Bitanze babikunze—Muri Tayiwani
MBERE y’imyaka igera kuri itanu ishize, umuvandimwe witwa Choong Keon n’umugore we Julie bari mu kigero cy’imyaka 35 bakoreraga umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose i Sydney, muri Ositaraliya. Choong Keon yagize ati “twari dufite akazi katadusabaga gukora igihe cyose kandi twari tubayeho neza. Ikirere cy’aho twari dutuye cyari cyiza cyane kandi ubuzima bwari bworoshye. Twishimiraga kuba hafi y’abagize umuryango n’incuti.” Ariko kandi, Choong Keon na Julie bumvaga badatuje. Kubera iki? Ni uko bari bazi ko imimerere barimo yashoboraga gutuma bakora byinshi mu murimo wa Yehova, ariko bagatinya kugira ibyo bahindura kugira ngo babigereho.
Hanyuma mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2009, bumvise disikuru yabakoze ku mutima. Uwatanze iyo disikuru yavuze ibirebana n’abantu bashoboraga kwagura umurimo. Yagize ati “tekereza ku rugero rukurikira: iyo imodoka igenda, ni bwo gusa umushoferi wayo aba ashobora kuyiganisha iburyo cyangwa ibumoso. Mu buryo nk’ubwo, Yesu aduha ubuyobozi dukeneye kugira ngo twagure umurimo wacu ari uko gusa twatangiye gutera intambwe zigaragara kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.” * Uwo mugabo n’umugore we bumvise ko ari bo babwirwaga. Muri iryo koraniro, hari umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bakorera umurimo muri Tayiwani bagize icyo babazwa. Bavuze ibirebana n’ibyishimo babonera mu murimo kandi batsindagiriza ko hari hagikenewe ubufasha. Nanone, Choong Keon na Julie bumvise ko ari bo babwirwaga.
Julie yagize ati “nyuma y’iryo koraniro, twasenze Yehova tumusaba kuduha ubutwari bwo gufata umwanzuro wo kwimukira muri Tayiwani.” Yongeyeho ati “ariko twari dufite ubwoba. Twumvaga tumeze nk’abagiye gusimbukira muri pisine ndende ari bwo bwa mbere tugiye koga.” Umurongo w’Ibyanditswe wabafashije gufata umwanzuro ni uwo mu Mubwiriza 11:4, hagira hati “uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.” Choong Keon yagize ati “twiyemeje kudakomeza ‘kwitegereza,’ ahubwo tugatangira ‘kubiba’ no ‘gusarura.’” Barasenze, ndetse bakomeza gusenga bashyizeho umwete, basoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abamisiyonari kandi bakajya bandikirana kuri interineti n’abari baramaze kwimukira muri Tayiwani. Banagurishije imodoka zabo n’ibindi bintu bari bafite, maze nyuma y’amezi atatu bimukira muri Tayiwani.
BABONERA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Muri iki gihe, hari abavandimwe na bashiki bacu basaga 100 bavuye mu bindi bihugu bajya gukorera umurimo muri Tayiwani, mu turere dukeneye ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Bavuye mu Bufaransa, mu Buyapani, mu Bwongereza, muri Esipanye, muri Kanada, muri Koreya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Ositaraliya, bakaba bafite hagati y’imyaka 21 na 73. Muri bo harimo bashiki bacu b’abaseribateri basaga 50. Ni iki cyafashije abo bavandimwe na bashiki bacu barangwa n’ishyaka kubwiriza mu kindi gihugu? Reka tubirebe.
Laura ni mushiki wacu w’umuseribateri wavuye muri Kanada, ukorera umurimo w’ubupayiniya mu burengerazuba bwa Tayiwani. Ariko mbere y’imyaka igera ku icumi ishize, ntiyakundaga rwose umurimo wo kubwiriza. Laura yagize ati “kubera ko namaraga igihe gito cyane mu murimo wo kubwiriza, sinawukundaga.” Hanyuma incuti ze zo muri Kanada zamusabye kujyana na zo muri Megizike, bakamara ukwezi babwirizayo. Yagize ati “bwari ubwa mbere mara igihe kigaragara mu murimo wo kubwiriza, kandi natangajwe n’uko byabaye byiza cyane!”
Ibyo bintu bishimishije byabaye kuri Laura byatumye atekereza kwimukira muri rimwe mu matorero yo muri Kanada akoresha ururimi rw’amahanga. Yiyandikishije mu ishuri ryigisha igishinwa, yifatanya n’itsinda rikoresha urwo rurimi, kandi yishyiriraho intego yo kwimukira muri Tayiwani, akaba yarabigezeho muri Nzeri 2008. Laura yagize ati “byansabye igihe kigera ku mwaka kugira ngo menyere, ariko ubu sinjya ntekereza gusubira muri Kanada.” Abona ate umurimo wo kubwiriza? Yagize ati “ndawishimira cyane. Nta kintu gitera ibyishimo cyaruta kubona ukuntu abiga Bibiliya bahinduka iyo bamaze kumenya Yehova. Gukorera umurimo muri Tayiwani byatumye ngira ibyo byishimo incuro nyinshi.”
GUHANGANA N’IKIBAZO CYO KUTAMENYA URURIMI NEZA
Brian n’umugore we Michelle bari mu kigero cy’imyaka 35 bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimukira muri Tayiwani, ubu hakaba hashize imyaka umunani. Babanje kumva ko nta ruhare rugaragara bagiraga mu murimo wo kubwiriza. Ariko hari umumisiyonari w’inararibonye wababwiye ati “niyo mwaha umuntu inkuru y’Ubwami, mwagombye kwibuka ko bishobora kuba ari bwo bwa mbere uwo muntu agejejweho ubutumwa buvuga ibirebana na Yehova. Ku bw’ibyo rero, mugira uruhare rw’ingenzi mu murimo wo kubwiriza.” Ayo magambo atera inkunga yafashije cyane Brian na Michelle, bituma batanamuka. Undi muvandimwe yarababwiye ati “kugira ngo mudacika intege, mujye musuzuma amajyambere mufite mu rurimi rw’igishinwa uko habaye ikoraniro, aho kubikora buri munsi.” Koko rero, bagize amajyambere kandi ubu ni abapayiniya bagira icyo bageraho mu murimo.
Ni iki cyagushishikariza kwiga ururimi rw’amahanga? Gerageza gusura igihugu wifuza gukoreramo umurimo. Jya mu materaniro, wifatanye n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace, kandi ujyane na bo kubwiriza. Brian yagize ati “numara kubona ukuntu abantu benshi bitabira ubutumwa bw’Ubwami kandi ukibonera urukundo abavandimwe na bashiki bacu bakugaragariza, bizatuma wiyemeza gufata umwanzuro utoroshye wo kujya gukorera mu kindi gihugu.”
BITE SE KU BIREBANA N’AKAZI GASANZWE?
Kugira ngo bamwe mu bagiye gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho muri Tayiwani babone ibyo baba bakeneye ari na ko bakomeza gukora umurimo w’ubupayiniya, bigisha icyongereza. Kristin na Michelle bo bacuruza amafi. Kristin yagize ati “sinari narigeze nkora ako kazi, ariko gatuma nguma muri iki gihugu.” Nyuma y’igihe runaka, Kristin yaje kubona abakiriya bahoraho. Ako kazi katabasaba gukora igihe cyose gatuma we n’umugore we babona amafaranga bakeneye, kandi bakabona igihe gihagije cyo gukora umurimo wabo w’ingenzi cyane wo kuroba abantu, ni ukuvuga umurimo w’ubupayiniya.
JYA WISHIMIRA INTAMBWE IYO ARI YO YOSE UTEYE
Hashize imyaka igera kuri irindwi William n’umugore we Jennifer bageze muri Tayiwani bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. William yagize ati “kwiga ururimi, gukora umurimo w’ubupayiniya, kwita ku itorero no gushaka amafaranga yo kudutunga, rimwe na rimwe byaratunanizaga.” Ni iki cyabafashije kugira icyo bageraho kandi bagakomeza kwishima? Bagerageza kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro. Urugero, kubera ko batitegaga ibintu bihanitse igihe bigaga igishinwa, kuba batarakimenyaga vuba ntibyabacaga intege.
William yibuka ko umugenzuzi usura amatorero yamubwiye ko nyuma yo kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka, tuba tugomba kwishimira intambwe iyo ari yo yose duteye kugira ngo tuzigereho. William yavuze ko gukurikiza iyo nama byamufashije we n’umugore we kumenya gushyira mu gaciro, kumvira inama bahabwa n’abavandimwe bo muri ako gace bafite inshingano, no kugira ibyo bahindura mu birebana n’uko bari basanzwe bakora ibintu, kugira ngo bagire icyo bageraho mu murimo bakorera muri icyo gihugu. Yanavuze ko byabafashije kujya bibuka gufata akanya bakishimira ibintu nyaburanga byo ku kirwa bakoreraho umurimo.
Kimwe na William na Jennifer, mushiki wacu w’umupayiniya witwa Megan w’umuseribateri wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we yishimira intambwe iyo ari yo yose ateye mu gihe yihatira kugera ku ntego ye yo kurushaho kuvuga neza igishinwa. Kuri buri mpera z’icyumweru, yifatanya n’itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu babwiriza mu ifasi ishishikaje, ni ukuvuga icyambu cya Kaohsiung, ari na cyo cyambu kinini kurusha ibindi muri Tayiwani. Megan yashoboye kubwiriza ubutumwa bwiza ku mato, kandi abwiriza abarobyi baturuka muri Bangaladeshi, mu Buhindi, muri Filipine, muri Indoneziya, muri Tayilande
no muri Vanuwatu. Yaravuze ati “kubera ko abarobyi bamara ku cyambu igihe gito gusa, duhita dutangira kubigisha Bibiliya. Kugira ngo mbabwirize bose, akenshi nigisha abantu bane cyangwa batanu icyarimwe.” None se ageze he yiga igishinwa? Yagize ati “numva nshaka guhita nkimenya, ariko nzirikana ibyo umuvandimwe yigeze kumbwira ati ‘jya ukora ibyo ushoboye byose, ibindi Yehova azabikora.’”BASHIKI BACU BAKORERA UMURIMO MU BINDI BIHUGU
Mbere y’uko Cathy wo mu Bwongereza yimukira mu mahanga, yakoze ubushakashatsi kugira ngo amenye ahantu mushiki wacu w’umuseribateri ashobora gukorera umurimo afite umutekano. Yasenze Yehova amwereka icyo kibazo, kandi yandikira ibiro by’amashami byo mu bihugu bimwe na bimwe abibaza niba bashiki bacu b’abaseribateri bashobora kuhakorera umurimo ntibahure n’akaga. Nyuma yaho, yasuzumye ibisubizo yabonye, maze asanga muri Tayiwani ari ho yashoboraga kujya kuba.
Mu mwaka wa 2004, ubwo Cathy yari afite imyaka 31, yimukiye muri Tayiwani, kandi akora uko ashoboye kose akabaho mu buryo bworoheje. Yagize ati “nabajije abavandimwe na bashiki bacu aho nazajya ngurira imbuto n’imboga ku mafaranga make. Inama bangiriye yatumye amafaranga nari mfite adashira vuba.” Ni iki kimufasha gukomeza kubaho mu buryo bworoheje? Cathy agira ati “nsenga Yehova kenshi musaba kumfasha kugira ngo njye nyurwa n’ibyokurya byoroheje mbona, n’imyambaro iciriritse mfite. Numva ko Yehova asubiza amasengesho yanjye anyigisha kumenya ibyo nkeneye, kandi akamfasha kunyurwa nubwo ntafite buri kintu cyose nifuza.” Yongeyeho ati “nishimira ko mbaho mu buryo bworoheje kuko bituma ndushaho kwita ku bintu by’umwuka.”
Icyakora, Cathy ntafite ubuzima bworoheje gusa, ahubwo buranashishikaje. Yasobanuye impamvu agira ati “mbwiriza mu gace karimo abantu benshi bitabira ubutumwa bwiza. Ibyo bituma ngira ibyishimo byinshi.” Igihe yageraga muri Tayiwani, umugi yatangiye gukoreramo umurimo w’ubupayiniya warimo amatorero abiri gusa akoresha ururimi rw’igishinwa, ariko ubu urimo amatorero arindwi. Cathy yagize ati “kwibonera n’amaso yanjye uko kwiyongera gutangaje no kugira uruhare mu murimo w’isarura, bituma buri munsi numva nishimye cyane.”
“NANJYE BARI BANKENEYE!”
Byaje kugendekera bite Choong Keon na Julie twavuze tugitangira? Mu mizo ya mbere, Choong Keon yumvaga ko kuba atari azi igishinwa neza byari gutuma atagirira itorero akamaro. Ariko abavandimwe bo muri ako gace bo si uko babibonaga. Choong Keon yagize ati “igihe itorero ryacu ryabyaraga, nahawe inshingano nyinshi z’inyongera kandi nari umukozi w’itorero.” Yaramwenyuye maze yongeraho ati “icyo gihe numvise koko nkorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane. Bwari bukenewe cyane ku buryo nanjye bari bankeneye!” Ubu ni umusaza w’itorero. Julie na we yagize ati “twumva hari icyo twagezeho; turanyuzwe kandi turishimye kurusha mbere hose. Twaje gufasha, ariko twumva twarafashijwe n’ibyo twiboneye. Dushimira Yehova kuba yaremeye ko dukorera ino.”
Mu bihugu byinshi haracyakenewe abakozi benshi mu murimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka. Ese waba ugiye kurangiza amashuri kandi ukaba wibaza icyo uzakoresha ubuzima bwawe? Ese waba uri umuseribateri kandi ukaba wifuza ko Yehova agukoresha byinshi kurushaho? Ese wifuza gusigira umuryango wanyu umurage mwiza wo mu buryo bw’umwuka? Ese uri mu kiruhuko cy’iza bukuru, ukaba ufite ibintu by’agaciro wiboneye mu buzima bwawe wifuza kugeza ku bandi? Ushobora kwiringira udashidikanya ko uzabona imigisha myinshi nuhitamo kwagura umurimo, ugakorera ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho.
^ par. 3 Reba igitabo ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye,’ igice cya 16 paragarafu ya 5-6.