Ibyahishuriwe Yohana 6:1-17

  • Umwana w’Intama avanaho kashe esheshatu (1-17)

    • Umwana w’Intama watsinze ari ku ifarashi y’umweru (1, 2)

    • Uwicaye ku ifarashi itukura nk’umuriro agomba gukura amahoro mu isi (3, 4)

    • Uwicaye ku ifarashi y’umukara asabwa guteza inzara (5, 6)

    • Uwicaye ku ifarashi y’ikijuju yitwa Rupfu (7, 8)

    • Amaraso y’abishwe ari munsi y’igicaniro (9-11)

    • Umutingito ukomeye (12-17)

6  Hanyuma mbona Umwana w’Intama+ avanyeho imwe muri za kashe zirindwi,+ maze numva kimwe muri bya biremwa bine+ kivuga mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba, kigira kiti: “Ngwino!”  Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru,+ kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba,+ arasohoka agenda arwanya abanzi be kugira ngo abatsinde burundu.+  Avanyeho kashe ya kabiri, numva ikiremwa cya kabiri+ kivuga kiti: “Ngwino!”  Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gukura amahoro mu isi kugira ngo abantu bicane, kandi ahabwa inkota nini.+  Avanyeho kashe ya gatatu,+ numva ikiremwa cya gatatu+ kivuga kiti: “Ngwino!” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze.  Numva ijwi risa n’irituruka hagati ya bya biremwa bine rivuga riti: “Ikiro kimwe* cy’ingano zisanzwe kigurwe idenariyo*+ imwe, n’ibiro bitatu by’ingano za sayiri bigurwe idenariyo imwe. Ariko amavuta ya elayo na divayi, byo ntugire icyo ubikoraho.”+  Avanyeho kashe ya kane, numva ijwi ry’ikiremwa cya kane+ kivuga kiti: “Ngwino!”  Ngiye kubona mbona ifarashi y’ikijuju,* kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva* igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara,+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.+  Avanyeho kashe ya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ amaraso+ y’abantu bishwe bazira ijambo ry’Imana n’umurimo wo kubwiriza bakoraga.+ 10  Nuko bataka mu ijwi riranguruye bavuga bati: “Mwami w’Ikirenga wera kandi w’umunyakuri,+ uzageza ryari ureka gucira urubanza abatuye isi no kubahana ubaziza ko batwishe?”+ 11  Buri wese muri bo ahabwa ikanzu y’umweru,+ kandi babwirwa ko bagomba kumara igihe gito bategereje, kugeza aho umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo bari bagiye kwicwa nk’uko na bo bishwe wari kuzurira.+ 12  Hanyuma mbona avanyeho kashe ya gatandatu, maze haba umutingito ukomeye. Izuba ririjima risa n’umwenda w’umukara,* n’ukwezi kose guhinduka nk’amaraso.+ 13  Inyenyeri zo mu ijuru zirahanuka zigwa ku isi, nk’uko bigenda iyo igiti cy’umutini kinyeganyejwe n’umuyaga mwinshi maze imitini itarera igahunguka. 14  Ijuru rivaho nk’umuzingo bazinze+ kandi imisozi yose n’ibirwa byose na byo bikurwa mu myanya yabyo.+ 15  Hanyuma abami bo mu isi, abategetsi bo mu nzego zo hejuru, abakuru b’abasirikare, abakire, abakomeye, abagaragu bose n’abafite umudendezo bose, bihisha mu myobo no mu bitare byo mu misozi.+ 16  Bakomeza kubwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugwire,+ muduhishe Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama warakaye cyane,+ 17  kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo wageze.+ Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kowenigisi.” Reba Umugereka wa B14.
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “igajutse.” Ni ukuvuga, ifite ibara risa n’ivu.
Cyangwa “ikigunira cy’umukara.” Birashoboka ko cyari gikozwe mu bwoya bw’ihene.