Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | USHOBORA KWEGERA IMANA

Ese ukora ibyo Imana ishaka?

Ese ukora ibyo Imana ishaka?

“Icyo uzakenera cyose uzambwire, niteguye kugikora.” Ayo magambo ntiwapfa kuyabwira umuntu utazi na busa cyangwa uwo muziranye ibi bisanzwe. Ariko ntiwagira impungenge zo kuyabwira incuti yawe magara. Ubusanzwe iyo abantu ari incuti magara, buri wese aba yiteguye gukora ibyo mugenzi we amusabye.

Bibiliya igaragaza ko buri gihe Yehova akorera abagaragu be ibyo azi ko biri bubashimishe. Urugero, Umwami Dawidi wari ufitanye ubucuti na Yehova, yaravuze ati “Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi; imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi. . . . [Ni] byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose” (Zaburi 40:5). Ikindi kandi, Yehova akora n’ibishimisha abantu bataramumenya, ‘akabaha ibyokurya byinshi, kandi akuzuza imitima yabo umunezero.’​—Ibyakozwe 14:17.

Twishimira kugirira neza abantu dukunda kandi twubaha

Kubera ko Yehova ashimishwa no gukora ibinezeza abandi, birumvikana ko abashaka kuba incuti ze na bo bagombye gukora ‘ibinezeza umutima’ we (Imigani 27:11). Ariko se ni ikihe kintu cyihariye wakora kugira ngo ushimishe Imana? Bibiliya isubiza icyo kibazo igira iti “ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose” (Abaheburayo 13:16). Ese ibyo bishatse kuvuga ko gukora ibyiza no gusangira n’abandi ari byo byonyine bishimisha Yehova?

Bibiliya igira iti ‘umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha [Imana]’ (Abaheburayo 11:⁠6). Birashishikaje kuba Aburahamu yariswe “incuti ya Yehova,” nyuma y’uko “yizeye Yehova” (Yakobo 2:23). Yesu Kristo na we yagaragaje ko niba dushaka ko Imana iduha imigisha tugomba ‘kuyizera’ (Yohana 14:1). None se wakora iki ngo ugire ukwizera Imana isaba abantu yireherezaho? Ushobora gutangira ushyiraho gahunda ihoraho yo kwiga Ijambo ry’Imana Bibiliya. Nubigenza utyo, uzagira “ubumenyi nyakuri bw’ibyo ishaka,” maze witoze ‘kuyishimisha mu buryo bwuzuye.’ Hanyuma uko uzagenda urushaho kumenya Yehova kandi ugashyira mu bikorwa amahame ye akiranuka, ni ko uzagenda urushaho kumwizera, bitume na we arushaho kukwegera.​—Abakolosayi 1:9, 10.