Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE SATANI ABAHO?

Ese twagombye gutinya Satani?

Ese twagombye gutinya Satani?

Abantu bugarijwe n’umwuka uhumanya utagaragara kandi uteje akaga nk’uko bimeze kuri Satani

Hari umwuka uhumanya ugoye kuwutahura. Uwo mwuka nta bara cyangwa impumuro ugira, kandi ushobora guhitana abantu batabizi. Abantu barenga kimwe cya kabiri cy’abicwa n’ibyuka bihumanya ku isi, baba bahitanywe n’uwo mwuka (monoxide de carbone). Ariko nta mpamvu yo guhahamuka. Hari uburyo bwo gutahura uwo mwuka no kuwirinda. Abantu benshi bashyiraho intabaza zo kubaburira kandi bakaba biteguye kugira icyo bakora mu gihe zishakuje.

Kimwe n’uwo mwuka, Satani na we ntagaragara. Abantu ntibashobora kumutahura mu buryo bworoshye kandi ateje akaga gakomeye cyane. Ariko Imana ntiyadutereranye. Nukoresha neza impano zikurikira yaduhaye, Satani nta cyo azagutwara.

Ubushobozi bwo guhitamo. Muri Yakobo 4:7 hagira hati “murwanye Satani, na we azabahunga.” Nubwo Satani afite imbaraga, ntiyaguhatira gukora ibyo udashaka, kuko ufite ubushobozi bwo kwihitiramo ibyo ushaka. Muri 1 Petero 5:9 hagira hati ‘murwanye [Satani] mushikamye, mufite ukwizera gukomeye.’ Wibuke ko Satani yaretse Yesu ari uko Yesu amaze kunesha ibishuko bye incuro eshatu zose (Matayo 4:11). Nawe ushobora kurwanya ibishuko bya Satani.

Kugirana ubucuti n’Imana. Muri Yakobo 4:8 hadushishikariza ‘kwegera Imana.’ Yehova ubwe agutumirira kugirana ubucuti na we. Wabigeraho ute? Ikintu cy’ibanze kandi cyiza wakora, ni ukwiga Bibiliya kugira ngo urusheho kumumenya (Yohana 17:3). Ibyo wiga ku byerekeye Yehova bizatuma umukunda, urwo rukundo na rwo rugutere gukora ibyo ashaka (1 Yohana 5:3). None se uko uzagenda urushaho kwegera So wo mu ijuru, azakwakira ate? Yakobo yakomeje avuga ko Imana ‘na yo izakwegera.’

Yehova aduha ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka kugira ngo biturinde

Isezerano ryo kuturinda. Mu Migani 18:10, hagira hati “izina rya Yehova ni umunara ukomeye. Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.” Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko izina bwite ry’Imana ari nk’impigi. Ahubwo bishatse kuvuga ko abantu bubaha cyane izina ry’Imana, bashobora kuyiyambaza buri gihe ngo ibarinde.

Urugero rwo muri Bibiliya. Mu Byakozwe 19:19 havuga ikintu cyabidufashamo gifitanye isano n’abantu bo muri Efeso bari bamaze guhinduka Abakristo. Hagira hati “abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose. Nuko babara ibiciro byabyo byose basanga bingana n’ibiceri by’ifeza ibihumbi mirongo itanu.” * Abo Bakristo batwitse ibintu byose byari bifitanye isano n’ubupfumu, batitaye ku gaciro k’amafaranga byari bifite. Hari byinshi dushobora kwigira kuri urwo rugero muri iki gihe. Iyi si yishoye mu bikorwa by’ubupfumu n’ubumaji. Yewe na bya bikoresho cyangwa imigenzo y’iby’ubupfumu bisa n’aho nta cyo bitwaye, bishobora kugukururira abadayimoni. Ni iby’ingenzi ko wirinda ibintu nk’ibyo, icyo byagusaba cyose.—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.

Rogelio wavuzwe mu ngingo yabimburiye izi, yagize imyaka 50 atemera ko Satani abaho. Ariko yaje kongera kubitekerezaho. Kubera iki? Yaravuze ati “ku ncuro ya mbere mu buzima, naje gutunga Bibiliya. Ibyo namenye mu Byanditswe byanyemeje ko Satani abaho. Ubwo bumenyi ni na bwo bumfasha kwirinda kuyobywa na we.”

“Ibyo namenye mu Byanditswe byanyemeje ko Satani abaho. Ubwo bumenyi ni na bwo bumfasha kwirinda kuyobywa na we”

Ese waba wifuza kuzabaho mu gihe Satani azaba atakiriho? Ibyo birashoboka. Ibyanditswe bivuga ko mu gihe kiri imbere, Satani uyobya abantu benshi cyane “azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku” (Ibyahishuwe 20:10). Birumvikana ko umuriro n’amazuku ibi bisanzwe nta cyo byatwara ikiremwa cy’umwuka kitagaragara. Ku bw’ibyo, iyo nyanja y’umuriro igomba kuba igereranya kurimbuka iteka. Satani azarimbuka burundu, kandi icyo kizaba ari igihe gishimishije ku bantu bakunda Imana.

Hagati aho, komeza gukora uko ushoboye kose wige ibyerekeye Yehova n’inzira ze. * Tekereza igihe uzaba warokotse, maze ugasanga bavuga bati “Satani nta wukiriho!”

^ par. 8 Niba ifeza ivugwa yari idenariyo y’Abaroma, ayo mafaranga yaba angana n’umushahara abakozi baciriritse ibihumbi 50 bahembwaga ku munsi. Ayo mafaranga ni menshi rwose!

^ par. 11 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku byerekeye Satani n’ubupfumu, reba igice cya 10 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Saba icyo gitabo Umuhamya wa Yehova uwo ari we wese.