Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyaremwe bigaragaza ko hariho Imana nzima

Ibyaremwe bigaragaza ko hariho Imana nzima

‘Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo riba iryawe kuko ari wowe waremye ibintu byose.’—IBYAH 4:11.

1. Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye?

ABANTU benshi bavuga ko bemera gusa ibyo bashobora kubona n’amaso yabo. Twafasha dute abantu nk’abo kugira ngo bizere Yehova? N’ubundi kandi, Bibiliya ivuga ko “nta muntu wigeze abona Imana” (Yoh 1:18). Ku bw’ibyo se, twakora iki kugira ngo natwe dukomeze kwizera Yehova “Imana itaboneka” (Kolo 1:15)? Ikintu cya mbere twakora ni ukumenya inyigisho zipfukirana ukuri ku byerekeye Yehova. Hanyuma tugomba gukoresha Bibiliya neza kugira ngo dusenye ibitekerezo bikocamye byose “byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana.”—2 Kor 10:4, 5.

2, 3. Ni izihe nyigisho ebyiri zihuma abantu amaso zigatuma batemera ukuri ku byerekeye Imana?

2 Imwe mu nyigisho z’ikinyoma yogeye ituma abantu batamenya ukuri ku byerekeye Imana, ni inyigisho y’ubwihindurize. Iyo nyigisho ishingiye ku mitekerereze y’abantu, ivuguruza Bibiliya kandi ituma abantu batagira ibyiringiro. Inyigisho y’ubwihindurize ivuga ko ibinyabuzima byose byapfuye kubaho gutya gusa, ikaba yumvikanisha ko ubuzima bw’umuntu nta ntego bufite.

3 Hari n’abantu bo mu madini yiyita aya gikristo bigisha ko isanzure, hakubiyemo isi n’ibinyabuzima byose biyiriho, bimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bike gusa biremwe. Abo bantu bashobora kuba bubaha cyane Bibiliya, ariko bakavuga ko Imana yaremye ibintu byose mu minsi itandatu y’amasaha 24, mbese ko hashize imyaka ibihumbi bike gusa biremwe. Barwanya ibitekerezo by’abahanga mu bya siyansi bivuguruza uko babona ibintu. Iyo nyigisho yabo ivuguruza Bibiliya, igatuma ibivugwamo bigaragara ko bidashyize mu gaciro kandi ko atari ukuri. Abashyigikira iyo nyigisho batwibutsa bamwe mu bantu bo mu kinyejana cya mbere bari bafite ishyaka ry’Imana “ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri” (Rom 10:2). Twakoresha dute Ijambo ry’Imana kugira ngo dusenye inyigisho ‘yashinze imizi’ y’ubwihindurize n’ivuga ko ibintu byose byaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24? * Twabigeraho ari uko gusa dushyizeho imihati kugira ngo tugire ubumenyi nyakuri ku birebana n’inyigisho za Bibiliya.

KWIZERA IMANA BISHINGIRA KU BINTU BIFATIKA KANDI BIHUJE N’UKURI

4. Ukwizera kwacu kwagombye gushingira ku ki?

4 Bibiliya itugira inama yo kwizigamira ubumenyi (Imig 10:14). Yehova yifuza ko tumwizera dushingiye ku bintu bifatika kandi bihuje n’ukuri, aho gushingira kuri filozofiya cyangwa ku migenzo y’amadini. (Soma mu Baheburayo 11:1.) Kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, tugomba kubanza kwemera tudashidikanya ko Yehova ariho. (Soma mu Baheburayo 11:6.) Ntitugera kuri uwo mwanzuro dushingiye ku buryo twumva ibintu, ahubwo tuwugeraho tubanje gusuzuma ibintu bihuje n’ukuri, kandi tugakoresha ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza.’—Rom 12:1.

5. Imwe mu mpamvu zishobora gutuma twemera tudashidikanya ko Imana iriho ni iyihe?

5 Intumwa Pawulo agaragaza imwe mu mpamvu zituma twemera tudashidikanya ko Imana iriho, nubwo tudashobora kuyibona. Pawulo yanditse ibirebana na Yehova agira ati ‘imico ye itaboneka, ari yo bubasha bwe bw’iteka n’Ubumana bwe, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe’ (Rom 1:20). Wafasha ute umuntu utemera ko Imana iriho kubona ko ayo magambo yahumetswe Pawulo yavuze ari ukuri? Ushobora gusuzuma bimwe mu bintu bikurikira bigaragarira mu byaremwe bihamya ko Umuremyi wacu afite imbaraga n’ubwenge.

IMBARAGA Z’IMANA ZIGARAGARIRA MU BYAREMWE

6, 7. Imbaraga za Yehova zigaragarira zite mu ngabo ebyiri zidukingira?

6 Imbaraga za Yehova zigaragazwa n’ingabo ebyiri zidukingira, ni ukuvuga ikirere cyegereye isi n’imbaraga rukuruzi zayo. Urugero, ikirere cyegereye isi ntikiduha umwuka duhumeka gusa, ahubwo kinaturinda ibintu byinshi biva mu kirere bishobora kutwituraho. Ibibuye bya rutura biba bishobora kwangiza isi, iyo byinjiye mu kirere cyegereye isi bihita bigurumana, bigahinduka imuri nziza cyane zishashagirana mu kirere nijoro.

7 Imbaraga rukuruzi z’isi na zo ziraturinda. Izo mbaraga rukuruzi ziva mu nda y’isi. Mu nda y’isi harimo ibintu by’urusukume bigizwe n’umushongi ugurumana w’ubutare, bitanga imbaraga rukuruzi zihambaye zikikije isi kandi zizamuka zikagera mu kirere hejuru cyane. Iyo ngabo iradukingira igatuma tutagerwaho n’ubukana bwose bw’imirase y’izuba ndetse n’ibintu bituragurika biri ku gice cy’inyuma cy’izuba. Bitewe n’imbaraga rukuruzi z’isi, izo ngufu zituruka ku zuba ntizitwika ibinyabuzima biri ku mubumbe wacu. Ahubwo izo mbaraga rukuruzi z’isi zirazifata cyangwa zikaziyobya. Twibonera gihamya y’ukuntu imbaraga rukuruzi z’isi zikora binyuze ku rumuri rw’amabara menshi rugendagenda mu kirere hafi y’Impera y’isi ya ruguru n’iy’epfo. Nta gushidikanya, Yehova afite “ubushobozi n’ububasha.”—Soma muri Yesaya 40:26.

UBWENGE BW’IMANA BUGARAGARIRA MU BINTU KAMERE

8, 9. Ni mu buhe buryo ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu bintu kamere bigenda byisubiramo bigatuma ubuzima bukomeza kubaho?

8 Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu bintu kamere bigenda byisubiramo bigatuma ubuzima bukomeza kubaho ku isi. Urugero: tekereza uba mu mugi ugoswe n’inkuta kandi utuwe n’abantu benshi. Nta buryo bwo kuzanamo amazi meza buhari cyangwa ubwo gusohora imyanda. Uwo mugi wakuzura umwanda, abantu ntibabe bagishoboye kuwubamo. Mu buryo runaka, isi dutuyeho imeze nk’uwo mugi ugoswe n’inkuta. Iriho urugero rw’amazi rudahindagurika kandi ntidushobora kuyivanaho imyanda ngo tuyijyane ahandi. Icyakora, iyi si yacu imeze nk’uwo mugi, imaze igihe kirekire itunze ibinyabuzima bibarirwa muri za miriyari. Kubera iki? Ni ukubera ko ifite ubushobozi bwo guhindura ibintu mo ibindi bifitiye ubuzima akamaro.

9 Reka dusuzume umwikubo wa ogisijeni. Ibinyabuzima bibarirwa muri za miriyari byinjiza ogisijeni bigasohora gazi karubonike mu gihe bihumeka. Nubwo bimeze bityo ariko, ogisijeni ntijya ishira, kandi ikirere nticyigera kibamo umwuka wa gazi karubonike urenze urugero. Kubera iki? Ni ukubera fotosenteze. Ibimera bifata gazi karubonike, amazi, urumuri rw’izuba n’ibindi bintu bibitunga maze bigakora ibinyasukari n’umwuka wa ogisijeni. Iyo duhumetse umwuka wa ogisijeni, uwo mwikubo uba urangiye. Yehova akoresha ibimera yaremye kugira ngo ahe “abantu bose ubuzima no guhumeka” (Ibyak 17:25). Mbega ubwenge butangaje!

10, 11. Ni mu buhe buryo ubwoko bumwe bw’ikinyugunyugu n’agakoko bakunze kwita kajugujugu bigaragaza ubwenge bwa Yehova?

10 Nanone kandi, ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byaremwe byinshi biri kuri uyu mubumbe wacu utangaje. Bavuga ko amoko y’ibinyabuzima biri ku isi ari hagati ya miriyoni 2 na miriyoni 100. (Soma muri Zaburi ya 104:24.) Reka dusuzume ukuntu ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu miterere ya bimwe muri byo.

Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu miterere y’ijisho ry’agakoko bakunze kwita kajugujugu; ifoto iri mu ruziga igaragaza ijisho ryako ryagizwe rinini (Reba paragarafu ya 11)

11 Urugero, hari ubwoko bw’ikinyugunyugu gifite ubwonko bungana n’ijisho ry’ikaramu. Nyamara kandi, gikora urugendo rw’ibirometero bigera ku 3.000 kiva muri Kanada kijya mu ishyamba ryo muri Megizike, kiyobowe n’izuba. Icyo kinyugunyugu kibishobora gite ko izuba ritaguma hamwe mu kirere? Yehova yatumye ubwonko bwacyo buto cyane bugira ubushobozi bwo kukiyobora kugira ngo kitayoba nubwo izuba ridahama hamwe. Reka noneho dusuzume ibirebana n’ijisho ry’agakoko bakunze kwita kajugujugu. Ako gakoko karebesha amaso yako abiri yihariye cyane. Buri jisho rifite imboni igizwe n’utuntu tumeze nk’uturahuri tugera ku 30.000. Nubwo bimeze bityo ariko, ubwonko buto cyane bw’ako gakoko bushobora gusobanukirwa ibimenyetso byose biba biturutse kuri utwo tuntu twose tumeze nk’uturahuri kandi ako gakoko gashobora kubona ikintu kiri hafi yako kiyega, niyo byaba buhoro cyane.

12, 13. Ni iki kigutangaza ku birebana n’ukuntu Yehova yaremye ingirabuzimafatizo zigize umubiri wawe?

12 Ikirushijeho gutangaza ni uburyo Yehova yakoze ingirabuzimafatizo z’ibyaremwe byose. Urugero, umubiri wawe ugizwe n’ingirabuzimafatizo zigera kuri miriyoni 100 incuro miriyoni. Buri ngirabuzimafatizo ibamo akantu kameze nk’umugozi bita ADN (aside iba mu ntima y’ingirabuzimafatizo). Iba irimo amakuru yose ya ngombwa agaragaza uko umubiri wawe wose uzaba uteye.

13 Ubushobozi ADN ifite bwo kubika amakuru bungana iki? Reka tugereranye ubushobozi garama imwe ya ADN ifite bwo kubika amakuru n’ubwa CD. CD ishobora kubika ibintu bingana n’ibiba biri mu nkoranyamagambo, ibyo bikaba bitangaje cyane bitewe n’uko CD aba ari nto cyane. Icyakora, garama imwe ya ADN ifite ubushobozi bwo kubika amakuru yajya kuri za CD miriyoni incuro miriyoni. Mu yandi magambo, uramutse ufashe ADN zuzuye akayiko gato, zaba zibitse amakuru ahagije kugira ngo habeho abantu bangana n’umubare w’abatuye isi muri iki gihe wikubye incuro 350!

14. Ibyo abahanga mu bya siyansi bavumbuye bituma wumva umeze ute ku birebana na Yehova?

14 Umwami Dawidi yavuze ko amakuru aba akenewe kugira ngo hubakwe umubiri w’umuntu ari nk’aho yanditse mu gitabo. Yavuze ibirebana na Yehova Imana agira ati “amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho, nubwo nta na rumwe rwari rwakabayeho” (Zab 139:16). Birumvikana ko igihe Dawidi yitegerezaga uko umubiri we waremwe, byatumye asingiza Yehova. Ibyo abahanga mu bya siyansi bavumbuye mu myaka ya vuba aha bituma turushaho gutangara iyo dutekereje uko Yehova yaturemye. Ibyo bavumbuye bituma twemeranya n’umwanditsi wa Zaburi wavuze ibirebana na Yehova ati “nzagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba. Imirimo yawe iratangaje, kandi ubugingo bwanjye bubizi neza” (Zab 139:14). Mu by’ukuri se, abantu bashobora bate kutabona ko ibyaremwe bigaragaza ko hariho Imana nzima?

FASHA ABANDI KUGIRA NGO BAHE IKUZO IMANA NZIMA

15, 16. (a) Ibitabo byacu byafashije bite abantu kwishimira ubushobozi bwa Yehova bwo kurema? (b) Ni iyihe ngingo mu zifite umutwe uvuga ngo “Ese byararemwe?” yagushishikaje mu buryo bwihariye?

15 Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo igazeti ya Nimukanguke! ifasha abantu babarirwa muri za miriyoni kumenya icyo ibyaremwe bigaragaza ku byerekeye Imana nzima. Urugero, mu mwaka wa 2006, muri Nzeri hasohotse inomero ya Nimukanguke! (mu gifaransa) yari ifite umutwe ugira uti “Ese hariho Umuremyi?” Yari igamije guhumura amaso y’abayobejwe n’inyigisho y’ubwihindurize n’ivuga ko Imana yaremye ibintu byose mu minsi itandatu y’amasaha 24. Ku birebana n’iyo gazeti yihariye, hari mushiki wacu wandikiye ibiro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ati “gahunda yo gutanga iyo gazeti yagenze neza cyane. Hari umugore wasabye amagazeti 20. Ni umwarimu wigisha isomo ry’ibinyabuzima kandi yifuzaga ko abanyeshuri be bose babona iyo gazeti.” Hari umuvandimwe wanditse ati “nkora umurimo wo kubwiriza kuva mu mpera y’imyaka ya za 40 kandi ndi hafi kugira imyaka 75, ariko sinari narigeze nshimishwa n’umurimo wo kubwiriza nk’uko byagenze muri uku kwezi dutanga iyo nomero yihariye ya Nimukanguke!”

16 Mu myaka ya vuba aha, amagazeti menshi ya Nimukanguke! yagiye asohokamo ingingo igira iti “Ese byararemwe?” Izo ngingo ngufi zigaragaza ukuntu ibyaremwe byaremanywe ubuhanga butangaje n’ukuntu abantu bagerageje kwigana Umuhanzi Mukuru. Mu mwaka wa 2010, twabonye n’agatabo kadufasha guhesha Imana ikuzo, gafite umutwe uvuga ngo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?” Amafoto meza n’udusanduku biri muri ako gatabo, byateguriwe kudufasha kwishimira ubushobozi bwa Yehova bwo kurema. Ibibazo biri ku mpera za buri gice bifasha umusomyi gutekereza ku byo amaze gusoma. Ese wishimiye gukoresha ako gatabo igihe wabwirizaga ku nzu n’inzu, mu ruhame cyangwa mu buryo bufatiweho?

17, 18. (a) Babyeyi, mwafasha mute abana banyu kwigirira icyizere, bakumva ko bafite ubushobozi bwo kuvuganira ukwizera kwabo? (b) Mwakoresheje mute udutabo tuvuga ibirebana n’irema mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango?

17 Babyeyi, ese mwaba mwarasuzumanye n’abana banyu ako gatabo mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango? Nimubikora, muzabafasha kurushaho kumenya Imana nzima. Wenda mufite abana b’ingimbi n’abangavu biga mu mashuri yisumbuye. Bibasirwa mu buryo bwihariye n’inyigisho y’ikinyoma y’ubwihindurize. Abahanga mu bya siyansi, abarimu, ibiganiro bivuga ibihereranye n’ibinyabuzima, zimwe muri za porogaramu zo kuri televiziyo na za filimi abantu bareba mu rwego rwo kwidagadura, bigaragaza ko inyigisho y’ubwihindurize ari ukuri. Ushobora nanone gufasha abana bawe kwamagana iyo nyigisho ukoresheje agatabo gafite umutwe uvuga ngo “Inkomoko y’ubuzima—Ibibazo bitanu umuntu akwiriye kwibaza” (mu gifaransa), na ko kasohotse mu mwaka wa 2010. Kimwe n’agatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?, ako gatabo gatera abakiri bato inkunga yo kurushaho kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” (Imig 2:10, 11). Kabigisha uko basuzuma niba ibyo babigisha ku ishuri ari ukuri.

Babyeyi, mujye mutoza abana banyu kugira ngo bazashobore kuvuganira ukwizera kwabo (Reba paragarafu ya 17)

18 Ako gatabo Inkomoko y’ubuzima, kagenewe gufasha abanyeshuri gusuzuma niba amakuru avuga ko abahanga mu bya siyansi bavumbuye ibisigazwa by’inyamaswa zabayeho kera bigaragaza ko ubwihindurize bwabayeho, ari ukuri. Kabatera inkunga yo kwisuzumira bo ubwabo niba mu by’ukuri ayo makuru agaragaza ko umuntu yakomotse ku nyamaswa. Nanone kandi, kabigisha uko basubiza abavuga ko abahanga mu bya siyansi bagaragarije muri za laboratwari ko ubuzima bwabayeho ku bw’impanuka. Babyeyi, nimukoresha utwo dutabo, muzatuma abana banyu barushaho kwigirira icyizere, bumve ko bafite ubushobozi bwo gusubiza abababaza impamvu bizera ko hariho Umuremyi.—Soma muri 1 Petero 3:15.

19. Ni iki kidutera ishema?

19 Ibikoresho duhabwa n’umuteguro wa Yehova biba birimo ibintu byakorewe ubushakashatsi neza, bidufasha kwibonera imico myiza ye igaragarira mu byo yaremye. Iyo ni gihamya ituma turangurura amajwi yo gusingiza Imana yacu (Zab 19:1, 2). Rwose duterwa ishema no guhesha icyubahiro n’ikuzo Yehova, Umuremyi w’ibintu byose!—1 Tim 1:17.

^ par. 3 Niba ushaka kumenya uko wakungurana ibitekerezo n’abantu bemera ko ibintu byose byaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?,” kuva ku ipaji ya 24 kugeza ku ya 28.