Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki uha agaciro mu mibereho yawe?

Ni iki uha agaciro mu mibereho yawe?

Ni iki uha agaciro mu mibereho yawe?

KENNY yakoraga mu isosiyete y’ubucuruzi ishinzwe kugura ibintu ikabigurisha ku bandi babikeneye. Yari afite imodoka ihenze n’inzu y’akataraboneka mu gace k’umugi munini gatuwe n’abaherwe. Yari kabuhariwe muri siporo yo kumanukira mu mutaka aturutse mu metero zibarirwa mu magana mu kirere, kandi ibyo byaramushimishaga cyane. Ese ibyo byose byatumye anyurwa? Igihe ikinyamakuru cyagiraga icyo kimubaza yagize ati “ubu mfite imyaka 45 ariko mbona ubuzima bwanjye ntaho bugana . . . Numva hari icyo mbuze.”—The Wall Street Journal.

Elyn yashyizeho imihati kugira ngo ashobore kuba umukinnyi wagize umwuga siporo yo guserebeka ku rubura. Amaherezo yaje kwamamara muri iyo siporo. Elyn yari yarageze ku rwego rwo kwamamara yifuzaga. Yavuganye agahinda ati “ariko se ibyishimo nifuzaga kubona byari he? Numvaga ndi mu bwigunge bukabije. Ntibyari kuzatinda ngo izabukuru zinjyane. Nubwo nari mfite amafaranga menshi, numvaga hari icyo mbuze mu buzima, niba bwari ubwo gusa.”

Hideo wari icyamamare mu by’ubukorikori n’ubugeni yari yariyeguriye umwuga we. Ntiyagurishaga ibihangano bye; yatekerezaga ko ibyo byatesha agaciro umwuga we. Igihe yari afite imyaka 98 ageze mu marembera y’ubuzima bwe, ibihangano bye hafi ya byose yabyeguriye inzu ndangamurage. Yamaze ubuzima bwe bwose akurikirana iby’ubugeni. Ariko ntiyigeze anyurwa, ahubwo yatekerezaga ko byari kumusaba igihe cy’iteka kugira ngo anonosore umwuga we w’ubugeni.

Hari abantu bamara igihe kinini bafasha abandi. Reka dufate urugero rw’umuyobozi mu isosiyete yo gukina za filimi yitwa Hollywood. Kubera ko yari visi perezida w’iyo sosiyete ikomeye mu masosiyete akora za filimi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yashyikiranaga n’abantu b’ibirangirire kandi yari atuye mu gace k’umugi gatuwe n’abaherwe. Igihe yari muri konji, yasuye igihugu cya Kamboje. Ubwo yafatiraga amafunguro ya nimugoroba mu kabari k’ahitwa Phnom Penh, akana k’agakobwa karamwegereye kamusaba udufaranga. Yagahaye idolari rimwe akagurira na fanta. Ako kana k’agakobwa karishimye. Icyakora, umugoroba wakurikiyeho kagarutse gusabiriza. Uwo mugabo yaje kwibonera ko hari hakenewe ubufasha burenze ubwo.

Nyuma y’umwaka, uwo mugabo yafashe umwanzuro wo guhindura akazi. Yaretse gukora muri ya sosiyete ikora amafilimi, ajya gufasha abakene bo muri Kamboje. Yashinze ishuri rigamije guha abantu ubufasha, urugero nk’aho gutura, ibyokurya n’uburere. Ariko aracyari mu mimerere yo kumva hari icyo abuze. Ku ruhande rumwe yishimira kandi akanyurwa n’ibyo yagezeho, ariko akababazwa n’ibibazo bidasiba kwiyongera ahangana na byo, bigatuma amanjirwa.e

Abo bantu bose uko ari bane tumaze kuvuga, buri wese muri bo yumvaga azi icyo agomba kugeraho mu mibereho ye. Amaherezo ariko, iyo bamaraga kugera ku byo bagambiriye biyushye akuya, basangaga nta cyo bimaze. Ese imibereho yawe ifite iyihe ntego? Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere? Ese koko wizeye neza ko uburyo ubaho muri iki gihe butazatuma wicuza?