Ese birakwiriye gusenga abatagatifu?
NI NDE utarigeze kugira agahinda agakenera umuhumuriza? Bitewe n’icyaduteye agahinda, dushakisha umuntu wishyira mu mwanya wacu, kandi wahuye n’ikibazo nk’icyacu. Umuntu ushobora kwishyira mu mwanya wacu kandi wahuye n’ibibazo nk’ibyo twahuye na byo, ni we ncuti tuba dukeneye icyo gihe.
Hari abantu bashobora kumva ko ari na ko bimeze ku birebana n’isengesho. Aho kwegera Imana, isa n’aho iri hejuru cyane kandi ikomeye cyane, bumva bisanzuye iyo bavuganye n’umwe mu batagatifu. Batekereza ko abatagatifu ari bo babumva kuruta uko Imana yabumva, kuko baba barahuye n’imibabaro n’ingorane abantu bahuye na zo. Urugero, abantu batakaje ikintu cy’agaciro baba bumva bakwiyambaza “Mutagatifu” Antoine de Padoue, uwo akaba ari we usabira abantu batakaje ibyabo cyangwa bikaba byaribwe. Mu gihe umuntu yifuza gusengera itungo rye rirwaye, aba yumva yakwiyambaza “Mutagatifu” François d’Assise, cyangwa mu gihe yihebye, akiyambaza “Mutagatifu” Jude Thaddée.
Ariko se dukurikije Ibyanditswe, gusenga abatagatifu birakwiriye cyangwa ntibikwiriye? Kubera ko amasengesho yacu tuyatura Imana, nta gushidikanya ko twifuza kumenya niba iyumva. Nanone twagombye kwibaza tuti “gusenga abatagatifu Imana ibibona ite?”
ICYO BIBILIYA IVUGA KU BIREBANA NO GUSENGA ABATAGATIFU
Umugenzo wo gusenga abatagatifu ushingiye ku nyigisho yo muri Kiliziya Gatolika ivuga ko bashobora kudusabira. Hari igitabo cyavuze ko ibyo byumvikanisha mu buryo bw’ibanze ko “umuntu ukeneye kugirirwa imbabazi, asabirwa n’undi Imana ibona ko abifitiye uburenganzira” (New Catholic Encyclopedia). Ku bw’ibyo, umuntu usenga abatagatifu aba yiringiye ko isengesho rye rishobora kumvwa bitewe n’uko bo bigerera ku Mana.
Ese iyo nyigisho ishingiye kuri Bibiliya? Hari abavuga ko intumwa Pawulo ari we watangije umugenzo wo gusenga abatagatifu mu nyandiko ze. Urugero, yandikiye Abakristo b’i Roma ati “none rero bavandimwe, ndabinginga binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo no ku rukundo ruturuka ku mwuka, ngo mufatanye nanjye gusenga mushyizeho umwete munsabira ku Mana” (Abaroma 15:30). Ese Pawulo yaba yararetse gusenga Imana, ahubwo agasaba Abakristo bagenzi be ngo abe ari bo bamuvuganira ku Mana? Oya rwose. N’iyo biza kubaho, ni bo bari gusaba Pawulo wari intumwa ya Kristo gusenga abasabira. Muri uwo murongo, Pawulo yashakaga kuvuga ko dushobora gusaba Abakristo bagenzi bacu, bakadusabira ku Mana. Ariko kandi, ibyo bitandukanye cyane no gusenga umuntu dutekereza ko ari mu ijuru, kugira ngo ageze ibyifuzo byacu ku Mana. Bitandukaniye he?
Mu Ivanjiri intumwa Yohana yanditse, Yesu yaravuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Nanone yaravuze ati ‘icyo muzajya musaba Data cyose mu izina ryanjye azajya akibaha’ (Yohana 15:16). Yesu ntiyigeze avuga ko twagombye kumutura amasengesho yacu, hanyuma ngo ayatujyanire ku Mana. Ahubwo kugira ngo amasengesho yacu yumvwe, tugomba gusenga Imana tubinyujije kuri Yesu. Nta wundi muntu tugomba kuyanyuzaho.
Igihe abigishwa ba Yesu bamusabaga kubigisha gusenga, yarabashubije ati “nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data, izina ryawe niryezwe’” (Luka 11:2). Koko rero, igihe cyose dusenga tugomba gusenga Imana; nta wundi tugomba gusenga, naho yaba Yesu. Dukurikije izo nyigisho za Yesu zumvikana neza, twafata umwanzuro w’uko twagombye gusenga Imana tubinyujije kuri Yesu Kristo, aho kubinyuza ku wundi muntu uwo ari we wese cyangwa “abatagatifu.”
Isengesho ni ikintu cy’ingenzi cyane mu birebana no gukorera Imana, kandi gusenga undi muntu utari Imana ntibihuje rwose n’ibyo Bibiliya yigisha (Yohana 4:23, 24; Ibyahishuwe 19:9, 10). Ni yo mpamvu twagombye gusenga Imana yonyine.
ESE TWAGOMBYE GUTINYA KWEGERA IMANA?
Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, Yesu yatanze urugero rw’umwana usaba se ibyokurya. Ese uwo mubyeyi yaha umwana ibuye aho kumuha umugati? Cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka (Matayo 7:9, 10)? Umubyeyi ukunda abana be ntiyabitinyuka.
Reka noneho dufate urundi rugero rumeze nk’urwo rw’umubyeyi. Tuvuge ko umwana wawe afite ikintu yifuza cyane ashaka kugusaba. Wakoze uko ushoboye kugira ngo mugirane ubucuti, kandi buri gihe wabaga witeguye kumva ibyo akubwira. Ariko kubera impungenge zidafite ishingiro zo gutinya uko wabyakira, aciye ku wundi muntu ngo aze abikubwire. Ubwo se wakumva umeze ute? Bite se mu gihe akomeje kujya akuvugisha anyuze kuri uwo muntu, kandi bikagaragara ko ari uko azakomeza? Ese ibyo byagushimisha? Birumvikana ko utabyishimira. Umubyeyi ukunda abana be yishimira ko bamuvugisha nta wundi banyuzeho, kandi bakumva bisanzuye mu gihe bamusaba ibyo bifuza.
Yesu yahereye kuri urwo rugero rw’umwana usaba ibyokurya, maze aravuga ati “none se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza ababimusaba” (Matayo 7:11)? Nta gushidikanya, umubyeyi aba yifuza cyane guha umwana we ikintu cyiza. Data wo mu ijuru we afite icyifuzo gikomeye kurushaho cyo kumva amasengesho yacu no kuyasubiza.
Imana yifuza ko twayisenga nta wundi tunyuzeho, ndetse no mu gihe turemerewe n’amakosa twakoze. Ntiyifuza ko hari undi twatura amasengesho yacu. Bibiliya igira iti “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira” (Zaburi 55:22). Aho kugira ngo tunyure ku batagatifu cyangwa abandi bantu, byaba byiza twitoje kwegera Imana dufite icyizere.
Data wo mu ijuru yita kuri buri wese muri twe. Yifuza kudufasha gukemura ibibazo byacu, kandi adusaba kumwegera (Yakobo 4:8). Birashimishije kuba dufite umugisha wo kwegera Data, we Mana ‘yumva amasengesho.’—Zaburi 65:2.