Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese ubukene buzashira?

Imana izakuraho ubukene ite?Matayo 6:9, 10.

Kurya nabi n’indwara bihitana abantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka bitewe n’ubukene bukabije. Nubwo hari abantu bakize, hari abandi benshi bakiri abatindi nyakujya. Bibiliya igaragaza ko kuva kera ubukene bwakomeje kuba ikibazo cy’ingorabahizi.Soma muri Yohana 12:8.

Kugira ngo ubukene bucike, ni ngombwa ko habaho ubutegetsi bumwe butegeka isi yose. Ubwo butegetsi bugomba kuba bufite ubushobozi bwo gusaranganya abaturage umutungo w’isi mu buryo bungana no gukuraho intambara, kuko ahanini ari zo zitera ubukene. Imana yadusezeranyije ko izashyiraho ubwo butegetsi.Soma muri Daniyeli 2:44.

Ni nde ufite ubushobozi bwo guca ubukene?

Imana yashyizeho Umwana wayo Yesu kugira ngo ategeke abantu bose (Zaburi 2:4-8). Yesu azakiza abakene kandi akureho urugomo no gukandamizwa.Soma muri Zaburi 72:8, 12-14.

Bibiliya yavuze ko Yesu “Umwami w’amahoro” azazana amahoro n’umutekano ku isi. Icyo gihe abazaba batuye isi bose bazaba bafite amazu yabo bwite, akazi kabashimishije n’ibyokurya bihagije.Soma muri Yesaya 9:6, 7; 65:21-23.