Daniyeli 6:1-28
6 Hanyuma Dariyo abona ko ari byiza gushyiraho abantu 120 bungirije umwami bo gutegeka mu bwami bwose.+
2 Ashyiraho abakozi bakuru b’ibwami batatu bo kubayobora,+ harimo na Daniyeli+ kugira ngo bajye babamenyesha uko ibintu byifashe maze umwami ye kugira igihombo.
3 Nuko Daniyeli akomeza kugaragaza ko atandukanye cyane n’abo bakozi bakuru b’ibwami ndetse n’abungirije umwami, kuko yari afite umwuka udasanzwe+ ku buryo umwami yashakaga kumuzamura mu ntera ngo ategeke ubwami bwose.
4 Muri icyo gihe, abo bakozi bakuru b’ibwami n’abungirije umwami bashakishaga impamvu z’urwitwazo kugira ngo barege Daniyeli ku birebana n’akazi yari ashinzwe.* Ariko ntibabashije kubona ikintu bashingiraho ngo bamurege, cyangwa aho yahemutse, kuko yari umuntu wiringirwa kandi nta burangare yagiraga cyangwa ngo abe yarahemutse.
5 Nuko abo bagabo baravuga bati: “Nta kintu twashingiraho turega Daniyeli, keretse nitugishakira mu mategeko y’Imana ye.”+
6 Abakozi bakuru b’ibwami n’abungirije umwami bose bajya kureba umwami. Baramubwira bati: “Mwami Dariyo, urakabaho iteka!
7 Abakozi b’ibwami bose, ba perefe, abungirije umwami, abakozi bakuru b’ibwami na ba guverineri, bagiye inama bemeza ko bagusaba ko hashyirwaho itegeko kandi rigakurikizwa, rivuga ko mu gihe cy’iminsi 30, umuntu uzagira icyo asaba imana iyo ari yo yose cyangwa umuntu wese utari wowe mwami, azajugunywa mu rwobo rw’intare.+
8 None rero mwami, ushyireho iryo tegeko kandi urisinyeho,+ kugira ngo ridahindurwa, hakurikijwe amategeko y’Abamedi n’Abaperesi adashobora gukurwaho.”+
9 Nuko Umwami Dariyo arabyemera, asinya kuri iryo tegeko.
10 Ariko Daniyeli akimenya ko iryo tegeko ryasinywe, ajya mu nzu ye kandi amadirishya y’icyumba cye cyo hejuru yari akinguye yerekeye i Yerusalemu,+ akajya asenga apfukamye inshuro eshatu ku munsi, agasingiza Imana ye nk’uko yari asanzwe abigenza mbere yaho.
11 Hanyuma ba bagabo binjira kwa Daniyeli ku ngufu, basanga asenga yinginga Imana ye.
12 Nuko bajya kureba umwami maze bamwibutsa rya tegeko, bati: “Mwami, ese ntiwasinye itegeko rivuga ko mu gihe cy’iminsi 30, umuntu wese uzagira icyo asaba imana iyo ari yo yose cyangwa undi muntu wese utari wowe, azajugunywa mu rwobo rw’intare?” Umwami arabasubiza ati: “Ibyo byemejwe hakurikijwe amategeko y’Abamedi n’Abaperesi adashobora gukurwaho.”+
13 Bahita babwira umwami bati: “Mwami, Daniyeli wo muri ba bantu bavanywe mu Buyuda+ ntakwitayeho cyangwa ngo yite ku itegeko wasinye, ahubwo asenga inshuro eshatu ku munsi.”+
14 Umwami akibyumva arahangayika cyane, atekereza uko yakiza Daniyeli, izuba ririnda rirenga agishakisha uko yamukiza.
15 Nuko abo bagabo bahurira hamwe bajya kureba umwami, baramubwira bati: “Mwami, wibuke ko dukurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi, nta tegeko ryashyizweho n’umwami rigomba guhindurwa.”+
16 Umwami atanga itegeko, bazana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare.+ Umwami abwira Daniyeli ati: “Imana yawe ukomeje gukorera iragukiza.”
17 Hanyuma bazana ibuye barifungisha hejuru* kuri uwo mwobo maze umwami ariteraho kashe yari ku mpeta ye na kashe zari ku mpeta z’abanyacyubahiro be, kugira ngo ibyari bigiye gukorerwa Daniyeli bidahinduka.
18 Umwami ajya mu nzu ye, muri iryo joro ntiyagira icyo arya, yanga ko hagira n’ikintu cyo kumushimisha bamukorera* kandi ananirwa gusinzira.*
19 Umwami abyuka kare mu gitondo, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare.
20 Nuko ageze hafi y’urwo rwobo, ahamagara Daniyeli afite agahinda kenshi aramubaza ati: “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, ese Imana yawe ukomeje gukorera, yabashije kugutabara igukiza intare?”
21 Daniyeli ahita abwira umwami ati: “Mwami, nkwifurije kubaho iteka!
22 Imana yanjye yohereje umumarayika wayo afunga iminwa y’intare+ ntizagira icyo zintwara,+ kuko nta kibi nayikoreye kandi nawe mwami, nta kosa nagukoreye.”
23 Umwami arishima cyane, ategeka ko bazamura Daniyeli bakamukura muri urwo rwobo. Nuko bakura Daniyeli muri urwo rwobo basanga nta kintu na kimwe yabaye, kuko yiringiye Imana ye.+
24 Umwami ategeka ko bazana abo bagabo bareze* Daniyeli maze babajugunya muri urwo rwobo rw’intare, bo n’abana babo n’abagore babo. Intare zibasama bataragera hasi mu rwobo, zimenagura amagufwa yabo yose.+
25 Nuko umwami Dariyo yandikira abantu batuye ku isi hose bo mu moko yose n’amahanga yose n’indimi zose ati:+ “Mbifurije kugira amahoro!
26 Ntanze itegeko rivuga ko aho ubwami bwanjye butegeka hose, abantu bazajya bagira ubwoba bwinshi bagatitira bitewe no gutinya Imana ya Daniyeli.+ Ni Imana ihoraho kandi ihoraho iteka ryose. Ubwami bwayo ntibuzarimbuka kandi ubutware* bwayo buzahoraho iteka ryose.+
27 Ni yo ikiza,+ ikarokora, igakorera ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no ku isi,+ kuko yakijije Daniyeli ntiyicwe n’intare.”
28 Nuko Daniyeli amererwa neza mu bwami bwa Dariyo+ no mu bwami bwa Kuro w’Umuperesi.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku birebana n’uko yasohozaga inshingano ze zirebana n’ubwami.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munwa.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Yanga ko haza abacuranzi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibitotsi bye biramutoroka.”
^ Cyangwa “basebeje.”
^ Cyangwa “Ubutegetsi bw’Ikirenga.”