Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko dushobora gushimisha Imana?

Ese koko dushobora gushimisha Imana?

Ese waba warigeze gusoma inkuru z’abantu bavugwa neza muri Bibiliya, hanyuma ukavuga uti “yewe, aba sinabigezaho!” Ushobora gutekereza uti “si ndi inyangamugayo cyangwa umukiranutsi, kandi sinkora ibikwiriye.”

Yobu “yari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi.”—Yobu 1:1.

Umukurambere Yobu yiswe “umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi” (Yobu 1:1). Loti we yiswe “umukiranutsi” (2 Petero 2:8), naho Dawidi avugwaho ko “yakoze ibikwiriye” mu maso y’Imana (1 Abami 14:8). Reka dusuzume imibereho y’abo bantu bavugwa muri Bibiliya. Turi busuzume ibintu bitatu: (1) bakoze amakosa, (2) dushobora kubigiraho byinshi, (3) abantu badatunganye bashobora gushimisha Imana.

BAKOZE AMAKOSA

“[Imana] yarokoye umukiranutsi Loti wababazwaga cyane n’ukuntu abantu babi bishoraga mu bikorwa by’ubwiyandarike.”—2 Petero 2:7.

Yobu yahuye n’ibyago byaje byisukiranya, ku buryo ushobora gutekereza ko byari akagambane. Yibwiraga ko kuba yarizeraga Imana nta cyo byari bimaze (Yobu 9:20-22). Yobu yari yiyiziho gukiranuka, abandi bakabona ko yigira umukiranutsi kuruta Imana.—Yobu 32:1, 2; 35:1, 2

Loti ajya gufata umwanzuro wumvikanaga kandi wari woroheje, yarazaririye. Bibiliya ivuga ko ‘yababazwaga’ n’ubwiyandarike bukabije bw’abantu b’i Sodomu n’i Gomora (2 Petero 2:8). Imana yavuze ko yari igiye kurimbura iyo migi yarimo abantu babi, iha Loti uburyo bwo guhungana n’umuryango we. Ushobora kwibwira ko Loti wari uhangayitse ari we wari gufata iya mbere agahunga. Nyamara nubwo byari bigeze mu mahina, yarazaririye. Byabaye ngombwa ko abamarayika bari boherejwe ngo bamuhungishe we n’umuryango we bamufata, bakamusohora mu mugi.—Intangiriro 19:15, 16.

Dawidi ‘yakurikiranye Imana n’umutima we wose akora ibikwiriye mu maso yayo.’—1 Abami 14:8.

Dawidi na we hari igihe yananiwe kwifata maze asambanya umugore w’abandi. Ikibabaje cyane ni uko yicishije umugabo w’uwo mugore, kugira ngo asibanganye ibimenyetso (2 Samweli igice cya 11). Bibiliya ivuga ko ‘ibyo Dawidi yari yakoze byababaje Yehova.’—2 Samweli 11:27.

Yobu, Loti, na Dawidi bakoze amakosa kandi amwe muri yo yari akomeye cyane. Nyamara nk’uko turi buze kubibona, bifuzaga gukorera Imana no kuyumvira babigiranye umutima wabo wose. Bagaragaje ko bicujije kandi bahindura imyifatire yabo igihe cyose byabaga bikenewe. Ni yo mpamvu Imana yabababariye kandi Bibiliya ivuga ko babaye indahemuka.

ICYO BITWIGISHA

Ntidushobora kubaho tudakora amakosa kubera ko tutari intungane (Abaroma 3:23). Ariko mu gihe tuyakoze, twagombye kwicuza hanyuma tugakora uko dushoboye tukikosora.

Abo bose bikosoye bate? Yobu yari umukiranutsi. Imana imaze kumufasha gutekereza neza, yisubiyeho maze arikosora (Yobu 42:6). Uko Loti yabonaga ibikorwa by’ubwiyandarike byakorwaga n’abantu b’i Sodomu n’i Gomora, byari bihuje neza n’uko Imana yabibonaga. Ikosa yakoze ni iryo kuzarira kandi ibintu byarihutirwaga. Amaherezo yarahunze ava muri iyo migi Imana yari igiye kurimbura maze ararusimbuka. Nta nubwo yigeze areba inyuma ngo atekereze ibyo yari yasize. Nubwo Dawidi yakoze icyaha gikomeye akica itegeko ry’Imana, yagaragaje ibyari ku mutima we igihe yihanaga amaramaje agasaba Imana imbabazi.—Zaburi 51.

Abo bantu bakoze ibyo Imana iba yiteze ku bantu badatunganye, ni yo mpamvu yabonaga ko ari abakiranutsi. “Izi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). None se niba izi ko tudashobora kubaho tudakosa, ni iki itwitezeho?

Imana “izi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu.”—Zaburi 103:14.

UKO ABANTU BADATUNGANYE BASHIMISHA IMANA

Inama Dawidi yahaye umuhungu we Salomo itwereka uko twashimisha Imana. Yaramubwiye ati “none Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so uyikorere n’umutima wuzuye” (1 Ibyo ku Ngoma 28:9). Umutima wuzuye ni umutima umeze ute? Ni umutima ukunda Imana kandi wiyemeje kumenya ibyo ishaka no kubikora. Si umutima utunganye ahubwo ni wa wundi wifuza kumvira Imana kandi wemera gukosorwa. Yobu yiswe “inyangamugayo,” Loti yitwa “umukiranutsi” naho Dawidi avugwaho ko “yakoze ibikwiriye,” kuko bose bakundaga Imana kandi bakayumvira. Nubwo bakoze amakosa bashoboraga gushimisha Imana

Umutima wuzuye wiyemeza kumenya ibyo Imana ishaka kandi ukihatira kuyikorera no kuyumvira

Bityo rero, niba tujya ducikwa tukagira ibitekerezo bibi, tukavuga ibintu biteye isoni, cyangwa tugakora ibintu twibwira ko ari byiza nyuma tugasanga twibeshyaga, ingero tumaze gusuzuma zishobora kudufasha kugira ubutwari. Imana izi ko tudashobora kuba abantu batunganye muri iyi si ya none. Icyo itwitezeho ni ukuyikunda no kuyumvira. Niba dufite umutima wuzuye, dushobora kwizera ko dushobora gushimisha Imana.