Ibyahishuriwe Yohana 6:1-17
-
Umwana w’Intama avanaho kashe esheshatu (1-17)
-
Umwana w’Intama watsinze ari ku ifarashi y’umweru (1, 2)
-
Uwicaye ku ifarashi itukura nk’umuriro agomba gukura amahoro mu isi (3, 4)
-
Uwicaye ku ifarashi y’umukara asabwa guteza inzara (5, 6)
-
Uwicaye ku ifarashi y’ikijuju yitwa Rupfu (7, 8)
-
Amaraso y’abishwe ari munsi y’igicaniro (9-11)
-
Umutingito ukomeye (12-17)
-
6 Hanyuma mbona Umwana w’Intama+ avanyeho imwe muri za kashe zirindwi,+ maze numva kimwe muri bya biremwa bine+ kivuga mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba, kigira kiti: “Ngwino!”
2 Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru,+ kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba,+ arasohoka agenda arwanya abanzi be kugira ngo abatsinde burundu.+
3 Avanyeho kashe ya kabiri, numva ikiremwa cya kabiri+ kivuga kiti: “Ngwino!”
4 Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gukura amahoro mu isi kugira ngo abantu bicane, kandi ahabwa inkota nini.+
5 Avanyeho kashe ya gatatu,+ numva ikiremwa cya gatatu+ kivuga kiti: “Ngwino!” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze.
6 Numva ijwi risa n’irituruka hagati ya bya biremwa bine rivuga riti: “Ikiro kimwe* cy’ingano zisanzwe kigurwe idenariyo*+ imwe, n’ibiro bitatu by’ingano za sayiri bigurwe idenariyo imwe. Ariko amavuta ya elayo na divayi, byo ntugire icyo ubikoraho.”+
7 Avanyeho kashe ya kane, numva ijwi ry’ikiremwa cya kane+ kivuga kiti: “Ngwino!”
8 Ngiye kubona mbona ifarashi y’ikijuju,* kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva* igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara,+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.+
9 Avanyeho kashe ya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ amaraso+ y’abantu bishwe bazira ijambo ry’Imana n’umurimo wo kubwiriza bakoraga.+
10 Nuko bataka mu ijwi riranguruye bavuga bati: “Mwami w’Ikirenga wera kandi w’umunyakuri,+ uzageza ryari ureka gucira urubanza abatuye isi no kubahana ubaziza ko batwishe?”+
11 Buri wese muri bo ahabwa ikanzu y’umweru,+ kandi babwirwa ko bagomba kumara igihe gito bategereje, kugeza aho umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo bari bagiye kwicwa nk’uko na bo bishwe wari kuzurira.+
12 Hanyuma mbona avanyeho kashe ya gatandatu, maze haba umutingito ukomeye. Izuba ririjima risa n’umwenda w’umukara,* n’ukwezi kose guhinduka nk’amaraso.+
13 Inyenyeri zo mu ijuru zirahanuka zigwa ku isi, nk’uko bigenda iyo igiti cy’umutini kinyeganyejwe n’umuyaga mwinshi maze imitini itarera igahunguka.
14 Ijuru rivaho nk’umuzingo bazinze+ kandi imisozi yose n’ibirwa byose na byo bikurwa mu myanya yabyo.+
15 Hanyuma abami bo mu isi, abategetsi bo mu nzego zo hejuru, abakuru b’abasirikare, abakire, abakomeye, abagaragu bose n’abafite umudendezo bose, bihisha mu myobo no mu bitare byo mu misozi.+
16 Bakomeza kubwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugwire,+ muduhishe Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama warakaye cyane,+
17 kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo wageze.+ Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kowenigisi.” Reba Umugereka wa B14.
^ Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “igajutse.” Ni ukuvuga, ifite ibara risa n’ivu.
^ Cyangwa “ikigunira cy’umukara.” Birashoboka ko cyari gikozwe mu bwoya bw’ihene.