IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .
Ukuri ku birebana na Noheli ni ukuhe?
Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bizihiza Noheli kubera impamvu zitandukanye. Hari abayizihiza bitewe no kwikundira ibirori gusa, aho basabana n’incuti n’abavandimwe. Abandi bo bibafasha gutekereza ku Mana, cyangwa gufasha abakene n’abatishoboye. Abo bantu baba bumva ko ibyo bakora bikwiriye. Icyakora dushingiye ku mpamvu zikurikira, ntibaba bazi ko ibyo bikorwa byiza bifitanye isano n’imigenzo ya gipagani.
Impamvu ya mbere ni uko abenshi mu bizihiza Noheli bumva ko baba bizihiza ivuka rya Yesu. Icyakora, muri rusange abahanga mu by’amateka bemeza ko itariki yavutseho itazwi. Hari igitabo cyavuze kiti “Abakristo bo mu kinyejana cya mbere banze kujya bizihiza itariki Yesu yavutseho,” kuko bashakaga “guca ukubiri n’imihango ya gipagani yose” (The Christian Book of Why). Birashishikaje kuba nta hantu na hamwe muri Bibiliya havuga ko Yesu yaba yarigeze kwizihiza ivuka rye, cyangwa iry’undi muntu uwo ari we wese. Ahubwo yategetse abigishwa be kujya bizihiza urupfu rwe.—Luka 22:19.
Impamvu ya kabiri ni uko intiti nyinshi zemeza ko imyinshi mu migenzo ifitanye isano na Noheli atari iya gikristo, ahubwo ari iya gipagani. Muri iyo migenzo harimo ufitanye isano n’umusaza uha abana impano (Père Noël), gutaka ibiti bitandukanye bya Noheli, guhana impano, gucana buji n’ingeri z’ibiti, gutegura amakamba y’indabyo no kuririmba indirimbo za Noheli. Hari igitabo cyavuze ibirebana n’imwe muri iyo migenzo kigira kiti “iyo abantu benshi batanga impano za Noheli cyangwa bakazihabwa, kandi bagategura amakamba y’indabyo mu ngo zabo no mu nsengero, ntibaba bazi ko barimo bakurikiza imihango ya gipagani.”—The Externals of the Catholic Church.
“Abantu benshi batanga impano za Noheli cyangwa bakazihabwa, bagategura amakamba y’indabyo mu ngo zabo no mu nsengero, nyamara batazi ko barimo bakurikiza imihango ya gipagani.”—The Externals of the Catholic Church.
Icyakora ushobora kuba wibaza niba gukurikiza iyo migenzo hari ikibi kirimo, dore ko isa n’aho nta cyo itwaye. Ibyo bifitanye isano n’impamvu ya gatatu. Imana ntiyemera ibyo kuvanga imigenzo ya gipagani n’inyigisho z’idini ry’ukuri. Yehova Imana yakoresheje umuhanuzi we Amosi, maze abwira Abisirayeli bari baramwigometseho ati “nanze iminsi mikuru yanyu, narayizinutswe; . . . nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe.”—Amosi 5:21, 23.
Kuki Imana yakoresheje amagambo nk’ayo akomeye? Reka dusuzume ibyo abaturage bo mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli ya kera bakoraga. Umwami wabo wa mbere ari we Yerobowamu, yacuze ibimasa bibiri bya zahabu abishyira mu migi y’i Dani n’i Beteli, maze atuma abaturage babisenga aho gusenga Yehova Imana mu buryo yemera mu rusengero rw’i Yerusalemu. Nanone uwo mwami yashyizeho iminsi mikuru, ashyiraho n’abatambyi bo gufasha abaturage kuyizihiza.—1 Abami 12:26-33.
Ibyo abo Bisirayeli bakoze basaga n’aho babitewe n’impamvu yumvikana. N’ubundi kandi, bakoraga ibyo bintu byose bibwira ko bagamije gusenga Imana no kuyishimisha. Ariko ayo magambo akomeye Imana yavuze binyuze kuri Amosi no ku bandi bahanuzi, agaragaza neza uko yabonaga ibikorwa nk’ibyo. Binyuze ku muhanuzi Malaki, Imana yaravuze iti “ndi Yehova; sinigeze mpinduka” (Malaki 3:6). Ese ibyo ntibigaragaza uko Imana ibona imigenzo myinshi ikorwa mu gihe cyo kwizihiza Noheli muri iki gihe?
Abantu babarirwa muri za miriyoni bamaze gusuzuma ibyo byose, bafashe umwanzuro wo kutizihiza Noheli. Ahubwo bishimira kumarana igihe n’incuti zabo n’imiryango yabo kandi bagafasha abakene mu gihe icyo ari cyo cyose babyifuza.