Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .

Ese Yesu yasezeranyije umugizi wa nabi kuzaba mu ijuru?

Ese Yesu yasezeranyije umugizi wa nabi kuzaba mu ijuru?

Abantu bakunze kwibaza icyo kibazo bitewe n’uko Yesu yabwiye umugizi wa nabi bari bamanikanywe ko azaba muri Paradizo. Yesu yaramubwiye ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Zirikana ko Yesu atavuze aho iyo Paradizo iherereye. None se yashakaga kuvuga ko azabana n’uwo mugizi wa nabi mu ijuru?

Reka tubanze turebe niba uwo mugizi wa nabi yari yujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu ijuru. Abantu bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru, baba barabatirishijwe amazi n’umwuka wera, bityo bakaba abigishwa ba Yesu babyawe binyuze ku mwuka (Yohana 3:3, 5). Ikindi kintu basabwa, ni ugukurikiza amahame y’Imana arebana n’umuco, kandi bakagaragaza imico imwe n’imwe urugero nko kuba inyangamugayo, ubudahemuka n’impuhwe (1 Abakorinto 6:9-11). Nanone bagomba gukomeza kubera Imana na Yesu indahemuka kugeza bapfuye (Luka 22:28-30; 2 Timoteyo 2:12). Abantu bujuje ibyo ni bo bonyine baba bashobora kuzurwa, bagahabwa inshingano iremereye ibategereje mu ijuru yo kuba abami n’abatambyi, bakazategekana na Kristo imyaka igihumbi.—Ibyahishuwe 20:6.

Ariko wa mugizi wa nabi wari kumwe na Yesu, yari umunyabyaha kandi yapfuye ari umunyabyaha (Luka 23:32, 39-41). Ni iby’ukuri ko yagaragaje ko yubashye Yesu, igihe yagiraga ati “uzanyibuke nugera mu bwami bwawe” (Luka 23:42). Ariko kandi, ntiyari yarabatijwe ngo abe umwigishwa wa Yesu wabyawe binyuze ku mwuka, cyangwa ngo abe yari azwiho kuba umukiranutsi n’indahemuka. Ese byari kuba bihuje n’ubwenge ko amusezeranya kuba mu ijuru ari kumwe n’abigishwa be bizerwa, bagaragaje ubudahemuka?—Abaroma 2:6, 7.

Reka dufate urugero: umuntu aramutse agusabye imbabazi ko yakwibye amafaranga, ushobora kumubabarira. Ariko se wamugirira icyizere ku buryo wamusaba kugucururiza cyangwa kwita ku muryango wawe? Birumvikana ko izo nshingano waziha abantu ufitiye icyizere kurusha abandi. Abahabwa ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru na bo, baba bagomba gutanga gihamya ifatika yuko bazashyigikira amahame akiranuka y’Imana igihe bazaba ari abami (Ibyahishuwe 2:10). Ariko wa mugizi wa nabi ntiyigeze atanga gihamya nk’iyo, nubwo ku munota wa nyuma yihannye abivanye ku mutima.

Ariko se Yesu yabwiye uwo mugizi wa nabi ko bari bubane mu ijuru uwo munsi? Ibyo ntibyari gushoboka kuko na Yesu ubwe atagiye mu ijuru uwo munsi. Ahubwo yamaze iminsi itatu “mu nda y’isi,” ni ukuvuga mu mva (Matayo 12:40; Mariko 10:34). Amaze kuzuka, yamaze ku isi iminsi 40 abona kujya mu ijuru (Ibyakozwe 1:3, 9). Ni yo mpamvu uwo mugizi wa nabi atari kubana na Yesu mu ijuru uwo munsi.

None se uwo mugizi wa nabi yari kujya mu yihe paradizo? Namara kuzuka, azaba muri paradizo ku isi izaba itegekwa na Yesu (Ibyakozwe 24:15; Ibyahishuwe 21:3, 4). Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana na paradizo n’ibyo Imana idusaba, uzabibaze Umuhamya wa Yehova.