UMUNARA W’UMURINZI Ukuboza 2012 | Ikintu cyiza kuruta Noheli
Utekereza ko ari iki cyakagombye kuranga Noheli? Ese hari ikintu cyiza kiba kuri uwo munsi?
INGINGO Y'IBANZE
Bananiwe kugera ku ntego ya Noheli
Gusabana n’umuryango n’incuti, gufasha abakene no kwibuka Yesu, byose bifite agaciro. Ariko se ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane?
INGINGO Y'IBANZE
Kwibuka Yesu Kristo
Ni ubuhe buryo bwiza bugaragaza ko wibuka Yesu kandi ko umwubaha?
INGINGO Y'IBANZE
Ibyishimo duheshwa no gutanga
Gutanga impano za Noheli bitera imihangayiko aho gutera ibyishimo. Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagufasha?
INGINGO Y'IBANZE
Gufasha abakene
Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kugwa neza no kugira ubuntu mu gihe cy’umwaka wose. Ni iyihe nama idaciye ku ruhande itanga?
INGINGO Y'IBANZE
Gusabana mu muryango
Imiryango myinshi muri iki gihe iba itegerezanyije amatsiko igihe gishimishije cya Noheli, aho abayigize bahurira hamwe. Kuki ibyo na byo ari ikibazo?
INGINGO Y'IBANZE
“Amahoro abe mu bantu yishimira”
Ni iki cyafasha abigishwa ba Yesu kwishimira amahoro nyakuri kandi arambye?
INGINGO Y'IBANZE
Babonye ikintu cyiza kuruta Noheli
Abakristo babarirwa muri za miriyoni ntibizihiza Noheli. Babona bate uwo mwanzuro bafashe?
IBIBAZO BY'ABASOMYI
Kuki hari abantu batizihiza Noheli?
Suzuma impamvu enye zituma abantu babarirwa muri za miriyoni bakunda Yesu batizihiza Noheli.
EGERA YEHOVA
Ese wanditswe mu ‘gitabo cy’urwibutso’ cy’Imana?
Igitabo cy’urwibutso ni iki, kandi se izina ryawe ryakwandikwamo rite?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Nabonye umudendezo nyakuri
Soma inkuru ivuga uko Maria Kilin yarokokeye muri gereza yo muri Koreya ya Ruguru n’uko ukuri kwa Bibiliya kwamufashije kubona umudendezo nyakuri.
JYA WIGA IJAMBO RY'IMANA
Kuki Imana yohereje Yesu ku isi?
Menya impamvu Yesu yaje ku isi n’akamaro bidufitiye muri iki gihe.
Ese wabagaho na mbere y’uko uvuka?
Kwemera ko ubugingo bwimukira mu kindi kinyabuzima ni inyigisho yogeye. Ariko se ibyo ni byo Bibiliya yigisha?
Ese wari ubizi?
Menya ibyerekeye umunyu wo mu nyanja y’Umunyu n’agaciro k’igiceri cy’idarakama cyo mu gihe cya Yesu.
Ubu koko ibi nzabivamo?
Soma uko abamisiyonari bo muri Bénin bize ururimi rw’amarenga kugira ngo bafashe abatumva kwegera Imana.
Amavuta n’ibindi bintu bisigaga mu bihe bya Bibiliya
Ni ibihe bintu abagore bo mu bihe bya Bibiliya bakoreshaga kugira ngo barusheho kuba beza?
“Amateka ntabeshya”
Ku itariki ya 1 Mata 1951, Kuki Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi birukanywe muri Esitoniya bakajya muri Siberiya?
JYA WIGISHA ABANA BAWE
Yotamu yakomeje kuba indahemuka nubwo yahuye n’ibibazo
Wakomeza kwegera Imana ute nubwo papa na mama batayikorera?