Gukorera Imana nta cyo wicuza
“Nibagirwa ibiri inyuma ngahatanira gusingira ibiri imbere.”—FILI 3:13.
1-3. (a) Iyo bamwe batekereje ibintu bakoze cyangwa ibyo batakoze bumva bameze bate? Amakosa twakoze kera ashobora kutugiraho izihe ngaruka? (b) Ni irihe somo dushobora kuvana kuri Pawulo?
UMUSIZI witwa J. G. Whittier yaranditse ati “mu magambo yose yaba yaranditswe cyangwa yaravuzwe, ababaje kurusha andi yose ni agira ati ‘iyo mbimenya.’” Abantu bavuga ayo magambo iyo batekereje uko ubuzima bwabo bwari kumera iyo baza gukora ibintu mu buryo bunyuranye n’uko babikoze. Buri wese muri twe ashobora kuba afite ikintu yumva ko yagombye kuba yarakoze mu buryo bunyuranye n’uko yagikoze. Ariko kandi, hari abantu bahora bicuza impamvu bakoze ibintu ibi n’ibi cyangwa impamvu batakoze ibi n’ibi. Ese hari ikintu wowe wicuza?
2 Abantu bamwe na bamwe bagiye bakora amakosa aremereye mu buzima bwabo, ndetse wenda bakora ibyaha bikomeye. Hari abandi batakoze ibintu bibi cyane, ariko bakaba bibaza niba amahitamo bagize yari meza. Hari bamwe bagiye bibagirwa ibyo bakoze kera. Abandi bo bahora bababazwa n’ibyo bakoze, bagatekereza bati “iyo mbimenya” (Zab 51:3). Wowe se bite? Ese uhereye uyu munsi, wifuza gukorera Imana nta cyo wicuza? Ese hari umuntu uvugwa muri Bibiliya wakubera icyitegererezo? Arahari rwose! Uwo ni intumwa Pawulo.
3 Mu buzima bwa Pawulo, yakoze amakosa akomeye cyane, ariko anafata imyanzuro myiza cyane. Yababazwaga cyane n’amakosa yari yarakoze, ariko nanone yitoje gukora ibyo ashoboye byose mu murimo w’Imana. Reka turebe isomo dushobora kumuvanaho.
IBINTU BYABABAZAGA PAWULO
4. Ni ibihe bintu intumwa Pawulo yari yarakoze byamubabazaga?
4 Igihe Pawulo yari akiri muto ari Umufarisayo, yakoze ibintu yaje kwicuza nyuma yaho. Urugero, yatoteje Ibyak 8:3). Intiti yitwa Albert Barnes yavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kugirira nabi” ari “ijambo rifite imbaraga rigaragaza ishyaka n’umujinya [Sawuli] yabaga afite igihe yatotezaga Abakristo.” Ku bw’ibyo, Barnes yaravuze ati “Sawuli yarakariraga itorero rya gikristo afite ubukana nk’ubw’inyamaswa y’inkazi.” Kubera ko Sawuli yari Umuyahudi wagiraga ishyaka ryinshi, yumvaga ko Imana yari yaramuhaye inshingano yo kurimbura itorero rya gikristo. Bityo rero, yatotezaga Abakristo abigiranye ubugome bwinshi, ‘agatera ubwoba abagabo n’abagore kandi agashaka cyane kubica,’ kugira ngo abatsembeho.—Ibyak 9:1, 2; 22:4. *
bikabije abigishwa ba Kristo. Bibiliya ivuga ko Sitefano akimara kwicwa azira ukwizera kwe, ‘Sawuli [waje kwitwa Pawulo] yatangiye kugirira nabi itorero. Yigabizaga amazu, ava muri imwe ajya mu yindi, agakurubana abagabo n’abagore akabajyana mu nzu y’imbohe’ (5. Byagenze bite kugira ngo Sawuli areke gutoteza abigishwa ba Yesu maze atangire kubwiriza ibirebana na Kristo?
5 Nyuma yaho, Sawuli yashatse kujya i Damasiko kugira ngo akure abigishwa ba Yesu mu ngo zabo, abakurubane abajyane i Yerusalemu, maze bahanwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Ariko ntiyabigezeho, kubera ko Umutware w’itorero rya gikristo yamuhagaritse (Efe 5:23). Igihe Sawuli yari mu nzira agiye i Damasiko, Yesu yaramubonekeye, maze umucyo wari uturutse mu ijuru utuma ahuma. Hanyuma, Yesu yohereje Sawuli i Damasiko kugira ngo ategererezeyo guhabwa andi mabwiriza. Tuzi uko byagenze nyuma yaho.—Ibyak 9:3-22.
6, 7. Ni iki kigaragaza ko Pawulo yari azi neza ko yari yarakoze amakosa akomeye?
6 Pawulo amaze kuba Umukristo, ibyo yahaga agaciro byarahindutse. Aho gukomeza kuba umwanzi ukomeye w’itorero rya gikristo, yatangiye kurivuganira abigiranye ishyaka. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nyuma yaho yaje kuvuga ati “mwumvise iby’imyifatire nahoranye nkiri mu idini rya kiyahudi, uko nakabyaga gutoteza itorero ry’Imana nkaririmbura” (Gal 1:13). Nyuma yaho, yongeye kuvuga ibirebana n’ibintu yari yarakoze kera byamubabazaga, igihe yandikiraga Abakorinto, Abafilipi na Timoteyo. (Soma mu 1 Abakorinto 15:9; Fili 3:6; 1 Tim 1:13). Pawulo ntiyari yishimiye kwandika ibyo yari yarakoze, ariko nanone ntiyashakaga kwigira nk’aho atigeze abikora. Yemeraga ko yakoze amakosa akomeye.—Ibyak 26:9-11.
7 Intiti mu bya Bibiliya yitwa Frederic W. Farrar yavuze ko iyo dutekereje ukuntu Pawulo yatoteje Abakristo bikabije, bituma twiyumvisha ukuntu byamuteraga agahinda, n’ukuntu abandi bagomba kuba baramunengaga. Birashoboka ko iyo Pawulo yasuraga amatorero, bamwe mu bavandimwe babaga bakimubona bamubwiraga bati “ni wowe Pawulo! Ni wowe wadutotezaga!”—Ibyak 9:21.
8. Pawulo yabonaga ate imbabazi n’urukundo Yehova na Yesu bamugaragarije, kandi se ibyo bitwigisha iki?
8 Icyakora, Pawulo yazirikanaga ko yabaye intumwa abikesheje ubuntu butagereranywa yagiriwe n’Imana. Mu nzandiko 14 yanditse, yavuzemo ibirebana n’uwo muco ugaragaza imbabazi z’Imana incuro zigera kuri 90, kandi ni we wawugarutseho kenshi kurusha abandi banditsi ba Bibiliya. (Soma mu 1 Abakorinto 15:10.) Pawulo yishimiraga cyane ukuntu yari yaragiriwe imbabazi, kandi yifuzaga kugaragaza ko ubuntu yagiriwe n’Imana atari imfabusa. Ku bw’ibyo, ‘yakoranye umwete kurusha’ izindi ntumwa zose. Urugero rwa Pawulo rugaragaza neza ko iyo twicujije ibyaha byacu maze tugahinduka, Yehova aba yiteguye kubiduhanaguraho, ndetse n’ibikomeye, ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Iryo ni isomo ryiza ku muntu wese waba wumva ko ibyaha yakoze bikomeye cyane ku buryo bidashobora kubabarirwa binyuze ku gitambo cya Kristo. (Soma muri 1 Timoteyo 1:15, 16.) Nubwo Pawulo yatoteje Kristo bikabije, yaranditse ati ‘Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira’ (Gal 2:20; Ibyak 9:5). Koko rero, nubwo Pawulo yari yarakoze amakosa menshi, yamenye ko yagombaga gukora ibyo ashoboye byose mu murimo w’Imana, kugira ngo atazagira ikindi yicuza. Ese nawe ni uko?
ESE HARI IBYO WICUZA?
9, 10. (a) Kuki hari abagize ubwoko bwa Yehova bafite ibyo bicuza? (b) Kuki bidakwiriye ko umuntu akomeza guhangayikishwa n’ibyo yakoze kera?
9 Ese hari ibintu wakoze, ubu ukaba ubyicuza? Ese wigeze utakaza imbaraga n’igihe cyawe mu bintu bidakwiriye? Waba se warigeze gukora ibintu byagize ingaruka mbi ku bandi, cyangwa ukaba ufite ikindi kintu wicuza? Ese niba ari uko bimeze, ni iki wakora?
10 Hari abantu bahora bahangayitse. Bahora batekereza amakosa bakoze, bikabababaza cyane kandi bikabahangayikisha. Ese guhangayika bishobora kugukemurira ibibazo? Oya, bituma utakaza igihe cyawe n’imbaraga. Aho guhangayika, wagombye kugira icyo ukora cyagufasha gukemura ibibazo byawe. Jya usaba imbabazi uwo wakoshereje, maze ugerageze kongera kubana na we neza. Ushobora kwirinda icyaba cyaratumye ukora iryo kosa, bityo ukirinda kuzongera kurikora. Hari n’igihe nta kindi wakora uretse kwihanganira ingaruka z’ibyo wakoze. Ariko guhangayikishwa n’ibyo wakoze nta cyo bizakumarira. Mu by’ukuri, bishobora gutuma udakora ibyo ushoboye byose mu murimo w’Imana.
11. (a) Ni iki twakora kugira ngo Yehova atugirire imbabazi kandi atugaragarize ineza yuje urukundo? (b) Dukurikije Bibiliya, ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire amahoro yo mu mutima?
Ibyak 3:19). Yehova ashobora kubababarira kandi akabagaragariza ineza yuje urukundo, nk’uko yabikoreye abandi benshi. Ababarira umuntu wese wicisha bugufi, ufite umutima utaryarya kandi wihannye by’ukuri. Imana yababariye Yobu wavuze ko ‘yihannye, akicara mu mukungugu no mu ivu’ (Yobu 42:6). Bibiliya itubwira icyo tugomba gukora kugira ngo twongere kugira amahoro yo mu mutima. Igira iti “uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa” (Imig 28:13; Yak 5:14-16). Ku bw’ibyo, dushobora kwaturira Imana ibyaha byacu, tukayisenga tuyisaba imbabazi, kandi tugatera intambwe za ngombwa kugira ngo dukosore amakosa twakoze (2 Kor 7:10, 11). Iyo dukoze ibyo byose, Imana yacu ‘ibabarira rwose’ ishobora kutugirira imbabazi.—Yes 55:7.
11 Hari abantu bahangayikishwa cyane n’ibyo bakoze kera, bakagera n’ubwo bumva ko nta gaciro bafite mu maso y’Imana. Bashobora kumva ko Imana idashobora kubababarira, bitewe n’uko bakoze amakosa akomeye cyangwa bakaba barakosheje kenshi. Ariko kandi, bashobora kwihana, bagahinduka kandi bagasaba imbabazi uko ibyo bakoze kera byaba biri kose (12. (a) Ni mu buhe buryo Dawidi yatanze urugero rwiza mu birebana n’icyo umuntu yakora mu gihe umutimanama umubuza amahwemo? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yicujije, kandi se kubimenya byatumarira iki? (Reba agasanduku.)
12 Iyo dusenze Imana iradufasha. Muri zaburi nziza cyane ya Dawidi, yagaragaje ko yari yizeye rwose ko Yehova yari yarashubije amasengesho ye. (Soma muri Zaburi ya 32:1-5.) Nk’uko Dawidi yabyivugiye, umutimanama we wamubujije amahwemo igihe yageragezaga guhisha ibyaha bye. Birashoboka ko mbere y’uko yaturira Imana ibyaha bye, yumvaga adatuje, akumva arwaye kandi akabura ibyishimo. Dawidi amaze kwaturira Imana ibyaha bye ni bwo yababariwe maze yumva aruhutse. Yehova yashubije amasengesho ye maze atuma yongera kumva amerewe neza, kandi amuha imbaraga zo gukomeza gukora ibikwiriye. Nawe nusenga Yehova ubikuye ku mutima, ushobora kwiringira ko azumva isengesho ryawe. Niba amakosa wakoze kera akubuza amahwemo, jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo uyakosore, hanyuma wiringire ko Yehova yakubabariye.—Zab 86:5.
HANGA AMASO IBIRI IMBERE
13, 14. (a) Ni iki cyagombye kuduhangayikisha cyane muri iki gihe? (b) Ni ibihe bibazo byadufasha gusuzuma ibyo dukora muri iki gihe?
13 Ni iby’ukuri ko ibyatubayeho bishobora
kugira icyo bitwigisha, ariko ntibyagombye gukomeza kuduhangayikisha. Ahubwo twagombye guhangayikishwa n’ibyo muri iki gihe n’ibyo mu gihe kizaza. Tugomba kwibaza tuti “ni ibihe bintu dukora ubu cyangwa tudakora tuzicuza mu myaka iri imbere? Ese dukomeza kuba indahemuka kugira ngo tutazagira icyo twicuza?”14 Kubera ko umubabaro ukomeye wegereje, ni byiza ko wibaza uti “ese nshobora gukora byinshi kurushaho mu murimo w’Imana? Ese nshobora kuba umupayiniya? Ni iki kimbuza kuba umukozi w’itorero? Ese nkora uko nshoboye kose kugira ngo ngire kamere nshya? Ese nujuje ibisabwa abantu Yehova yifuza ko bazaba mu isi nshya?” Aho kugira ngo uhangayikishwe n’ibyo utashoboye gukora, tekereza ku byo ukora ubu kandi urebe niba ukora ibyo ushoboye byose mu murimo wa Yehova. Bitabaye ibyo, wakomeza kugira imibereho izatuma wicuza cyane kurushaho.—2 Tim 2:15.
NTUZIGERE WICUZA KO WAKOZE UMURIMO WERA
15, 16. (a) Ni ibihe bintu abantu benshi bigomwe kugira ngo bashyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere? (b) Kuki tutagombye kwicuza ibyo twigomwe kugira ngo dushyire inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?
15 Bite se kuri bamwe muri mwe bitangiye gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose? Ushobora kuba wararetse akazi keza cyangwa se ubucuruzi bwakuzaniraga inyungu nyinshi kugira ngo woroshye ubuzima, bityo ubone igihe gihagije cyo kwita ku nyungu z’Ubwami. Nanone, ushobora kuba warakomeje kuba umuseribateri, cyangwa warashatse ariko ukigomwa kubyara kugira ngo ushobore gukora umurimo w’igihe cyose, urugero nko gukora kuri Beteli, kuba umwubatsi mpuzamahanga, kuba umugenzuzi usura amatorero cyangwa umumisiyonari. Ese ubu ugenda usaza, wagombye kwicuza iyo myanzuro wafashe? Ese wagombye kumva ko kuba warigomwe bitari ngombwa cyangwa ko wabikoze mu gihe kidakwiriye? Oya rwose.
16 Icyatumye ufata iyo myanzuro ni urukundo rwinshi ukunda Yehova n’icyifuzo gikomeye wari ufite cyo gufasha abantu bifuzaga kumukorera. Ntugatekereze ko iyo utaza gufata uwo mwanzuro ari bwo wari kubaho neza. Jya wishimira ko wakoze ibyo wari uzi ko bikwiriye. Ushobora nanone kwishimira ko wakoze ibyo ushoboye byose mu murimo wa Yehova. Ntazigera yibagirwa ibyo wigomwe. Mu gihe kizaza ubwo tuzagira ubuzima nyakuri, azaguhundagazaho imigisha irenze iyo ushobora gutekereza.—Zab 145:16; 1 Tim 6:19.
UKO TWAKWIRINDA KUZICUZA
17, 18. (a) Ni iki cyafashije Pawulo kutagira ibindi yicuza mu buzima bwe? (b) Uzakurikiza ute urugero rwa Pawulo?
17 Ni iki cyafashije Pawulo kutagira ibindi yicuza mu buzima bwe? Yaranditse ati “nibagirwa ibiri inyuma ngahatanira gusingira ibiri imbere, nkomeza guhatana ngana ku ntego.” (Soma mu Bafilipi 3:13, 14.) Pawulo ntiyibandaga ku makosa yakoze igihe yari mu idini rya kiyahudi. Ahubwo yakoraga ibishoboka byose kugira ngo akomeze kuba indahemuka, bityo azahabwe ingororano y’ubuzima bw’iteka.
18 Twese dushobora kuvana isomo ku byo Pawulo yavuze. Aho guhangayikishwa n’ibyo twakoze kera kandi nta cyo twabihinduraho, twagombye kwibanda ku byo dushobora gukora ubu kugira ngo tuzabone imigisha mu gihe kiri imbere. Wenda ntituzibagirwa burundu amakosa twakoze, ariko ntagomba gutuma duhora twicira urubanza. Dushobora kureka gukomeza guhangayikishwa n’ibyo twakoze, tugakorera Imana uko dushoboye kose maze tugahanga amaso ibintu bihebuje tuzabona mu gihe kiri imbere!