Ibibazo by’abasomyi
Ese byaba bikwiriye ko umurambo w’Umukristo utwikwa?
Nta hantu na hamwe Ibyanditswe bivuga ko gutwika umurambo bidakwiriye.
Hari inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibirebana n’amagufwa y’abantu cyangwa imirambo byatwitswe ( Yos 7:25; 2 Ngoma 34:4, 5). Ibyo bishobora kuba byaragaragazaga ko abo bantu batari bakwiriye guhambwa mu cyubahiro. Ariko kandi, gutwika imirambo si ko buri gihe byabaga bigaragaza ko itari ikwiriye guhambwa mu cyubahiro.
Ibyo tubyemezwa n’inkuru ivuga iby’urupfu rw’Umwami Sawuli n’abahungu be batatu. Bose uko ari bane baguye ku rugamba igihe barwanaga n’Abafilisitiya. Umwe muri abo bahungu yari Yonatani, wari incuti magara ya Dawidi kandi akaba yarakomeje kumushyigikira. Igihe Abisirayeli b’intwari b’i Yabeshi-Gileyadi bamenyaga ibyabaye, baragiye bafata iyo mirambo uko yari ine barayitwika, hanyuma bahamba amagufwa. Dawidi yashimiye abo Bisirayeli ibyo bari bakoze.—1 Sam 31:2, 8-13; 2 Sam 2:4-6.
Hari ibyiringiro bishingiye ku Byanditswe by’uko hazabaho umuzuko w’abapfuye; Imana izasubiza ubuzima abantu bapfuye. Uwapfuye yatwikwa cyangwa atatwikwa, nta cyabuza Yehova kongera kumusubiza ubuzima afite umubiri mushya. Igihe Abaheburayo batatu b’indahemuka bajugunywaga mu itanura ry’umuriro ugurumana bitegetswe n’Umwami Nebukadinezari, ntibatinye ko iyo bicwa n’umuriro Imana itari gushobora kubazura (Dan 3:16-18). Uko ni na ko byari biri ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka bicirwaga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’Abanazi, hanyuma imirambo yabo igatwikwa. Hari abagaragu b’Imana b’indahemuka bagiye bicwa na za bombe cyangwa bagapfa mu bundi buryo, ntihagire ibisigazwa byabo biboneka. Ariko kandi, na bo bazazuka nta kabuza.—Ibyah 20:13.
Yehova ntakeneye guterateranya umubiri umuntu wapfuye yahoranye kugira ngo ashobore kumuzura. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu Imana izura Abakristo basutsweho umwuka kugira ngo bajye kuba mu ijuru. Kimwe na Yesu ‘wahinduwe muzima mu mwuka,’ Abakristo basutsweho umwuka bazuka bafite ibitekerezo n’ibyiyumvo nk’ibyo bahoranye, kandi baba bibuka ibyo bari bazi, ariko bafite umubiri w’umwuka. Ntibajya mu ijuru bafite umubiri bari basanganywe.—1 Pet 3:18; 1 Kor 15:42-53; 1 Yoh 3:2.
Ibyiringiro byacu by’umuzuko ntibishingiye ku cyo bakorera umurambo, ahubwo bishingiye ku kuba twizera ko Imana ifite ubushobozi bwo gusohoza amasezerano yayo kandi ko ibyifuza (Ibyak 24:15). Mu by’ukuri, dushobora kudasobanukirwa mu buryo bwuzuye uko Imana yagiye ikora igitangaza cyo kuzura abantu mu bihe bya kera, cyangwa se uko izabazura mu gihe kizaza. Ariko kandi, twiringira Yehova. Yaduhaye “gihamya y’uko izabikora” igihe yazuraga Yesu.—Ibyak 17:31; Luka 24:2, 3.
Abakristo bagombye kuzirikana umuco wo mu gace barimo, uko abantu baho babona ibintu n’ibisabwa n’amategeko ku birebana n’ibikorerwa umurambo (2 Kor 6:3, 4). Ku bw’ibyo rero, umuntu ku giti cye ni we ugomba kuvuga ko yifuza kuzatwikwa cyangwa kutazatwikwa, cyangwa se abagize umuryango akaba ari bo bafata umwanzuro.