INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE SIYANSI YASIMBUYE BIBILIYA?
Ibyo siyansi idashobora kugeraho
Vuba aha, hari ibitabo byinshi bikubiyemo ibitekerezo by’abantu bavuga ko batemera Imana byatangiye gukwirakwizwa. Ibyo bitabo byashishikaje benshi kandi byateje impaka z’urudaca. Umuhanga muri siyansi witwa David Eagleman yabivuzeho agira ati “bamwe mu basomyi bumva ko abahanga muri siyansi bazi byose.” Yunzemo ati “nyamara abahanga muri siyansi ba nyabo baba biteguye kwakira ibitekerezo by’abandi kandi bumva ko akazi kabo ari ukuvumbura udushya.”
Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, abahanga muri siyansi bageze ku bintu byinshi bitangaje. Babigezeho igihe bashakishaga ibisubizo by’ibibazo byabereye abantu urujijo ku birebana n’ibyaremwe. Ariko nanone hari abagiye bakora amakosa akomeye cyane mu bushakashatsi bwabo. Isaac Newton ni umwe mu bahanga muri siyansi b’ibirangirire. Yagaragaje ukuntu imbaraga rukuruzi z’isi zihuriza hamwe imibumbe, inyenyeri n’injeje mu kirere kimwe. Yahimbye imibare ikoreshwa mu guhanga za orudinateri, mu ngendo zo mu kirere no muri siyansi yiga ibirebana n’ingufu za nikeleyeri. Nanone ariko yagerageje guhimba uburyo bwo guhindura amabuye y’agaciro mo zahabu, yifashishije ibintu byo mu rwego rwa shimi bikoreshwa mu bumaji no muri siyansi yiga iby’inyenyeri.
Mu myaka irenga 1.500 mbere y’uko Newton abaho, umuhanga mu by’inyenyeri witwa Ptolémée yarebye mu kirere nta kintu yifashishije, maze akurikirana uko imibumbe ikora ingendo mu kirere nijoro. Nanone yari umuhanga mu gushushanya amakarita. Nyamara yibwiraga ko isi iri mu izingiro ry’isanzure ry’ikirere. Umuhanga mu by’inyenyeri witwa Carl Sagan yagize ibyo avuga kuri Ptolémée, agira ati “kuba yaribeshye, abantu bakamara imyaka 1.500 bemera ko isi iri mu izingiro ry’isanzure ry’ikirere, bigaragaza ko n’umuhanga ukomeye ashobora kwibeshya cyane.”
Muri iki gihe abahanga muri siyansi bahanganye n’icyo kibazo mu bushakashatsi bwabo. Ese bazagera ubwo basobanukirwa neza isanzure ry’ikirere? Nubwo dukwiriye kwishimira ko siyansi yateye imbere kandi ko hari ibyiza yatugejejeho, tugomba kuzirikana nanone ko hari ibyo idashobora kutwigisha. Umuhanga muri fiziki witwa Paul Davies yaravuze ati “ntidushobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ibintu byose biri mu isanzure ry’ikirere kandi ntitwabyumva kimwe.” Ayo magambo agaragaza ukuri kudasubirwaho: abantu ntibashobora gusobanukirwa neza ibyaremwe. Ubwo rero, mu gihe abahanga muri siyansi bemeje ko basobanukiwe ibibaho byose, ntitwagombye kumva ko ibyo bavuga ari ukuri kudashidikanywaho.
Biragaragara ko Bibiliya itwigisha ibyo siyansi idashobora kutwigisha.
Bibiliya ivuga ibirebana n’ibintu bitangaje bigaragara mu byaremwe igira iti “dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo, kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa!” (Yobu 26:14). Hari ibintu byinshi cyane abantu badashobora kumenya cyangwa ngo babisobanukirwe. Tuvugishije ukuri, amagambo intumwa Pawulo yavuze, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 2.000, aracyari ukuri. Yaravuze ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!”—Abaroma 11:33.