Imigani 13:1-25
13 Umwana w’umunyabwenge yemera ko papa we amukosora,+Ariko umwibone ntiyumva igihano.+
2 Amagambo meza umuntu avuga azamuhesha ibyiza,+Ariko abariganya baba bifuza gukora ibikorwa by’urugomo.
3 Uwitondera ibyo avuga arinda ubuzima bwe,+Ariko uvuga atatekereje azarimbuka.+
4 Umunebwe yifuza ibintu byinshi ariko ntagire icyo abona,+Nyamara umuntu ukorana umwete we azabona ibihagije.+
5 Umukiranutsi yanga ikinyoma,+Ariko ibikorwa by’ababi bibakoza isoni kandi bikabatesha agaciro.
6 Gukiranuka birinda umukiranutsi,+Ariko ibibi abanyabyaha bakora ni byo bibarimbuza.
7 Hari umuntu wigira umukire kandi nta cyo yigirira.+
Hari n’uwigira umukene kandi afite ibintu byinshi by’agaciro.
8 Incungu y’umuntu w’umukire ni ubutunzi bwe,+Ariko umukene we nta muntu umutera ubwoba.+
9 Abakiranutsi bameze nk’urumuri rwaka cyane,+Ariko ababi bameze nk’urumuri rugiye kuzima.+
10 Ubwibone butera amakimbirane,+Ariko ubwenge bufitwe n’abagisha inama.+
11 Ubutunzi umuntu abonye vuba vuba buragabanuka,+Ariko ubwo umuntu abonye gahoro gahoro buriyongera.
12 Iyo umuntu atabonye icyo yari yiteze, bitera umutima kurwara.+
Ariko iyo abonye icyo yifuza, bituma yongera kugira imbaraga.*+
13 Umuntu utumvira amabwiriza azabihanirwa,+Ariko uwumvira amategeko azabihemberwa.+
14 Inyigisho z’umunyabwenge zituma umuntu akomeza kubaho+Kandi zirinda umuntu urupfu.
15 Kugira ubushishozi bwinshi bituma umuntu akundwa,Ariko ibikorwa by’abantu bariganya bitera imibabaro myinshi.
16 Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora,+Ariko umuntu utagira ubwenge agaragaza ubuswa bwe.+
17 Intumwa itizerwa iteza ibibazo,+Ariko intumwa yizerwa izana ibyiza.+
18 Umuntu utemera gukosorwa arakena kandi agasuzugurwa,Ariko uwemera gucyahwa azahabwa icyubahiro.+
19 Iyo umuntu abonye icyo yifuza arishima,+Ariko abatagira ubwenge bo banga guhindukira ngo bave mu bibi.+
20 Uba incuti y’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge,+Ariko uba incuti y’abantu bitwara nabi azahura n’ibibazo.+
21 Abanyabyaha bibasirwa n’ibyago,+Ariko abakiranutsi babona imigisha myinshi.+
22 Umuntu mwiza asigira abuzukuru be umurage,*Kandi ubutunzi bw’umunyabyaha bubikirwa umukiranutsi.+
23 Ubutaka bw’abakene buhinzwe, bweramo ibyokurya byinshi,Ariko hari igihe barenganywa bigatwarwa n’abandi.
24 Urinda umwana we inkoni aba amwanga,+Ariko umukunda, amwitaho akamuhana.+
25 Umukiranutsi ararya agahaga,+Ariko umuntu mubi ahora ashonje.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “bimubera nk’igiti cy’ubuzima.”
^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.