Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amasomo tuvana ku isengesho ryari riteguwe neza

Amasomo tuvana ku isengesho ryari riteguwe neza

“Nibasingize izina ryawe ry’icyubahiro.”—NEH 9:5.

1. Ni irihe teraniro ry’abari bagize ubwoko bw’Imana turi busuzume, kandi se ni ibihe bibazo umuntu yakwibaza?

“NIMUHAGURUKE musingize Yehova Imana yanyu iteka ryose.” Ayo magambo ashishikaje yabwiwe abari bagize ubwoko bw’Imana bari bateraniye hamwe, kugira ngo bifatanye mu isengesho rirerire kuruta andi yose yanditse muri Bibiliya (Neh 9:4, 5). Iryo teraniro ryabereye i Yerusalemu ku munsi wa 24 w’ukwezi kwa karindwi kw’Abayahudi kwitwa Tishiri, mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu. Mu gihe turi bube dusuzuma ibintu byatumye habaho uwo munsi mukuru, wibaze uti “ni ikihe kintu abavuze iryo sengesho bari bamenyereye gukora cyatumye ibintu bigenda neza? Ni ayahe masomo yandi navana kuri iryo sengesho ryari riteguwe neza?”—Zab 141:2.

UKWEZI KWIHARIYE

2. Ni uruhe rugero rwiza Abisirayeli badusigiye igihe bateraniraga hamwe barangije imirimo yo kongera kubaka inkuta za Yerusalemu?

2 Iryo teraniro ry’Abayahudi ryabaye hashize ukwezi kumwe barangije imirimo yo kongera kubaka inkuta za Yerusalemu (Neh 6:15). Abari bagize ubwoko bw’Imana bari barakoze iyo mirimo mu minsi 52 gusa, hanyuma batangira kwita mu buryo bwihariye ku byo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu ku munsi wa mbere w’ukwezi kwakurikiyeho, ni ukuvuga ukwezi kwa Tishiri, bateraniye hamwe ku karubanda kugira ngo batege amatwi Ezira n’abandi Balewi, igihe basomaga mu ijwi riranguruye Amategeko y’Imana kandi bakayasobanura Abari bagize imiryango bose, mbese ‘abantu bose baciye akenge bashoboraga kumva,’ barahagaze maze batega amatwi, ‘uhereye mu gitondo cya kare kugeza ku manywa y’ihangu.’ Mbega ukuntu ibyo bibera urugero rwiza bamwe muri twe bateranira mu Mazu y’Ubwami meza! Ese iyo uri muri ayo materaniro hari igihe ubwenge bwawe bujarajara maze ugatangira gutekereza ku bintu bitari iby’ingenzi? Niba bikubaho, ongera usuzume urugero rw’abo Bisirayeli ba kera, bo batateze amatwi gusa ibyo babwirwaga, ahubwo nanone bakaba barakozwe ku mutima n’ibyo bumvise ku buryo batangiye kurira bitewe n’uko mu rwego rw’ishyanga batari barumviye Amategeko y’Imana.—Neh 8:1-9.

3. Ni ayahe mabwiriza Abisirayeli bumviye?

3 Icyakora, icyo nticyari igihe cyo kwaturira ibyaha byabo mu ruhame. Kubera ko wari umunsi mukuru, wagombaga kuba igihe cy’ibyishimo muri gahunda yo gusenga Yehova (Kub 29:1). Ku bw’ibyo, Nehemiya yabwiye abantu ati “mugende murye ibibyibushye, munywe n’ibiryoshye kandi mwoherereze ibyokurya abadafite icyo bateguriwe, kuko uyu ari umunsi werejwe Umwami wacu, kandi ntimubabare, kuko ibyishimo bituruka kuri Yehova ari igihome cyanyu.” Igishimishije ni uko abantu bumviye, kandi kuri uwo munsi bakaba ‘baranezerewe cyane.’—Neh 8:10-12.

4. Ni iki abatware b’imiryango y’Abisirayeli bakoze, kandi se ni ikihe kintu cy’ingenzi cyaranze uwo Munsi Mukuru w’Ingando?

4 Ku munsi wakurikiyeho, abatware b’imiryango bateraniye hamwe kugira ngo barebe ukuntu abari bagize iryo shyanga bari gukurikiza neza kurushaho Amategeko y’Imana Basuzumye Ibyanditswe babona ko mu kwezi kwa karindwi hagombaga kuba Umunsi Mukuru w’Ingando hamwe n’ikoraniro ryihariye ryawusozaga, bikaba byaragombaga gutangira ku munsi wa 15 kugeza ku wa 22 Tishiri. Ku bw’ibyo, batangiye gukora imyiteguro Ni wo wabaye Umunsi Mukuru w’Ingando ukomeye kurusha indi yose yabaye kuva mu gihe cya Yosuwa, kandi abantu ‘baranezerewe cyane.’ Ikintu cy’ingenzi cyaranze uwo munsi mukuru ni uko “buri munsi” basomeraga mu ruhame Amategeko y’Imana, “kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma.”—Neh 8:13-18.

UMUNSI WO KWATURA IBYAHA

5. Ni iki abari bagize ubwoko bw’Imana bakoze mbere gato y’uko Abalewi babahagararira mu isengesho batuye Yehova?

5 Iminsi ibiri nyuma yaho, cyari igihe gikwiriye kugira ngo Abisirayeli baturire ibyaha byabo mu ruhame, bitewe n’uko batari barakomeje gukurikiza Amategeko y’Imana. Uwo ntiwari umunsi wo kwinezeza, ahubwo abari bagize ubwoko bw’Imana biyirije ubusa kandi bambara ibigunira bagaragaza akababaro bari bafite. Icyo gihe nabwo, abantu basomewe Amategeko y’Imana mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu ya mu gitondo. Nyuma ya saa sita, ‘batuye ibyaha byabo, bunamira Yehova Imana yabo’ Hanyuma Abalewi bahagarariye abantu, bavuga isengesho ryari riteguwe neza ​—Neh 9:1-4.

6. Ni iki cyatumye Abalewi bavuga isengesho rifite ireme, kandi se ibyo bitwigisha iki?

6 Nta gushidikanya ko gusoma Amategeko y’Imana kenshi byafashije Abalewi gutegura iryo sengesho ryari rifite ireme. Mu gice kibanza cy’iryo sengesho kigizwe n’imirongo icumi, bibanda gusa ku mirimo ya Yehova no ku mico ye. Mu gice gisigaye cy’iryo sengesho, bibanze ku ‘mbabazi nyinshi’ z’Imana, kandi bemera rwose ko Abisirayeli batari bakwiriye kugirirwa izo mbabazi (Neh 9:19, 27, 28, 31). Natwe amasengesho dutura Yehova azaba afite ireme kandi tubone ibintu byinshi byo kumubwira niba dutekereza ku Ijambo ry’Imana buri munsi kimwe n’abo Balewi, mbese tukareka Yehova akatuvugisha mbere y’uko tumusenga.—Zab 1:1, 2.

7. Ni iki Abalewi basabye Imana, kandi se bitwigisha iki?

7 Muri iryo sengesho basabye ikintu kimwe gusa cyoroheje. Kiboneka mu gice cya nyuma cy’umurongo wa 32, ugira uti “none rero Mana yacu, Mana ikomeye, ifite imbaraga kandi iteye ubwoba, wowe ukomeza isezerano kandi ukagaragaza ineza yuje urukundo, ingorane zose twagize, twe n’abami bacu n’abatware bacu n’abatambyi bacu n’abahanuzi bacu na ba sogokuruza n’abagize ubwoko bwawe bose, uhereye mu gihe cy’abami ba Ashuri kugeza uyu munsi, ntubone ko zoroheje.” Bityo rero, Abalewi badusigiye urugero rwiza rwo kubanza gusingiza Yehova no kumushimira mu isengesho mbere yo kugira icyo tumusaba.

GUSINGIZA IZINA RY’IMANA RY’ICYUBAHIRO

8, 9. (a) Ni mu buhe buryo Abalewi batangiye isengesho ryabo bicishije bugufi? (b) Uko bigaragara, ni iyihe mitwe y’ingabo ibiri yo mu ijuru Abalewi berekezagaho?

8 Nubwo isengesho ry’Abalewi ryari ryateguwe neza, bari bicishije bugufi kandi bumvaga ko nta magambo meza bari kubona yo gusingiza Yehova nk’uko mu by’ukuri abikwiriye. Ni yo mpamvu isengesho ryabo ritangirwa n’aya magambo bavuze bicishije bugufi basabira abari bagize ubwoko bw’Imana, agira ati “nibasingize izina ryawe ry’icyubahiro, risumba gushimwa no gusingizwa kose.”—Neh 9:5.

9 Iryo sengesho rikomeza rigira riti “ni wowe Yehova wenyine; ni wowe waremye ijuru, ndetse ijuru risumba andi majuru n’ingabo zaryo zose, ni wowe waremye isi n’ibiyirimo byose n’inyanja n’ibizirimo byose; ni wowe ubibeshaho byose kandi ingabo zo mu ijuru ni wowe zunamira” (Neh 9:6). Koko rero, Yehova Imana ni we waremye ikirere, kigizwe n’amatsinda menshi cyane y’inyenyeri. Nanone kandi, yaremye buri kintu cyose kiri kuri uyu mubumbe wacu mwiza cyane, ufite ubushobozi butangaje bwo gutuma ibinyabuzima biwuriho bikomeza kubaho, bikororoka bikurikije amoko yabyo. Abamarayika bera b’Imana, nanone bitwa ‘ingabo zo mu ijuru,’ bari bahari igihe Imana yaremaga ibyo byose (1 Abami 22:19; Yobu 38:4, 7). Byongeye kandi, abo bamarayika bakora ibyo Imana ishaka bicishije bugufi, bagakorera abantu b’abanyabyaha ‘bazaragwa agakiza’ (Heb 1:14). Abo bamarayika batubera urugero ruhebuje mu gihe dukorera Yehova twunze ubumwe tumeze nk’ingabo zatojwe neza.—1 Kor 14:33, 40.

10. Ibyo Imana yakoreye Aburahamu bitwigisha iki?

10 Abalewi bakomeje bavuga ibyo Imana yakoreye Aburamu, wagejeje ku myaka 99 atarabyarana n’umugore we Sarayi wari ingumba. Icyo gihe ni bwo Yehova yahinduye izina rye, amwita Aburahamu, risobanurwa ngo “se w’amahanga menshi” (Intang 17:1-6, 15, 16). Imana yanasezeranyije Aburahamu ko urubyaro rwe rwari kuzaragwa igihugu cy’i Kanani. Akenshi abantu bibagirwa ibyo basezeranya abandi; ariko Yehova we ntabyibagirwa. Ni byo Abalewi basubiyemo mu isengesho bagira bati “ni wowe Yehova Imana y’ukuri, watoranyije Aburamu ukamuvana muri Uri y’Abakaludaya maze izina rye ukarihindura Aburahamu. Wabonye ko umutima we ugutunganiye, maze ugirana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy’Abanyakanani, . . . ukagiha urubyaro rwe; kandi ibyo wavuze warabishohoje kuko ukiranuka” (Neh 9:7, 8). Nimucyo natwe tujye twigana Imana yacu ikiranuka, buri gihe twihatire gusohoza ibyo twavuze.—Mat 5:37.

KUVUGA IBYO YEHOVA YAKOZE

11, 12. Vuga icyo izina Yehova risobanura n’ukuntu byagaragajwe n’ibyo yakoreye abakomotse kuri Aburahamu.

11 Izina Yehova risobanurwa ngo “ituma biba,” bikaba bigaragaza ko Imana isohoza amasezerano yayo binyuze ku byo igenda ikora. Ibyo bigaragazwa neza n’ibyo Imana yakoreye abakomotse kuri Aburahamu igihe bari abacakara muri Egiputa. Icyo gihe byasaga naho bidashoboka ko iryo shyanga ryose riva mu bubata maze rikajya kuba mu Gihugu cy’Isezerano. Icyakora, Imana yatumye isezerano ryayo risohora binyuze ku byo yagiye ikora, bityo igaragaza ko ari yo yonyine ikwiriye kwitwa izina ryihariye kandi rikomeye cyane, ari ryo Yehova.

12 Isengesho Nehemiya yanditse rivuga ibirebana na Yehova rigira riti “wabonye imibabaro ba sogokuruza bahuye na yo muri Egiputa, wumva no gutaka kwabo igihe bari ku Nyanja Itukura. Hanyuma ukorera ibimenyetso n’ibitangaza kuri Farawo no ku bagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi ibyo babakoreraga babitewe n’ubwibone, maze wihesha izina rikomeye nk’uko bimeze ubu. Inyanja uyigabanyamo kabiri imbere yabo, kugira ngo bambuke banyuze mu nyanja ku butaka bwumutse; abari babakurikiye ubaroha imuhengeri bamera nk’ibuye riroshywe mu mazi maremare.” Iryo sengesho rikomeza rivuga ibirebana n’ibindi bintu Yehova yakoreye ubwoko bwe rigira riti “banesha Abanyakanani bari bagituyemo . . . Bigarurira imigi igoswe n’inkuta n’ubutaka burumbuka, bigarurira n’amazu yuzuye ibintu byiza byose n’ibitega by’amazi byacukuwe, n’inzabibu n’imyelayo n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa, maze bararya barahaga, barabyibuha kandi baranezerwa kubera ineza yawe nyinshi.”—Neh 9:9-11, 24, 25.

13. Yehova yahaye ate Abisirayeli ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka, ariko se babyitabiriye bate?

13 Hari ibindi bintu byinshi Imana yagiye ikora kugira ngo isohoze umugambi wayo. Urugero, nyuma gato y’aho Abisirayeli baviriye muri Egiputa, Yehova yabahaye ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka. Abalewi babivuze mu isengesho batuye Imana bagira bati “wamanukiye ku musozi wa Sinayi maze uvugana na bo uri mu ijuru, ubagezaho amategeko akiranuka n’amateka y’ukuri n’amabwiriza meza, n’ibyo wategetse” (Neh 9:13). Yehova yagerageje kwigisha abari bagize ubwoko bwe kugira ngo babe abantu bakwiriye kwitirirwa izina rye ryera kandi baragwe Igihugu cy’Isezerano, ariko banze gukurikiza ibintu byiza yabigishije.—Soma muri Nehemiya 9:16-18.

BAGOMBAGA GUHANWA

14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yagaragarije imbabazi abari bagize ubwoko bwe b’abanyabyaha? (b) Ibyo Imana yakoreye abari bagize ishyanga ryayo yatoranyije bitwigisha iki?

14 Isengesho ry’Abalewi ryerekeza ku byaha bibiri Abisirayeli bakoze nyuma y’aho bemereye ku Musozi Sinayi ko bari gukurikiza Amategeko y’Imana. Kubera iyo mpamvu, byari bikwiriye ko Imana ibareka bagapfa. Ariko iryo sengesho risingiza Yehova rigira riti “ntiwigeze ubata mu butayu kubera ko ugira imbabazi nyinshi. . . . Wabahaye ibyokurya mu gihe cy’imyaka mirongo ine . . . Nta cyo bigeze babura. Imyambaro yabo ntiyigeze isaza n’ibirenge byabo ntibyabyimbye” (Neh 9:19, 21). Muri iki gihe nabwo, Yehova aduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tumukorere turi abizerwa. Nimucyo twe kuzigera tumera nk’Abisirayeli babarirwa mu bihumbi bapfiriye mu butayu bitewe no kutumvira no kubura ukwizera. Koko rero, ibyo “byandikiwe kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”—1 Kor 10:1-11.

15 Ikibabaje, Abisirayeli bamaze kuragwa Igihugu cy’Isezerano, batangiye gusenga imana z’Abanyakanani. Iyo misengere yarangwaga n’ibikorwa by’ubwiyandarike ndetse n’ubwicanyi. Ku bw’ibyo, Yehova yemeye ko abari bagize ishyanga rye yatoranyije bakandamizwa n’amahanga yari abakikije. Iyo bihanaga, Yehova yabagiriraga imbabazi maze akabakiza abanzi babo. Ibyo yabikoze “kenshi.” (Soma muri Nehemiya 9:26-28, 31.) Abalewi babyemeye bagira bati “wabihanganiye imyaka myinshi, ubaburira ukoresheje umwuka wawe binyuze ku bahanuzi bawe, ariko ntibumvira. Amaherezo waje kubahana mu maboko y’abantu bo mu bihugu.”—Neh 9:30.

16, 17. (a) Ese imimerere Abisirayeli barimo nyuma y’aho baviriye mu bunyage yari itandukanye n’iya ba sekuruza igihe baragwaga Igihugu cy’Isezerano? (b) Ni iki Abisirayeli biyemereye, kandi se basezeranyije ko bari gukora iki?

16 Nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu bunyage, nabwo bakomeje kutumvira Imana. Ingaruka zabaye izihe? Abalewi bakomeje isengesho ryabo bagira bati “dore turi abagaragu, kandi iki gihugu wahaye ba sogokuruza ngo barye imbuto zacyo n’ibintu byiza byo muri cyo, tukirimo turi abagaragu, n’umusaruro wacyo utubutse wikubirwa n’abami washyiriyeho kudutegeka bitewe n’ibyaha byacu, kandi . . . turi mu makuba menshi.”—Neh 9:36, 37.

17 Ese Abalewi bumvikanishaga ko bitari bikwiriye ko Imana yemera ko ayo makuba abageraho? Oya rwose! Barivugiye bati “wowe urakiranuka mu byatubayeho byose kuko wagaragaje ubudahemuka mu byo wakoze, ahubwo ni twe twakoze ibibi” (Neh 9:33). Bashoje iryo sengesho rizira ubwikunde basezeranya Imana ko kuva icyo gihe iryo shyanga ryari kuzajya ryumvira Amategeko yayo. (Soma muri Nehemiya 9:38; 10:29.) Bashyize iryo sezerano mu nyandiko, maze abayobozi b’Abayahudi 84 bateraho ikashe.—Neh 10:1-27.

18, 19. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzinjire mu isi nshya y’Imana? (b) Ni iki tugomba gukomeza gusenga dusaba, kandi kuki?

18 Dukeneye guhanwa na Yehova kugira ngo tuzinjire mu isi nshya izaba irangwa no gukiranuka. Intumwa Pawulo yarabajije ati “ni nde mwana se adahana?” (Heb 12:7). Tugaragaza ko twemera ubuyobozi duhabwa n’Imana dukomeza gukora umurimo wayo turi abizerwa, kandi tukemera ko umwuka wayo utugorora. Ikindi kandi, iyo dukoze icyaha gikomeye, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azatubabarira nitwihana by’ukuri, kandi tukemera igihano twicishije bugufi.

19 Vuba aha, Yehova azihesha izina rikomeye kurusha iryo yihesheje igihe yavanaga Abisirayeli muri Egiputa (Ezek 38:23). Kandi nk’uko abari bagize ubwoko bwe barazwe Igihugu cy’Isezerano, ni na ko Abakristo bose bakomeza gusenga Yehova ari indahemuka bazaba mu isi nshya ye izaba irangwa no gukiranuka (2 Pet 3:13). Mu gihe tugitegereje ibyo bintu bihebuje, nimucyo dukomeze gusenga dusaba ko izina ry’Imana ry’icyubahiro ryezwa. Mu gice gikurikira tuzasuzuma irindi sengesho rishobora kudufasha gukora ibyo dusabwa kugira ngo Imana izaduhe imigisha ubu n’iteka ryose.