UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kamena 2015

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 30 Kanama 2015.

Kristo ni imbaraga z’Imana

Ibitangaza bya Yesu byagiriye akamaro abantu bo muri Isirayeli ya kera, kandi bigaragaza ibyo azakorera abantu vuba aha.

Yakundaga abantu

Ibitangaza Yesu yakoze bigaragaza ko yafataga abantu ate?

Dushobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco

Bibiliya igaragaza ibintu bitatu byadufasha kurwanya irari riganisha ku bwiyandarike.

“Niba Kingsley yabishobora, nanjye nabishobora”

Kingsley wabaga muri Siri Lanka yanesheje inzitizi nyinshi kugira ngo ashobore gutanga ishuri ryamaze iminota mike.

Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya I

Kuki Yesu yatangiye iryo sengesho avuga ati “Data”?

Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero—Igice cya II

Iyo dusabye Imana kuduha ibyokurya by’uyu munsi, mu by’ukuri ntituba twisabira twe twenyine ibyokurya ibi bisanzwe.

“Mukeneye kwihangana”

Hari ibintu bine Yehova yaduhaye byadufasha kwihanganira ibigeragezo cyangwa ibindi bibazo.

Ese uribuka?

Ese wasomye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Gerageza kureba ibyo wibuka.