Ese wari ubizi?
Ese wari ubizi?
Kuki abantu basoza isengesho bavuga ngo “amen”?
Haba mu Kinyarwanda cyangwa mu Kigiriki, ijambo “amen” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo bijya kwandikwa kimwe ari ryo ʼa·menʹ. Akenshi, abantu bavugira icyarimwe iryo jambo, iyo bamaze gutegera amatwi isengesho, indahiro, umugisha cyangwa umuvumo. Iryo jambo ubusanzwe risobanurwa ngo “bibe bityo.” Abantu bavuga iryo jambo baba bagaragaje ko bemeranya n’ibimaze kuvugwa. Dukurikije ibyo igitabo kimwe cyavuze, “iryo jambo ryumvikanisha icyizere, ukuri, ubudahemuka, no kudashidikanya.” Nanone mu bihe bya Bibiliya, iryo jambo ryakoreshwaga mu rwego rw’amategeko, aho uwarivugaga yabaga agaragaje ko yemeye ibikubiye mu ndahiro cyangwa isezerano, kandi ko yari kwirengera ingaruka mu gihe yari kuba atubahirije ibikubiyemo.—Gutegeka kwa Kabiri 27:15-26.
Iyo Yesu yabaga abwiriza cyangwa yigisha, hari igihe mbere yo kugira icyo avuga, yabanzaga kuvuga ngo “amen.” Iyo yabigenzaga atyo, yabaga agaragaje ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri, kandi ko bidashidikanywaho. Aho yatangizaga ijambo ry’Ikigiriki a·menʹ muri ubwo buryo, iryo jambo ryahindurwagamo ngo “ukuri” (Matayo 5:18; 6:2, 5, Bibiliya Yera). Aho Yesu yakoresheje iryo jambo incuro ebyiri, nk’uko bimeze ahantu henshi mu Ivanjiri ya Yohana, ryahinduwemo ngo “ni ukuri, ni ukuri” (Yohana 1:51). Abantu bavuga ko ubwo buryo Yesu yakoreshagamo ijambo amen akarivuga incuro ebyiri, bwihariye mu nyandiko zera.
Mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, ijambo “Amen” rikoreshwa kuri Yesu rishaka kugaragaza ko ari umuhamya “wizerwa kandi w’ukuri.”—Ibyahishuwe 3:14.
Urimu na Tumimu byari iki?
Uko bigaragara, Urimu na Tumimu byakoreshwaga muri Isirayeli ya kera kugira ngo bamenye uko Yehova yashakaga ko ibibazo runaka bikemurwa. Ibyo bibazo byabaga birebana n’ishyanga rya Isirayeli, cyangwa abayobozi baryo. Umutambyi mukuru ni we wabaga afite ibyo bikoresho, kandi byabaga mu mufuka w’“igitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza” (Kuva 28:15, 16, 30, NW). Nubwo nta na rimwe Ibyanditswe bigaragaza uko ibyo bikoresho byari biteye cyangwa ngo bisobanure uko byakoreshwaga, imirongo y’Ibyanditswe itandukanye isa n’igaragaza ko byakoreshwaga nk’ubufindo, ku buryo igisubizo giturutse ku Mana cyashoboraga kuba “yego” cyangwa “oya,” cyangwa se Imana ntiyirirwe inagira icyo isubiza.
Urugero rumwe rugaragaza uko Urimu na Tumimu byakoreshwaga, ni igihe Abiyatari yazaniraga Dawidi efodi y’umutambyi mukuru yarimo Urimu na Tumimu. Dawidi yabajije Yehova ibibazo bibiri. Icya mbere cyarabazaga kiti “ni koko Sawuli azankurikirana?” Icya kabiri cyagiraga kiti “mbese abo bantu b’i Keyila bazamumpa?” Igisubizo Imana yatanze kuri ibyo bibazo byombi, ni yego, kandi ibyo byatumye Dawidi ashobora gufata imyanzuro ikwiriye.—1 Samweli 23:6-12.
Mbere yaho, Umwami Sawuli yakoresheje Urimu na Tumimu kugira ngo mbere na mbere amenye niba abaturage ari bo bariho urubanza, cyangwa niba ruri kuri we na Yonatani. Yaje kuyikoresha bwa kabiri agira ngo amenye uwari wakoze icyaha hagati ye n’umuhungu we (1 Samweli 14:40-42). Nyuma yaho, igihe Sawuli yari atacyemerwa n’Imana, nta buyobozi buturutse kuri yo yongeye kubona, “haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n’abahanuzi.”—1 Samweli 28:6.
Dukurikije amateka y’Abayahudi, gukoresha Urimu na Tumimu byarangiye igihe urusengero rwa Yehova rwasenywaga mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Ijambo “amen,” riboneka mu Byahishuwe 3:14. Codex Alexandrinus yo mu kinyejana cya 5.