Ibyakozwe n’intumwa 6:1-15
6 Nuko muri iyo minsi, mu gihe abigishwa bakomezaga kwiyongera, Abayahudi bavugaga Ikigiriki, batangira kwitotombera Abayahudi bavugaga Igiheburayo, kuko abapfakazi babo birengagizwaga mu gihe cyo kugabana ibyokurya bya buri munsi.+
2 Nuko za ntumwa 12 zihamagara abigishwa bose, zirababwira ziti: “Ntibikwiriye* ko tureka kwigisha ijambo ry’Imana ngo tujye kugabanya abantu ibyokurya.+
3 None rero bavandimwe, nimwitoranyemo abagabo barindwi bavugwa neza,+ bafite umwuka wera mwinshi n’ubwenge,+ kugira ngo tubashinge uwo murimo w’ingenzi.+
4 Naho twebwe tuzakomeza gusenga Imana twinginga kandi twigishe ijambo ryayo.”
5 Nuko ibyo bavuze bishimisha bose, maze batoranya Sitefano, wari ufite ukwizera gukomeye n’umwuka wera, batoranya na Filipo,+ Porokori, Nikanori, Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari waraje mu idini ry’Abayahudi.
6 Babashyira imbere y’intumwa, maze zimaze gusenga zibarambikaho ibiganza kugira ngo zibahe iyo nshingano.+
7 Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose,+ kandi abigishwa bakomeza kwiyongera cyane+ muri Yerusalemu, ndetse n’abatambyi benshi barizera.+
8 Icyo gihe Imana yari yarahaye Sitefano umugisha n’imbaraga zayo, kandi yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye.
9 Hanyuma haza abantu bo mu isinagogi* yitwa iy’Ababohowe, haza n’Abanyakurene, Abanyalegizandiriya, ab’i Kilikiya no muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.
10 Icyakora ntibashoboye kumutsinda kuko yari afite ubwenge kandi akavuga ayobowe n’umwuka wera.+
11 Hanyuma bashuka abantu rwihishwa ngo bazavuge bati: “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Mose n’Imana.”
12 Nuko batuma abaturage, abayobozi b’Abayahudi n’abanditsi bivumbagatanya, bamwirohaho mu buryo butunguranye, bamujyana ku ngufu, bamushyikiriza Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi.
13 Bazana abatangabuhamya bo kumushinja ibinyoma, baravuga bati: “Uyu mugabo ahora atuka aha hantu hera kandi arwanya Amategeko.
14 Urugero, twumvise avuga ko Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu kandi agahindura Amategeko Mose yadusigiye.”
15 Nuko abari bicaye mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose bamwitegereje, babona mu maso he hameze nko mu maso h’umumarayika.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibishimishije.”
^ Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.