Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyishimo duheshwa no gutanga

Ibyishimo duheshwa no gutanga

“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—IBYAKOZWE 20:35.

Impamvu ituma bamwe bizihiza Noheli

Nk’uko Yesu yabivuze, gutanga bituma uhawe n’utanze bishima. Ni yo mpamvu abantu benshi bumva ko kimwe mu bintu by’ingenzi byagombye kuranga Noheli ari ugutanga impano. Urugero, ubushakashatsi bwakozwe muri Irilande bwagaragaje ko nubwo mu mwaka ushize hari ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, buri rugo rwari rwiteguye gukoresha amadolari agera kuri 660 y’amanyamerika, rutanga impano za Noheli.

Aho ikibazo kiri

Abantu benshi bavuga ko gutanga impano za Noheli bitera imihangayiko aho gutera ibyishimo. Mu buhe buryo? Abenshi bahatirwa kugura impano badafitiye ubushobozi. Nanone kandi, kubera ko impano ziba zigurwa n’abantu benshi kandi bakazigura mu gihe kimwe, usanga abantu ari uruvunganzoka mu maduka, kandi batonze imirongo, ibyo na byo bikabatesha umutwe.

Amahame ya Bibiliya

Yesu yaravuze ati “mugire akamenyero ko gutanga” (Luka 6:38). * Ntiyavuze ko umuntu agomba gutanga igihe runaka mu mwaka, ubwo abantu baba bitezweho kugira icyo batanga. Ahubwo yabwiye abigishwa be ko bagombye guhora biteguye gutanga, mbese bakabigira akamenyero.

“Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye” (2 Abakorinto 9:7). Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko iyo nama ya Pawulo ikubiyemo igitekerezo cy’uko umuntu atagombye gutanga ‘agononwa’ cyangwa ‘asa n’ushyizweho agahato.’ Gikomeza kivuga ko ‘gutanga wishimye,’ bitumvikanisha igitekerezo cyo guha impano umuntu mu gihe runaka cyagenwe, nk’uko bigenda ku mpano zitangwa kuri Noheli.

“Iyo mbere na mbere ubushake bwo gutanga buhari, birushaho kwakirwa neza hakurikijwe icyo umuntu afite, hadakurikijwe icyo adafite” (2 Abakorinto 8:12). Imana ntisaba Abakristo kwishora mu myenda kugira ngo bagure impano zihenze. Ahubwo iyo umuntu atanze ‘hakurikijwe icyo afite,’ aba atanze impano nziza kandi ‘yakirwa neza.’ Ibyo bitandukanye cyane n’ibivugwa mu matangazo yo kwamamaza, yo mu gihe cy’iminsi mikuru agira ati “gura, uzaba wishyura.”

^ par. 8 Hari Bibiliya zimwe na zimwe zikoresha imvugo ngo “mutange.” Ariko kandi, inshinga y’ikigiriki yakoreshejwe aho ngaho, igaragaza igikorwa gikomeza. Kugira ngo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ihindure neza icyo gitekerezo, yakoresheje imvugo ngo “mugire akamenyero ko gutanga.”