwose n’amabwiriza ya Pasika avuga iby’umusemburo. Vino yose itukura itongewemo ibyo gutuma iryohera, ibituma isharira cyangwa igira impumuro runaka, ikwiriye gukoreshwa mu kugereranya “amaraso y’igiciro cyinshi” ya Kristo.—1 Petero 1:19.