Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Korera Yehova nta birangaza

Korera Yehova nta birangaza

‘Mariya yakomeje gutega amatwi ijambo rya [Yesu]. Marita we yari ahugijwe n’uturimo twinshi yakoraga.’LUKA 10:39, 40.

INDIRIMBO: 94, 134

1, 2. Kuki Yesu yakundaga Marita, kandi se ni iki kigaragaza ko atari atunganye?

UTEKEREZA ko Marita uvugwa muri Bibiliya yari muntu ki? Bibiliya igaragaza ko Yesu yakundaga Marita. Ariko nanone Yesu yakundaga urukundo ruzira uburyarya abandi bagore bakoreraga Imana, urugero nka nyina Mariya, na murumuna wa Marita witwaga Mariya (Yoh 11:5; 19:25-27). None se kuki Yesu yakundaga Marita?

2 Yesu yakundaga Marita kubera ko yagiraga umuco wo kwakira abashyitsi, kandi akaba umunyamwete. Ariko ikiruta byose, yamukundiraga ko yari afite ukwizera gukomeye. Yemeraga rwose inyigisho za Yesu. Yemeraga adashidikanya ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe (Yoh 11:21-27). Ariko kimwe natwe, na we ntiyari atunganye. Urugero, igihe Yesu yari yabasuye, Marita yarakariye murumuna we Mariya, kandi abwira Yesu ko yari akwiriye kumugira inama. Yaravuze ati “Mwami, kuba murumuna wanjye yampariye imirimo nta cyo bikubwiye? Mubwire aze amfashe.” (Soma muri Luka 10:38-42.) Ni iki iyo nkuru itwigisha?

MARITA YARI AHUZE

3, 4. Mariya yahisemo “umugabane mwiza” ate, kandi se ni irihe somo Marita yize? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Yesu yishimiye ko Marita na Mariya bari bamwakiriye iwabo, maze yifuza gukoresha icyo gihe kugira ngo abigishe ukuri. Mariya yahise yicara iruhande rwe ‘atega amatwi ijambo rye.’ Yifuzaga ko Umwigisha Ukomeye amwigisha. Marita na we yagombye kuba yarabigenje atyo. Kandi nta gushidikanya ko Yesu yari kumushimira ko yari kuba yaretse ibyo yakoraga kugira ngo amutege amatwi.

4 Ariko Marita yari ahuze. Yari ahugiye mu gutekera Yesu ibyokurya byihariye, no gukora indi mirimo itandukanye kugira ngo uwo mushyitsi agubwe neza. Icyakora, iyo mirimo yose yatumye ahangayika nta mpamvu kandi arakarira Mariya. Yesu yabonye ko Marita yarimo yivuna mu bintu byinshi, maze amubwira mu bugwaneza ati “Marita, Marita, uhangayikishijwe n’ibintu byinshi kandi byaguhagaritse umutima.” Hanyuma yamubwiye ko ifunguro ryoroheje ryari rihagije. Noneho yashimiye Mariya kuba yaramuteze amatwi, agira ati “Mariya we yahisemo umugabane mwiza, kandi nta wuzawumwaka.” Birashoboka ko Mariya yahise yibagirwa ibyokurya bidasanzwe yariye kuri uwo munsi, ariko ntiyari kuzigera yibagirwa uko Yesu yamushimiye, n’ibintu yamwigishije. Imyaka isaga 60 nyuma yaho, intumwa Yohana yaranditse ati “Yesu yakundaga Marita na murumuna we” (Yoh 11:5). Ayo magambo yahumetswe agaragaza neza ko Marita yahaye agaciro inama zuje urukundo yahawe na Yesu kandi agahatanira gukorera Yehova mu budahemuka kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

5. Ubuzima bwo muri iki gihe bumeze bute ubugereranyije n’ubwo mu bihe bya Bibiliya, kandi se ibyo bituma twibaza ikihe kibazo?

5 Muri iki gihe hari ibintu byinshi bishobora kuturangaza bigatuma tudakorera Yehova, kurusha uko byari bimeze mu bihe bya Bibiliya. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1958, waburiye abavandimwe na bashiki bacu ko batagombaga kwemera ko ikoranabuhanga ribarangaza rikababuza gukorera Yehova. Icyo gihe nabwo buri munsi hadukaga ikintu gishya. Ibinyamakuru bifite amashusho acyeye, radiyo, za filimi na televiziyo byari byogeye cyane. Uwo Munara w’Umurinzi wavuze ko uko twari kugenda twegereza iherezo ry’iyi si, ‘ibirangaza byari kurushaho kwiyongera.’ Muri iki gihe hariho ibirangaza byinshi kurusha ikindi gihe cyose. Twakora iki kugira ngo tumere nka Mariya kandi dukomeze gukorera Yehova?

NTUGAKORESHE ISI MU BURYO BWUZUYE

6. Abahamya ba Yehova bakoresha neza bate ikoranabuhanga ryo muri iyi si?

6 Igice cyo ku isi cy’umuryango w’Imana cyagiye gikoresha neza ikoranabuhanga ryo muri iyi si kugira ngo giteze imbere ugusenga k’ukuri. Reka dufate urugero rwa filimi ivuga iby’irema yarimo amashusho meza y’amabara n’amajwi (Photo-Drame de la Création). Mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose no mu gihe yabaga, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bahumurijwe n’iyo filimi, yasozaga ivuga iby’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Yesu Kristo buzaba burangwa n’amahoro, buzategeka isi mu gihe kizaza. Nyuma yaho, ubutumwa bw’Ubwami bwabwirijwe kuri radiyo kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi barabwumvise. Muri iki gihe, ikoranabuhanga rikoresha orudinateri hamwe na interineti bidufasha cyane gukwirakwiza ubutumwa bwiza, bukagera ku bantu batuye mu birwa bya kure no mu duce twose tw’isi.

Ntukemere ko ibintu bitari ngombwa bikubuza gukorera Imana (Reba paragarafu ya 7)

7. (a) Kuki gukoresha isi mu buryo bwuzuye biteza akaga? (b) Ni iki tugomba kwitondera cyane? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

7 Bibiliya iduha umuburo wo kwirinda gukoresha isi mu buryo bwuzuye. Ibyo bidusaba ko twirinda kumara igihe kinini cyane mu bintu iyi si ishobora gutanga. (Soma mu 1 Abakorinto 7:29-31.) Umukristo ashobora gukoresha igihe kinini mu bintu ubusanzwe bitari bibi. Urugero, ashobora kumara igihe akora ibintu bimunezeza, asoma ibitabo bitandukanye, areba televiziyo, atembera, areba ibicuruzwa mu maduka cyangwa areba ibikoresho bya elegitoroniki bigezweho cyangwa se bihenze. Hari bamwe bakunda gushyikirana n’abandi bakoresheje interineti, kohererezanya ubutumwa kuri telefoni cyangwa kureba amakuru agezweho n’amakuru y’imikino. Icyakora hari abashobora kubatwa na byo * (Umubw 3:1, 6). Tutagabanyije igihe tumara mu bintu bitari ngombwa cyane, dushobora kwirengagiza ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi, ni ukuvuga gahunda yacu yo kuyoboka Yehova.Soma mu Befeso 5:15-17.

8. Kuki inama idusaba kudakunda ibintu byo muri iyi si ari iy’ingenzi cyane?

8 Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo ibintu byo muri iyi si ye bidukurure kandi biturangaze twe gukorera Yehova. Uko ni ko byari bimeze mu kinyejana cya mbere kandi muri iki gihe byarushijeho (2 Tim 4:10). Ku bw’ibyo, tugomba kumvira inama igira iti ‘ntimugakunde ibintu biri mu isi.’ Kwisuzuma buri gihe tukabaho mu buryo buhuje n’iyo nama, bizaturinda kurangara bityo turusheho “gukunda Data.” Ibyo bizatuma dushobora gukora ibyo Imana ishaka, maze dukomeze kwemerwa na yo.1 Yoh 2:15-17.

KOMEZA KWIBANDA KU BINTU BY’INGENZI

9. Ni iki Yesu yashishikarije abigishwa be, kandi se ni mu buhe buryo yatanze urugero rwiza?

9 Inama Yesu yahaye Marita mu bugwaneza, yari ihuje neza n’inyigisho ze n’uko yabagaho. Yashishikarije abigishwa be kwirinda ibirangaza, bagashyira imbere Ubwami bw’Imana n’umurimo bakoreraga Yehova. (Soma muri Matayo 6:22, 33.) Yesu ntiyari atunze ibintu byinshi; ntiyagiraga inzu cyangwa isambu.Luka 9:58; 19:33-35.

10. Ni uruhe rugero Yesu yatanze igihe yatangiraga umurimo we?

10 Hari ibintu byinshi byashoboraga kurangaza Yesu igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, ariko ntiyigeze abiha urwaho. Igihe yatangiraga umurimo we, yigishirije i Kaperinawumu imbaga y’abantu benshi kandi ahakorera ibitangaza byinshi, maze abantu baramwinginga ngo ntave muri uwo mugi wabo. Yesu yakoze iki? Yakomeje kwibanda ku murimo we. Yaravuze ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:42-44). Yesu yabwirije ubutumwa bwiza ahantu henshi kandi yigishije abantu benshi uko bishoboka kose. Nubwo yari atunganye, yarananirwaga kandi hari igihe yifuzaga kuruhuka kubera ko yabaga yakoze ibintu byinshi mu murimo w’Imana.Luka 8:23; Yoh 4:6.

11. Ni iki Yesu yabwiye umuntu wari ufitanye ibibazo n’umuvandimwe we, kandi se ni uwuhe muburo yatanze?

11 Ikindi gihe, ubwo Yesu yigishaga abigishwa be uko bahangana n’ibitotezo, hari umugabo wamuciye mu ijambo aramubwira ati “Mwigisha, bwira umuvandimwe wanjye tugabane umurage.” Ariko Yesu yanze kwivanga muri ibyo bibazo byabo. Yaramubwiye ati “wa muntu we, ni nde wanshinze kuba umucamanza wanyu cyangwa kubagabanya ibyanyu?” Hanyuma Yesu yakomeje kwigisha abari bamuteze amatwi, kandi abaha umuburo ku birebana n’akaga gaterwa no kurangara ukareka gukorera Imana bitewe no kurarikira ubutunzi.Luka 12:13-15.

12, 13. (a) Ni iki Yesu yakoze kigatangaza Abagiriki bari i Yerusalemu? (b) Yesu yitwaye ate igihe Filipo yamusabaga kubonana n’Abagiriki?

12 Igihe hari hasigaye icyumweru kimwe ngo Yesu apfe, yari ahangayitse cyane (Mat 26:38; Yoh 12:27). Yari azi ko yari kubabazwa cyane kandi akicwa. Nanone kandi, yari agifite ibintu byinshi yagombaga gukora mbere y’uko apfa. Urugero, reka turebe ibyabaye ku cyumweru tariki ya 9 Nisani mu mwaka wa 33. Nk’uko byari byarahanuwe, Yesu yinjiye i Yerusalemu ari ku cyana cy’indogobe, maze abantu benshi baramusingiza bati “hahirwa uje ari Umwami mu izina rya Yehova!” (Luka 19:38). Ku munsi wakurikiyeho, Yesu yinjiye mu rusengero yirukana abacuruzi b’abanyamururumba bakoreshaga inzu y’Imana bariganya bagenzi babo b’Abayahudi.Luka 19:45, 46.

13 Muri abo bantu bari i Yerusalemu harimo Abagiriki bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi. Bari batangariye Yesu ku buryo basabye intumwa Filipo ko yabafasha kubonana na we. Icyakora Yesu yanze ko hagira ikimurangaza kikamubuza kwerekeza ibitekerezo ku bintu by’ingenzi byari bimutegereje. Ntiyifuzaga gushaka abantu bari kumurwanirira kugira ngo adapfa urupfu rw’igitambo yishwe n’abanzi b’Imana. Bityo, amaze gusobanura ko yari agiye gupfa, yabwiye Andereya na Filipo ati “ukunda ubugingo bwe araburimbura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburindira ubuzima bw’iteka.” Aho kugira ngo amare amatsiko abo Bagiriki, yabagiriye inama yo kwigana urugero rwe rwo kwigomwa kandi arabasezeranya ati “umuntu nankorera, Data azamwubahisha.” Nta gushidikanya ko Filipo yagejeje ubwo butumwa ku bari bamutumye.Yoh 12:20-26.

14. Nubwo umurimo wo kubwiriza ari wo Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere, ni iki kigaragaza ko yashyiraga mu gaciro?

14 Nubwo Yesu atajyaga yemera ko hagira ikimurangaza ngo kimubuze gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, si wo wonyine yahozagaho ibitekerezo. Urugero, hari ubukwe yatashye, maze ahindura amazi divayi (Yoh 2:2, 6-10). Nanone kandi, yasangiye amafunguro n’incuti ze hamwe n’abari bashimishijwe n’ubutumwa bwiza (Luka 5:29; Yoh 12:2). Ikiruta byose, incuro nyinshi Yesu yashakaga igihe cyo gusenga, icyo gutekereza ari wenyine, n’icyo kuruhuka.Mat 14:23; Mar 1:35; 6:31, 32.

“TWIYAMBURE IBITUREMERERA BY’UBURYO BWOSE”

15. Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakristo, kandi se ni uruhe rugero rwiza yatanze?

15 Intumwa Pawulo yagereranyije imibereho y’Umukristo n’isiganwa rirerire ry’amaguru, arandika ati “twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose.” (Soma mu Baheburayo 12:1.) Pawulo ubwe yatanze urugero rwiza. Yashoboraga kuba umuyobozi mu idini ry’Abayahudi bigatuma aba umukire n’icyamamare. Ariko yarabiretse kugira ngo yerekeze ubwenge bwe ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi.’ Yakoze umurimo wo kubwiriza abigiranye ishyaka kandi akora ingendo mu duce twinshi, harimo Siriya, Aziya Ntoya, Makedoniya na Yudaya. Pawulo yahangaga amaso ku ngororano ye y’ubuzima bw’iteka mu ijuru. Yagize ati “nibagirwa ibiri inyuma ngahatanira gusingira ibiri imbere, nkomeza guhatana ngana ku ntego kugira ngo mpabwe igihembo” (Fili 1:10; 3:8, 13, 14). Pawulo yakoresheje neza ubuseribateri bwe, ‘akorera Umwami adafite ibimurangaza.’1 Kor 7:32-35.

16, 17. Twaba turi abaseribateri cyangwa twarashatse, twakurikiza dute urugero Pawulo yadusigiye? Tanga urugero.

16 Kimwe na Pawulo, bamwe mu bagaragu b’Imana bahisemo gukomeza kuba abaseribateri kugira ngo barusheho gukora byinshi mu murimo wa Yehova (Mat 19:11, 12). Akenshi abaseribateri ntibaba bafite inshingano nyinshi z’umuryango. Ariko twaba turi abaseribateri cyangwa twarashatse, twese dushobora ‘kwiyambura ibituremerera by’uburyo bwose,’ maze tugakorera Imana tudafite ibintu byinshi biturangaza. Ibyo bishobora kudusaba guhindura ibintu twari tumenyereye gukora byadutwaraga igihe, kugira ngo turusheho gukora byinshi mu murimo wa Yehova.

17 Reka dufate urugero rw’umuryango wa Mark na Claire. Buri wese muri bo yatangiye umurimo w’ubupayiniya amaze kurangiza amashuri, kandi bamaze no gushyingiranwa barawukomeje. Mark yaravuze ati “twarushijeho koroshya ubuzima igihe twarekaga kuba mu nzu yacu y’ibyumba bitatu, tukareka n’akazi twakoraga igihe gito kugira ngo tube abubatsi mpuzamahanga.” Mu gihe cy’imyaka 20 ishize, bagiye hirya no hino muri Afurika, bafasha mu bwubatsi bw’Amazu y’Ubwami. Hari igihe bari basigaranye amadolari 15 (hafi 10.350 Frw) mu mafaranga bari barizigamiye, ariko Yehova yakomeje kubitaho. Claire yaravuze ati “kumara umunsi wose dukorera Yehova biradushimisha cyane. Dufite incuti nyinshi aho twanyuze hose kandi nta cyo tubuze. Ibintu bike twigomwe ntitwabigereranya n’ibyishimo tubonera mu gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose.” Abagaragu ba Yehova benshi bakora umurimo w’igihe cyose, na bo bumva bameze batyo. *

18. Ni ibihe bibazo bamwe bashobora gusuzuma?

18 Wowe se byifashe bite? Wakora iki utahuye ko utagishaka inyungu z’Ubwami ushishikaye bitewe n’ibirangaza bitari ngombwa? Birashoboka ko kurushaho gusoma Bibiliya no kuyiyigisha byakugirira akamaro. Wabikora ute? Igice gikurikira kizabisobanura.

^ par. 17 Nanone reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Hadyn na Melody Sanderson, ifite umutwe uvuga ngo “Namenye ibikwiriye kandi ndabikora,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 2006. Bigomwe akazi kabahaga amafaranga menshi muri Ositaraliya, kugira ngo bajye mu murimo w’igihe cyose. Isomere ibyababayeho amafaranga amaze kubashirana mu gihe bari abamisiyonari mu Buhindi.