Amaganya 1:1-22
א [Alefu]*
1 Umujyi wahoze wuzuyemo abantu usigaye wonyine.+
Umujyi wahoze utuwe n’abantu benshi cyane kurusha ibindi bihugu wasigaye umeze nk’umupfakazi.+
Uwahoze ari umwamikazi mu ntara zose asigaye akoreshwa imirimo y’agahato.+
ב [Beti]
2 Nijoro ararira cyane,+ amarira agatemba ku matama.
Mu bamukunda bose nta n’umwe umuhumuriza.+
Incuti ze zose zaramuhemukiye;+ zahindutse abanzi be.
ג [Gimeli]
3 Yuda yajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+ ababarizwayo kandi akoreshwa imirimo y’agahato.+
Yatujwe mu bindi bihugu;+ ntiyabonye ahantu ho kuruhukira.
Abamutotezaga bose bamufashe ageze mu bibazo.
ד [Daleti]
4 Imihanda ijya i Siyoni irarira kuko nta wuyinyuramo ajya mu minsi mikuru.+
Amarembo yaho yose yarasenyutse;+ abatambyi baho barababaye cyane.
Abakobwa* baho bishwe n’agahinda kandi na yo irababaye cyane.
ה [He]
5 Abanzi bayo ubu ni bo bayitegeka.* Abanzi bayo nta kibazo bafite.+
Kuko Yehova yateye Siyoni agahinda bitewe n’ibyaha byayo byinshi.+
Abana bayo bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu bajyanywe n’umwanzi.+
ו [Wawu]
6 Ubwiza bw’umukobwa w’i Siyoni bwarashize.+
Abatware baho babaye nk’impara zabuze urwuri;*Bagenda nta mbaraga bafite imbere y’ubakurikiye.
ז [Zayini]
7 Igihe Yerusalemu yari mu mibabaro n’abaturage bayo batagira aho baba,Yibutse ibintu byiza byose yahoranye mu bihe bya kera.+
Igihe abaturage bayo bafatwaga n’umwanzi kandi batagira uwo kubatabara,+Abanzi bayo barayibonye kandi baraseka bishimiye ko irimbutse.+
ח [Heti]
8 Yerusalemu yakoze icyaha gikomeye.+
Ni cyo cyatumye iba ikintu giteye iseseme.
Abayubahaga bose basigaye bayisuzugura kuko bayibonye yambaye ubusa.+
Irataka+ kandi igahisha mu maso hayo kubera isoni.
ט [Teti]
9 Guhumana kwayo kuri ku myenda yayo.
Ntitekereza uko bizayigendekera,+Yaguye mu buryo butangaje; ntifite uwo kuyihumuriza.
Yehova, reba imibabaro yanjye kuko umwanzi yishyira hejuru.+
י [Yodi]
10 Umwanzi yarambuye amaboko ku bintu byiza byayo byose.+
Kuko yabonye ibihugu byinjira mu rusengero rwayo,+Ibyo wategetse ko bitagomba kwinjira aho abantu bawe bahurira.
כ [Kafu]
11 Abaturage bayo bose bafite agahinda; barashaka umugati.+
Batanze ibintu byiza byabo, kugira ngo babone icyo kurya, badapfa.*
Yehova, birebe kandi witegereze uko nabaye nk’umugore* udafite akamaro.
ל [Lamedi]
12 Ese nta cyo bibabwiye mwa bantu mwese mwe munyura mu muhanda?
Nimurebe kandi mwitegereze.
Ese hari undi mubabaro umeze nk’uyu natejwe,Uwo Yehova yanteje ku munsi w’uburakari bwe bumeze nk’umuriro ugurumana?+
מ [Memu]
13 Yohereje umuriro mu magufwa yanjye uturutse hejuru,+ arayigarurira yose.
Yateze ibirenge byanjye urushundura, ansubiza inyuma ku ngufu.
Yangize nk’umugore watawe.
Mba ndwaye umunsi wose.
נ [Nuni]
14 Ibyaha byanjye yabihambiranyije nk’umugogo,* abikomeza akoresheje ukuboko kwe.
Byashyizwe ku ijosi ryanjye kandi imbaraga zanjye zabaye nke.
Yehova yanteje abantu ntashobora gutsinda.+
ס [Sameki]
15 Yehova yankuyemo abarwanyi banjye b’abanyambaraga, abata kure yanjye.+
Yatumyeho abasirikare bo kundwanya kugira ngo bamenagure abasore banjye.+
Yehova yanyukanyutse ahantu bengera divayi h’umukobwa w’u Buyuda.+
ע [Ayini]
16 Ibyo ni byo bituma ndira cyane.+ Amaso yanjye agatembamo amarira,Kuko abakwiriye kumpumuriza, cyangwa bagatuma nongera kugira imbaraga bari kure yanjye.
Abana banjye bararimbutse kuko umwanzi yatsinze.
פ [Pe]
17 Siyoni yateze amaboko.+ Ntifite uwo kuyihumuriza.
Abanzi ba Yakobo bose baramukikije, Yehova yabategetse kumutera.+
Yerusalemu yabaye igiteye iseseme kuri bo.+
צ [Tsade]
18 Yehova arakiranuka+ nubwo nigometse ku mategeko* yatanze.+
Mutege amatwi mwese mwa bihugu mwe kandi mwitegereze akababaro kanjye.
Abasore n’inkumi* banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+
ק [Kofu]
19 Nahamagaye abankundaga cyane, ariko barampemukiye.+
Abatambyi banjye n’abayobozi banjye bapfiriye mu mujyi,Bashakisha ibyokurya kugira ngo badapfa.*+
ר [Reshi]
20 Yehova, reba ukuntu ndi mu makuba akomeye.
Ibyo mu nda* birimo kwibirindura.
Umutima wanjye uratera cyane kuko nigometse bikabije.+
Hanze inkota yamaze abantu.+ Mu nzu na ho hari urupfu.
ש [Shini]
21 Abantu bumvise uko nitsa umutima. Nta muntu wo kumpumuriza uhari.
Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye.
Barishimye kubera ko ari wowe wabiteje.+
Ariko uzazana umunsi watangaje,+ igihe na bo bazamera nkanjye.+
ת [Tawu]
22 Ibibi bakoze byose bigere imbere yawe maze ubahe igihano gikomeye,+Nk’uko wampannye cyane bitewe n’ibicumuro byanjye byose.
Kuko amaganya yanjye ari menshi kandi umutima wanjye ukaba urwaye.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Kuva ku gice cya mbere kugeza ku cya kane ni indirimbo z’agahinda, zanditswe hakurikijwe uko inyuguti z’Igiheburayo zikurikirana.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni bo mutwe.”
^ Ni aho amatungo arisha.
^ Iyi mvugo yerekeza kuri Yerusalemu.
^ Cyangwa “kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyavuye mu kanwa ke.”
^ Cyangwa “kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara.”