BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
Narwanyaga akarengane n’urugomo mu buryo bwihariye
-
IGIHE YAVUKIYE: 1960
-
IGIHUGU: LIBANI
-
KERA: YARI UMUKINNYI WA KUNGUFU
IBYAMBAYEHO:
Nakuriye mu mugi wa Rmaysh, hafi y’umupaka wa Isirayeli na Libani, mu gihe cy’intambara yashyamiranyaga abenegihugu. Ndacyibuka ukuntu za mine zaturikaga, abantu b’inzirakarengane bagacika amaguru cyangwa amaboko. Icyo gihe ubuzima ntibwari bworoshye, kandi ubugizi bwa nabi n’urugomo byari byogeye.
Umuryango wacu wari mu idini ry’Abamaroni, akaba ari igice cya Kiliziya Gatolika cyo mu bihugu by’i Burasirazuba. Data yabaga ahugiye mu gushaka ibitunga umuryango wacu wari ugizwe n’abantu 12, naho mama akajya atujyana gusenga. Nyuma y’igihe naje kubona ko kiliziya, kimwe n’abandi bantu muri rusange, yananiwe kwita ku batagira kirengera.
Igihe nari ingimbi, natangiye gushishikazwa n’umukino wa kungufu. Natangiye imyitozo ikaze maze nza kuba umuhanga mu gutera ingumi n’imigeri, no mu kurwanisha intwaro zitandukanye zikoreshwa muri uwo mukino. Naribwiye nti “yego sinashobora guhagarika intambara, ariko nibura nagerageza guhagarika urugomo.” Buri igihe iyo nabonaga abantu babiri barwana, nahitaga mbajya hagati nkabakiza. Kubera ko ubusanzwe narakazwaga n’ubusa, ibintu nk’ibyo byahitaga bintera umujinya. Abantu bo mu majyepfo ya Libani barantinyaga, kuko narwanyaga akarengane n’urugomo mu buryo bwihariye.
Mu wa 1980, nagiye mu itsinda ry’abakinnyi ba kungufu ryo mu mugi wa Beyiruti. Buri munsi hagwaga ibisasu, ariko ngakomeza kujya mu myitozo. Akazi kanjye kari ukurya, kuryama no kubaho nka Bruce Lee wari umukinnyi wa filimi n’umuhanga mu mukino wa kungufu, akaba yarakomokaga mu Bushinwa ariko afite ubwenegihugu bwa Amerika. Nari mfite imisatsi nk’iye, nkigana ingendo ye n’ukuntu yasakuzaga iyo yabaga akina kungufu. Sinasekaga na rimwe.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:
Nari mfite intego yo kuba umukinnyi wa kungufu wabigize umwuga mu Bushinwa. Umunsi umwe ari ku mugoroba, ubwo nari mu myitozo nitegura kujya mu Bushinwa, numvise abantu bakomanga. Bari Abahamya ba Yehova babiri bari kumwe
n’incuti yanjye. Icyo gihe nari nambaye kimono y’umukara kandi mbira ibyuya. Narababwiye nti “nta kintu nzi kijyanye na Bibiliya.” Sinari nzi ko imibereho yanjye yari igihe guhinduka uhereye ubwo.Abo Bahamya barambuye Bibiliya banyereka impamvu abantu ubwabo badashobora guca akarengane n’urugomo. Bansobanuriye ko Satani Umwanzi ari we nyirabayazana w’ibibazo duhura na byo (Ibyahishuwe 12:12). Natangajwe n’ukuntu bavuganaga icyizere n’ukuntu bari abanyamahoro. Nashimishijwe cyane no kuba baranyigishije ko Imana ifite izina (Zaburi 83:18). Nanone banyeretse amagambo avugwa muri 1 Timoteyo 4:8, hagira hati “imyitozo y’umubiri igira umumaro muri bike, ariko kwiyegurira Imana bigira umumaro muri byose, kuko bikubiyemo isezerano ry’ubuzima bwa none n’ubuzaza.” Ayo magambo yahinduye byinshi mu mibereho yanjye.
Ikibabaje ni uko ntongeye kubonana n’abo Bahamya, kuko abari bagize umuryango wanjye bababujije kugaruka mu rugo. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nafashe umwanzuro wo kureka umukino wa kungufu maze ngatangira kwiga Bibiliya. Ibyo ntibyashimishije abavandimwe banjye, ariko nari nariyemeje kongera gushaka Abahamya ba Yehova kugira ngo banyigishe Bibiliya.
Nakomeje gushakisha Abahamya ariko sinababona. Hagati aho, nashegeshwe n’urupfu rutunguranye rwa data hamwe n’ibindi byago umuryango wanjye wagize. Umunsi umwe, ubwo nakoraga mu isosiyete y’ubwubatsi, umukozi twakoranaga witwaga Adel yarampagaritse, ambaza impamvu nari mfite agahinda. Yatangiye kumbwira ibirebana n’ibyiringiro by’umuzuko biboneka muri Bibiliya. Mu mezi icyenda yakurikiyeho, uwo Muhamya w’umugwaneza kandi urangwa n’urukundo yakomeje kunyigisha Bibiliya yihanganye.
Uko nakomezaga kwiga, ni ko nagendaga mbona ko nagombaga guhindura byinshi ku myitwarire yanjye. Icyakora ntibyari byoroshye, kuko narakazwaga n’ubusa kandi ngahorana umujinya. Kwiga Bibiliya byamfashije kumenya kwifata sindakazwe na buri kantu kose. Urugero, muri Matayo 5:44 hari inama ya Yesu igira iti “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza.” Naho mu Baroma 12:19 hagira hati “ntimukihorere, . . . kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’ ” Iyo mirongo hamwe n’indi myinshi yamfashije kugira amahoro yo mu mutima.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO:
Nubwo abagize umuryango wanjye babanje kumbuza kwiga Bibiliya, amaherezo baje kubaha Abahamya. Hari umwe mu bo tuva inda imwe wemeye ko dufatanya gusenga Yehova, kandi mama yakomeje kuvuganira imyizerere yacu kugeza igihe yapfiriye.
Nanone nagize imigisha yo gushakana n’umugore mwiza kandi w’indahemuka witwa Anita, tukaba dufatanya gukora umurimo w’igihe cyose. Kuva mu mwaka wa 2000, jye na we tuba mu mugi wa Eskilstuna muri Suwede, aho twigisha Bibiliya abantu bavuga icyarabu.
Na n’ubu ndacyababazwa n’abantu bagirirwa urugomo. Ariko kuba nzi impamvu nyazo zituma rubaho kandi nkaba nzi neza ko Imana igiye kurukuraho burundu, bituma ngira ibyishimo n’amahoro nyakuri.—Zaburi 37:29.
Jye n’umugore wanjye dushimishwa cyane no kubwiriza. Dukunda kwigisha abandi ibya Yehova