Abalewi 7:1-38

  • Amabwiriza arebana n’ibitambo (1-21)

    • Igitambo cyo gukuraho icyaha (1-10)

    • Igitambo gisangirwa (11-21)

  • Kurya ibinure cyangwa amaraso ntibyemewe (22-27)

  • Ibigenewe abatambyi (28-36)

  • Amagambo asoza ibirebana n’ibitambo (37, 38)

7  “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho icyaha:+ Icyo gitambo ni icyera cyane.  Igitambo cyo gukuraho icyaha kizabagirwe aho babagira ibitambo bitwikwa n’umuriro, kandi umutambyi azaminjagire amaraso yacyo+ ku mpande zose z’igicaniro.+  Azazane ibinure byacyo byose.+ Azazane umurizo wuzuye ibinure, ibinure byo ku mara,  n’impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+  Umutambyi azabitwikire ku gicaniro* bibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambiwe Yehova.+ Ni igitambo cyo gukuraho icyaha.  Umugabo wese w’umutambyi azakiryeho.+ Azakirire ahera. Ni icyera cyane.+  Itegeko rirebana n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ni na ryo rikurikizwa ku gitambo cyo gukuraho icyaha. Icyo gitambo kijye kiba icy’umutambyi wagitambye kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha.+  “‘Niba umuntu azanye igitambo gitwikwa n’umuriro, uruhu+ rw’iryo tungo ryatanzwe ngo ribe igitambo rujye ruba urw’umutambyi wagitambye.  “‘Ituro ryose ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru, itetswe mu mavuta n’itetswe ku ipanu,+ rizahabwe umutambyi waritambye, ribe irye.+ 10  Ariko ituro ryose ry’ibinyampeke ririmo amavuta+ cyangwa atarimo,+ rizabe iry’abahungu bose ba Aroni. Bose bazarigabane banganye. 11  “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo gisangirwa*+ umuntu wese ashobora gutura Yehova: 12  Nagitanga ari igitambo cyo gushimira,+ icyo gitambo azagiturane n’imigati itarimo umusemburo irimo amavuta, ifite ishusho y’uruziga,* n’utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta n’imigati irimo amavuta ifite ishusho y’uruziga, ikozwe mu ifu inoze kandi iponze neza. 13  Ituro rye azariturane n’imigati irimo umusemburo ifite ishusho y’uruziga, hamwe n’ibitambo bisangirwa yatanze ngo bibe igitambo cyo gushimira. 14  Kuri iryo turo, azagende akura akagati kamwe kuri buri bwoko bw’utugati, kabe umugabane wera wa Yehova. Uwo mugabane uzabe uw’umutambyi waminjagiye ku gicaniro amaraso y’ibitambo bisangirwa.+ 15  Inyama z’ibitambo bisangirwa yatanze ngo zibe igitambo cyo gushimira, zizaribwe ku munsi zatambweho. Ntazagire izo asigaza ngo zigeze mu gitondo.+ 16  “‘Niba igitambo yatanze ari icyo kugaragaza ko yakoze ibyo yasezeranyije Imana*+ cyangwa ari ituro atanze ku bushake,+ kizaribwe ku munsi yagitanzeho. Ibisigaye bishobora kuribwa no ku munsi ukurikiyeho. 17  Ariko nihagira inyama zisigara zikageza ku munsi wa gatatu, zizatwikwe.+ 18  Icyakora ku munsi wa gatatu nihagira urya ku nyama z’icyo gitambo gisangirwa, ntikizemerwa n’Imana. Imana ntizishimira uwagitanze. Kizaba cyangiritse, kandi umuntu uzakiryaho azabazwa icyaha cye.+ 19  Inyama zizakora ku kintu cyose cyanduye,* ntizizaribwe; zizatwikwe. Naho izindi nyama zitanduye, umuntu utanduye ashobora kuzirya. 20  “‘Ariko umuntu uzarya ku nyama z’igitambo gisangirwa giturwa Yehova yanduye, azicwe.+ 21  Nihagira umuntu ukora ku kintu cyanduye, yaba umuntu wanduye+ cyangwa inyamaswa yanduye+ cyangwa ikindi kintu cyanduye kandi giteye iseseme,+ maze akarenga akarya ku nyama z’igitambo gisangirwa cyatuwe Yehova, azicwe.’” 22  Yehova akomeza kubwira Mose ati: 23  “Bwira Abisirayeli uti: ‘ntimuzarye ibinure+ by’ikimasa cyangwa iby’isekurume y’intama ikiri nto cyangwa iby’ihene. 24  Ibinure by’itungo ryipfushije cyangwa iby’itungo ryishwe n’inyamaswa bishobora gukoreshwa ikindi kintu, ariko ntimuzabirye.+ 25  Umuntu wese uzarya ibinure by’itungo yatanze ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova, azicwe. 26  “‘Aho muzatura hose ntimuzarye amaraso y’uburyo bwose,+ yaba ay’ibiguruka cyangwa ay’amatungo. 27  Umuntu wese urya amaraso y’uburyo bwose, azicwe.’”+ 28  Yehova yongera kubwira Mose ati: 29  “Bwira Abisirayeli uti: ‘umuntu uzajya atura Yehova igitambo gisangirwa, azajya azanira Yehova bimwe mu bice akuye kuri icyo gitambo gisangirwa.+ 30  Azazane mu biganza bye ibinure+ biri ku nyama yo mu gatuza bibe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Azabizane biri kumwe n’iyo nyama yo mu gatuza, abizunguze bibe ituro rizungurizwa*+ imbere ya Yehova. 31  Umutambyi azatwikire ibinure ku gicaniro,+ ariko inyama yo mu gatuza izaba iya Aroni n’abahungu be.+ 32  “‘Muzahe umutambyi itako ry’iburyo ribe umugabane wera mukuye ku bitambo bisangirwa.+ 33  Umwe mu bahungu ba Aroni, uzatamba amaraso y’igitambo gisangirwa hamwe n’ibinure, ni we uzatwara itako ry’iburyo.+ 34  Inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera mbyatse Abisirayeli. Bijye bikurwa ku bitambo byabo bisangirwa. Mbyatse Abisirayeli mbiha umutambyi Aroni n’abahungu be. Iryo ni itegeko rihoraho ry’Abisirayeli.+ 35  “‘Ibyo ni byo bigenewe umutambyi Aroni n’abahungu be, biva ku bitambo bitwikwa n’umuriro byatuwe Yehova, ku munsi yabazanye ngo bakorere Yehova umurimo w’ubutambyi.+ 36  Ibyo ni byo Yehova yategetse ko bahabwa, umunsi yabatoranyaga mu Bisirayeli akabasukaho amavuta.+ Iryo ni itegeko rihoraho rireba n’abazabakomokaho bose.’” 37  Iryo ni ryo tegeko rirebana n’igitambo gitwikwa n’umuriro,+ ituro ry’ibinyampeke,+ igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ igitambo cyo gukuraho icyaha,+ igitambo cyo gushyira abatambyi ku mirimo yabo+ n’igitambo gisangirwa,+ 38  nk’uko Yehova yategetse Mose ku Musozi wa Sinayi+ igihe yategekaga Abisirayeli gutura Yehova ibitambo mu butayu* bwa Sinayi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Cyangwa “ari icyo guhigura umuhigo.”
Cyangwa “gihumanye.”
Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.