Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Naramugaye ariko mfite ibyishimo

Naramugaye ariko mfite ibyishimo

Naramugaye ariko mfite ibyishimo

Byavuzwe na Paulette Gaspar

Nubwo navukanye ibiro bigera kuri bitatu, muganga yabonye ko nari mfite ikibazo gikomeye. Igihe navukaga, amwe mu magufwa yanjye yaravunitse. Ubu ndwaye indwara ituma amagufwa avunika ubusa (osteogenesis imperfecta). Icyo gihe abaganga bihutiye kumbaga, ariko nta cyizere bari bafite cy’uko nzabaho. Babonaga ko uwo munsi ntari buwurenze.

N AVUKIYE i Canberra, umurwa mukuru wa Ositaraliya, ku itariki ya 14 Kamena 1972. Nubwo abantu batekerezaga ko ndi bupfe, uwo munsi sinapfuye. Icyakora nafashwe n’umusonga. Kubera ko abaganga bumvaga ko uko byagenda kose ndi bupfe, nta muti n’umwe bampaye. Ahubwo barandetse ngo “bibe uko byakabaye.” Ku bw’amahirwe, nakomeje kubaho.

Ntekereza ko icyo gihe ababyeyi banjye batari borohewe. Kubera ko byasaga n’aho ntashobora kuzabaho, abaganga bagiriye ababyeyi banjye inama yo kudakomeza kuntekerezaho cyane, kandi ibyo babibabwiye babigiranye umutima mwiza. Mu mezi atatu ya mbere namaze mu bitaro, ababyeyi banjye ntibari bemerewe no kunkoraho. Akantu ako ari ko kose kashoboraga gutuma amagufwa yanjye avunika. Abaganga bamaze kubona ko ntagipfuye, bagiriye ababyeyi banjye inama yo kunjyana mu kigo cyita ku bana bamugaye.

Icyakora, ababyeyi banjye bahisemo kunjyana iwacu. Ndibuka ko hari hashize igihe gito Abahamya ba Yehova batangiye gufasha mama kwiga Bibiliya. Ibyo yigaga byatumaga arushaho kumva ko agomba kunyitaho. Ariko kandi, kungaragariza urukundo bigomba kuba byaramugoye kubera ko kunyitaho byamusabaga igihe cye cyose n’imbaraga ze zose. Sinasibaga mu bitaro. No kunyuhagira ubwabyo byashoboraga gutuma amagufwa yanjye avunika. Ndetse no kwitsamura byashoboraga gutuma amagufwa yanjye akaka.

Mfatwa n’indwara yo kwiheba

Kuva nkiri umwana, nahoraga mu igare ry’abamugaye. Kwiga kugenda byo sinashoboraga no kubitekereza. Nubwo nari mfite izo ngorane zose, ababyeyi banjye banyitagaho mu buryo budasanzwe, bakampa ibyo nabaga nkeneye byose.

Byongeye kandi, mama yakoraga uko ashoboye kose akangezaho ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya. Urugero, yanyigishije ko mu gihe kizaza Imana izahindura isi paradizo, maze abantu bose bakayibaho bamerewe neza, bafitanye imishyikirano myiza n’Imana kandi bafite ubuzima buzira umuze (Zaburi 37:10, 11; Yesaya 33:24). Icyakora, mama yiyemereye ko yumvaga ntashobora kuzishima paradizo itaraza.

Ngitangira ishuri, nize mu ishuri ry’abamugaye. Abarimu banjye nta cyo babaga banyitezeho, kandi nanjye numvaga nta cyo nzageraho. Mu by’ukuri, numvaga gukomeza kwiga bingoye. Abana benshi bankoreraga ibikorwa by’ubugome. Nyuma y’igihe, nagiye kwiga mu ishuri ry’abana badafite ubumuga. Naje kubona ko kumenyerana n’abandi byansabaga imbaraga nyinshi, nkumva bingora. Ariko kandi, nari nariyemeje kurangiza imyaka 12 nagombaga kumara niga.

Igihe nigaga mu mashuri yisumbuye, ni bwo natangiye gutekereza cyane ukuntu abanyeshuri twiganaga babagaho batagira ibyiringiro kandi nta ntego bafite mu buzima. Nanone, natekerezaga ku byo mama yari yaranyigishije muri Bibiliya. Nari nsobanukiwe neza ko ibyo yambwiraga ari ukuri, ariko icyo gihe inyigisho za Bibiliya ntizangeraga ku mutima. Hari nubwo namaze igihe nariyemeje kubaho nishimisha, ntitaye ku by’igihe kizaza.

Igihe nari mfite imyaka 18, navuye iwacu njya kubana n’abandi bantu bamugaye. Kwimuka byaranshimishije, ariko nanone bintera ubwoba. Kuba narashoboraga kwigenga, ngakora icyo nshatse, nkagira incuti twasabanaga, byaranshimishaga cyane. Inyinshi mu ncuti zanjye zageze aho zirashaka, kandi nanjye nifuzaga cyane gushaka no gukundwa. Ariko kubera ko nari naramugaye, kubona uwo tubana byasaga n’aho ari inzozi. Kubitekereza byarambabazaga cyane.

Icyakora, sinigeze numva ko Imana ari yo yangize ityo. Nari narize byinshi ku byerekeye Imana ku buryo nari nzi neza ko bidashoboka ko ikora ibyo gukiranirwa (Yobu 34:10). Nubwo nagerageje kwakira ibyambayeho, ibyo ntibyambujije kurwara indwara yo kwiheba.

Uko nagiye nkira buhoro buhoro

Igishimishije ni uko mama yamenye uko nari merewe, maze akabimenyesha umusaza w’itorero ryo mu gace nabagamo. Uwo musaza yampamagaye kuri telefoni, maze antumira mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo muri ako gace. Ikindi ni uko hari Umukristokazi wo mu itorero ryacu watangiye kujya amfasha kwiga Bibiliya buri cyumweru.

Nibukijwe ukuri ko muri Bibiliya mama yari yaranyigishije, maze ntangira kugira icyizere. Nishimiraga kuba ndi kumwe n’Abakristo bagenzi banjye. Ariko kandi, nari naritoje kutagira uwo mbwira uko merewe, kuko natinyaga ko hagira umuntu umbwira ikintu kikambabaza. Ntekereza ko ibyo ari byo byatumaga ntakunda Imana cyane. Ariko nubwo numvaga gukunda Imana bingora, nari nzi ko nkwiriye kuyiyegurira. Ku bw’ibyo, mu Kuboza 1991, nagaragaje ko niyeguriye Yehova mbatizwa.

Nimutse mu nzu nabanagamo na ba bagenzi banjye bamugaye, maze njya kwibana. Ibyo byangiriye akamaro, ariko binteza n’ibibazo. Urugero, nagiraga irungu ryinshi. Nanone kandi, iyo natekerezaga ko abahungu bashoboraga kunsanga muri iyo nzu, numvaga ubwoba bunyishe. Bidatinze nongeye kurwara indwara yo kwiheba. Nubwo wabonaga mfite ibyishimo nseka, imbere nabaga nshira. Numvaga rwose nkeneye incuti nziza, yemera kumba hafi.

Ubu numva Yehova Imana yarampaye incuti nifuzaga. Abasaza bo mu itorero ry’iwacu basabye Umukristokazi wari warashatse witwaga Suzie ko yakomeza kujya amfasha kwiga Bibiliya. Suzie ntiyambereye umwigisha gusa, ahubwo yambereye n’incuti magara, kandi ndamukunda cyane.

Suzie yantoje kubwira abandi ibyo nigaga, haba mu kubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa mu buryo bufatiweho. Icyo gihe natangiye kwishimira cyane imico y’Imana. Ariko kandi, nubwo nari narabatijwe, nari ntarakunda Imana by’ukuri. Hari n’igihe numvise nareka kuyikorera, nuko mbibwira Suzie aramfasha, maze icyo kibazo kirakemuka.

Suzie na we yamfashije kubona ko ahanini naburaga ibyishimo bitewe n’uko nifatanyaga n’abantu batakundaga Yehova cyane. Ku bw’ibyo, natangiye kugirana ubucuti n’abantu bakunda Imana by’ukuri, cyane cyane abageze mu za bukuru. Nanone, jye na mama ntitwari tubanye neza. Ku bw’ibyo, natangiye kunoza imishyikirano nari mfitanye na we hamwe na musaza wanjye. Natangajwe n’uko nagize ibyishimo ntari narigeze ngira. Abakristo bagenzi banjye, abagize umuryango wanjye ariko by’umwihariko Yehova, bambereye isoko y’ibyishimo n’imbaraga.—Zaburi 28:7.

Mba umubwiriza w’igihe cyose

Igihe nari mvuye mu ikoraniro nari numvisemo disikuru yibandaga ku byishimo abantu benshi bakesha kuba ari ababwiriza b’igihe cyose, naribwiye nti “ariko uzi ko nanjye nabishobora!” Yego nari nzi ko byari kungora cyane kubera ubumuga, ariko maze gusenga no kubitekerezaho, nafashe umwanzuro wo kuzuza urupapuro umuntu asabiraho kuba umubwiriza w’igihe cyose. Uwo murimo nawutangiye muri Mata 1998.

Wambaza uti “ese ukora ute uwo murimo wo kubwiriza kandi waramugaye?” Ubusanzwe nkunda kubaho nigenga, kandi nanga kugira umuntu mbera umutwaro, anjyana ahantu runaka cyangwa amfasha mu bundi buryo. Ku bw’ibyo, Suzie n’umugabo we Michael banyunguye igitekerezo cyo kugura agapikipiki! Ariko se nari kujya ngatwara nte? Nk’uko mubibona kuri iyo foto, ako gapikipiki karihariye kandi ni jye kakorewe. Iyo ngiye kukajyaho, sinirirwa niterura ngo mve ku igare ryanjye ry’abamugaye, dore ko mfite ibiro 19!

Ako gapikipiki katumye mbona uburyo bwo gusura abantu no kubigisha Bibiliya ku gihe kitunogeye. Mbabwije ukuri, nkunda kugenda ku gapikipiki kanjye, nkumva akayaga kampuha mu maso, dore ko na byo bishimisha mu buzima.

Nshimishwa no kuganiriza abantu mpura na bo mu mihanda. Muri rusange, usanga bangaragariza ikinyabupfura kandi bakanyubaha. Nshimishwa cyane no gufasha abandi kwiga Bibiliya. Hari ikintu njya nibuka kikanshimisha cyane. Umunsi umwe nabwirizaga ku nzu n’inzu ndi kumwe na mugenzi wanjye wari muremure. Noneho ashuhuje nyir’urugo, nyir’urugo aranyitegereza aratangara cyane. Ni bwo amubajije ati “ese uyu ashobora kuvuga?” Twese twahise dusekera icyarimwe. Maze kubwiriza uwo mugore, yiboneye noneho ko nashoboraga kuvuga!

Ubu numva nishimiye ubuzima, kandi nitoje gukunda Yehova Imana. Nshimira mama cyane kubera ko yanyigishije ukuri ko muri Bibiliya. Ubu niringiye ko vuba aha Imana ‘izagira [ibintu byose] bishya,’ ndetse nanjye ndimo, kandi icyo gihe ngitegerezanyije amatsiko menshi.—Ibyahishuwe 21:4, 5.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

“Nubwo nagerageje kwakira ibyambayeho, ibyo ntibyambujije kurwara indwara yo kwiheba”