UMUNARA W’UMURINZI Gashyantare 2015 | Uko wakwishimira akazi ukora

Abantu benshi bashimishwa n’akazi bakora kandi bibonera ko kabagirira akamaro cyane. Ni iki cyabafashije kukishimira?

INGINGO Y'IBANZE

Ese gukorana umwete biracyahuje n’igihe?

Nubwo hari abantu benshi batekereza ko gukorana umwete bitabarimo, hari abandi benshi babyishimira. Ni iki cyabafashije kwishimira akazi kabo?

INGINGO Y'IBANZE

Uko washimishwa n’akazi ukorana umwete

Dore inama Bibiliya itanga zihuje n’igihe zatuma turushaho kwishimira akazi.

IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO

Kuki twagombye gusuzuma Bibiliya?

Nubwo Bibiliya imaze igihe kirekire yanditswe, iracyafite agaciro. Amahame yayo yagufasha ate mu bice byose bigize imibereho yawe?

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Nashimishijwe n’ukuntu Bibiliya itanga ibisubizo byumvikana

Ernest Loedi yabonye ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi yibazaga. Ibisubizo byumvikana Bibiliya itanga byatumye agira ibyiringiro by’igihe kizaza.

TWIGANE UKWIZERA KWABO

“Mbese gusobanura si ukw’Imana?”

Ni iki cyafashije Yozefu kugira ubutwari bwo gusobanura inzozi z’umuhereza wa divayi, iz’umutetsi w’imigati n’iza Farawo? Byagenze bite ngo Yozefu ave muri gereza ajye ibwami mu munsi umwe gusa?

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Tekereza ukuntu ku isi haba amahoro n’umutekano iramutse itegekwa n’ubutegetsi bumwe. Kuki twakwizera ko Imana izazana ubwo butegetsi? Ni nde uzaba umutegetsi wabwo ukwiriye?

Ibindi wasomera kuri interineti

Ese Bibiliya ni igitabo kirimo ubwenge bw’abantu?

Dore icyo Bibiliya ubwayo ibivugaho.