Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko Imana yita ku bagore?

Ese koko Imana yita ku bagore?

“Umugore ni we wazanye icyaha, kandi ni we utuma twese dupfa.”​—ECCLÉSIASTIQUE, IGITABO CYO MU KINYEJANA CYA KABIRI M.Y.

“Ni wowe washutswe na sekibi, ni wowe wariye ku giti cyabuzanyijwe, ni wowe wa mbere wishe itegeko ry’Imana . . . kandi ni wowe wishe umugabo, ari we shusho y’Imana.”​—ON THE APPAREL OF WOMEN, IGITABO CYO MU KINYEJANA CYA KABIRI, CYANDITSWE NA TERTULLIEN.

AYO magambo yavuzwe kera, si ayo muri Bibiliya. Abantu bayakoresheje mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, kugira ngo bashyigikire ivangura rikorerwa abagore. No muri iki gihe, bamwe mu bantu b’intagondwa bahohotera abagore bitwaje inyandiko zo mu rwego rw’idini, bakavuga ko abagore ari bo nyirabayazana w’imibabaro yose abantu bahura na yo. Ese koko Imana yari yarateganyije ko abagore basuzugurwa n’abagabo kandi bakabahohotera? Reka dusuzume icyo Bibiliya ibivugaho.

Ese abagore bavumwe n’Imana?

Oya. Ahubwo Satani ari we ya “nzoka ya kera,” ni we ‘wavumwe’ n’Imana (Ibyahishuwe 12:9; Intangiriro 3:14). Igihe Imana yabwiraga Adamu ko yari ‘kuzategeka’ umugore we, si uko ari byo yifuzaga (Intangiriro 3:16). Yerekezaga gusa ku ngaruka zari kuzagera ku mugabo n’umugore ba mbere bitewe n’icyaha bakoze.

Ku bw’ibyo, ihohoterwa abagore bagirirwa riterwa n’uko abantu badatunganye; si Imana yabishatse. Bibiliya ntishyigikira igitekerezo cy’uko abagore bagomba gutwarwa n’abagabo kugira ngo bishyure icyaha bakoze.—Abaroma 5:12.

Ese Imana irema umugore, yumvaga ko umugabo amuruta?

Oya. Mu Ntangiriro 1:27 hagira hati “Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana; umugabo n’umugore ni uko yabaremye.” Ku bw’ibyo, uhereye mu ntangiriro, abantu bose, baba abagabo cyangwa abagore, baremanywe ubushobozi bwo kugaragaza imico y’Imana. Nubwo Adamu na Eva bari batandukanye mu miterere no mu byiyumvo, bombi bahawe inshingano imwe kandi bari bafite uburenganzira bungana imbere y’Umuremyi wabo.—Intangiriro 1:28-31.

Mbere y’uko Imana irema Eva, yaravuze iti ‘ngiye guha [Adamu] umufasha wo kumubera icyuzuzo’ (Intangiriro 2:18). Ese ijambo “icyuzuzo” ryumvikanisha ko umugabo aruta umugore? Oya, kubera ko ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aho ngaho rishobora no guhindurwamo “mugenzi wa,” cyangwa “umufasha ukwiriye” umugabo. Tekereza ukuntu umuganga ubaga hamwe n’utera ikinya buzuzanya mu gihe babaga umurwayi. Ese umwe yakora uwo murimo atari kumwe n’undi? Oya rwose! Ese nubwo umuganga ubaga ari we mu by’ukuri ubaga umurwayi, ni we ufite agaciro kurusha mugenzi we? Nta wapfa kubyemeza. Mu buryo nk’ubwo, Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo bafatanye; si ukugira ngo bahangane.—Intangiriro 2:24.

Ni iki kigaragaza ko Imana yita ku bagore?

Kubera ko Imana yari izi uko abagabo badatunganye bari kuzitwara, yagaragaje umugambi yari ifite wo kurinda abagore. Mu gitabo Laure Aynard yanditse ku birebana n’Amategeko ya Mose yatangiye gukurikizwa mu kinyejana cya 16 Mbere ya Yesu, yaravuze ati “akenshi iyo isezerano ry’Amategeko rivuze ibirebana n’abagore, riba rigamije kubarinda.”—La Bible au féminin.

Urugero, Amategeko ya Mose yasabaga abana kubaha ba se na ba nyina (Kuva 20:12; 21:15, 17). Nanone yasabaga ko abagore batwite bitabwaho (Kuva 21:22). Ndetse no muri iki gihe, ayo mategeko y’Imana aha abagore bamwe na bamwe uburenganzira badahabwa mu bihugu byinshi byo ku isi. Icyakora, hari ibindi bintu bigaragaza ko Imana yita ku bagore.

Amategeko agaragaza uko Imana ibona abagore

Amategeko Yehova Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli yagiriraga akamaro abantu bose, harimo abagabo n’abagore, akabafasha kugira ubuzima bwiza, kudata umuco no gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Mu gihe cyose abari bagize iryo shyanga bari gutega Yehova amatwi kandi bakamwumvira, yari ‘kubashyira hejuru akabarutisha andi mahanga yose’ (Gutegeka kwa Kabiri 28:1, 2). None se ayo Mategeko yavugaga iki ku birebana n’abagore? Reka turebe bimwe mu byo yavugaga:

1. Umudendezo. Nubwo kera abagore bo mu bihugu byinshi batahabwaga umudendezo, abo muri Isirayeli bo barawuhabwaga. Umugabo yari yarahawe inshingano yo kuba umutware w’umuryango, ariko yashoboraga guha umugore uburenganzira bwo ‘kurambagiza umurima maze akawugura agateramo uruzabibu.’ Iyo yabaga azi kuboha cyangwa kudoda imyenda, yashoboraga no kwikorera ku giti cye (Imigani 31:11, 16-19). Amategeko ya Mose yagaragazaga ko abagore ari abantu nk’abandi, kandi ko ubuzima bwabo budashingiye ku bagabo.

Nanone kandi, abagore bo muri Isirayeli ya kera bari bafite uburenganzira bwo kugirana imishyikirano yihariye n’Imana. Bibiliya ivuga ibirebana na Hana wasenze Imana ayibwira ikibazo cyari kimuhangayikishije, kandi akayihigira umuhigo (1 Samweli 1:11, 24-28). Umugore wo mu mugi w’i Shunemu yakundaga kujya kugisha inama umuhanuzi Elisa ku minsi y’Isabato (2 Abami 4:22-25). Hari abagore bakoreshejwe n’Imana, urugero nka Debora na Hulida, kugira ngo bayihagararire. Birashishikaje kuba abagabo bari bakomeye n’abatambyi barabagishaga inama.—Abacamanza 4:4-8; 2 Abami 22:14-16, 20.

2. Kwiga. Kubera ko abagore bari mu bagize isezerano ry’Amategeko, bagombaga kuyategera amatwi mu gihe yabaga asomwa, kugira ngo bayamenye (Gutegeka kwa Kabiri 31:12; Nehemiya 8:2, 8). Nanone bahabwaga imyitozo kugira ngo bifatanye mu mirimo ijyanye no gusingiza Imana. Urugero, abagore bamwe na bamwe bakoreraga “umurimo” ku rusengero, mu gihe abandi bari abaririmbyi.—Kuva 38:8; 1 Ibyo ku Ngoma 25:5, 6.

Abagore bo muri Isirayeli ya kera na bo baracuruzaga

Abagore benshi bari bafite ubumenyi n’ubuhanga bwo gucuruza (Imigani 31:24). Mu buryo butandukanye n’imico yo mu bindi bihugu byariho muri icyo gihe, aho umugabo ari we wenyine wigishaga abahungu be, umubyeyi w’Umwisirayelikazi we yagiraga uruhare mu kwigisha abana be b’abahungu kugeza babaye bakuru (Imigani 31:1). Biragaragara neza ko abagore bo muri Isirayeli ya kera bari bajijutse.

3. Kubahwa no guhabwa agaciro. Mu Mategeko icumi, hari iryavugaga riti “wubahe so na nyoko” (Kuva 20:12). Mu migani y’umunyabwenge Salomo, harimo ugira uti “mwana wanjye, jya utega amatwi impanuro za so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.”—Imigani 1:8.

Nanone muri ayo Mategeko, harimo amahame asobanutse neza ku birebana n’imishyikirano abantu batarashaka bagombye kugirana, ibyo bikaba byari bigamije guha agaciro abantu b’igitsina gore (Abalewi 18:6, 9; Gutegeka kwa Kabiri 22:25, 26). Umugabo w’imico myiza yagombaga kumenya ko hari ibyo umugore we adashoboye gukora, kandi akamenya ko umubiri we ugira intege nke.—Abalewi 18:19.

4. Amategeko abarengera. Mu Ijambo rye, Yehova yiyise “se w’imfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi.” Mu yandi magambo, ni we wari kurengera abantu batari bafite ba se cyangwa abagabo bo kubarengera (Zaburi 68:5; Gutegeka kwa Kabiri 10:17, 18). Ku bw’ibyo, igihe umugore w’umuhanuzi yapfakaraga maze uwo yari abereyemo umwenda agashaka kumugirira nabi, Yehova yarahagobotse haba igitangaza, kugira ngo uwo mupfakazi akomeze kubona ibimutunga atandavuye.—2 Abami 4:1-7.

Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Selofehadi wari umutware w’umuryango yapfuye atabyaye umuhungu. Abakobwa be batanu basabye Mose “gakondo” mu Gihugu cy’Isezerano. Yehova yatumye bahabwa ibirenze ibyo bari basabye. Yabwiye Mose ati “ugomba kubaha gakondo mu bavandimwe ba se, kugira ngo gakondo ya se ibe iyabo.” Kuva icyo gihe, abagore b’Abisirayeli bari bafite uburenganzira bwo guhabwa gakondo na ba se, na bo bakazayisigira urubyaro rwabo.—Kubara 27:1-8.

Abantu bagoretse uko Imana ibona abagore

Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, abagore barubahwaga kandi uburenganzira bwabo bukubahirizwa. Icyakora kuva mu kinyejana cya kane mbere ya Yesu na nyuma yaho, idini ry’Abayahudi ryatangiye gucengerwamo n’umuco w’Abagiriki, wasuzuguzaga abagore. Reba agasanduku kagira kati “Icyo inyandiko za kera zivuga ku ivangura ryakorerwaga abagore.”

Urugero, umusizi w’Umugiriki witwa Hésiode (wo mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu), yavugaga ko abagore ari bo bateje ingorane zose abantu bahura na zo. Mu gitabo yanditse, yavuze ko “abagore ari inyoko mbi kuko bakururira abagabo ibibazo bikomeye” (Théogonie). Mu ntangiriro z’ikinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu, icyo gitekerezo cyari cyaramaze gushinga imizi mu idini ry’Abayahudi. Igitabo cyitwa Talmud cyanditswe kuva mu kinyejana cya kabiri gukomeza, cyahaye abagabo umuburo ugira uti “ntimukaganire byinshi n’abagore, kuko byabagusha mu bwiyandarike.”

Ayo magambo atesha agaciro abagore, yagize ingaruka zikomeye ku ruhare rw’abagore mu muryango wa kiyahudi mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Mu gihe cya Yesu, iyo bajyaga mu rusengero bagarukiraga mu Rugo rw’Abagore gusa. Abagabo ni bo bonyine bigishwaga iby’idini, kandi birashoboka ko mu masinagogi, abagore batandukanywaga n’abagabo. Talmud ivuga amagambo yavuzwe n’umwe muri ba rabi, wagize ati “umuntu wese wigisha umukobwa we Torah [Amategeko], aba amwigisha amahano.” Kuba abayobozi b’idini ry’Abayahudi baragoretse uko Imana ibona abagore, byatumye abagabo benshi babasuzugura.

Igihe Yesu yari ku isi, yiboneye urwo rwikekwe rwari rwarashinze imizi mu migenzo y’Abayahudi (Matayo 15:6, 9; 26:7-11). Ese izo nyigisho zaba zarahinduye uko yabonaga abagore? Ni irihe somo twavana ku myitwarire ye n’imitekerereze ye? Ese inyigisho z’ukuri za gikristo zaba zaratumye abagore babona ihumure? Ingingo ikurikira irasubiza ibyo bibazo.