Imigani 7:1-27
7 Mwana wanjye, ujye wumvira ibyo nkubwira,Kandi amategeko yanjye uyiteho.+
2 Wumvire amategeko yanjye kugira ngo ubeho,+Kandi uyahe agaciro nk’imboni y’ijisho ryawe.
3 Ujye uhora uyibuka nk’aho ahambiriye ku ntoki zawe,Kandi ujye uyahoza ku mutima wawe.+
4 Ubwire ubwenge uti: “Uri mushiki wanjye,”
Naho gusobanukirwa ubyite “mwene wanyu.”
5 Bizakurinda umugore wiyandarika,+Bikurinde n’umugore w’indaya uvuga utugambo turyohereye.+
6 Nari ndi mu idirishya ry’inzu yanjye,Maze ndeba hanze.
7 Igihe nitegerezaga abantu bataraba inararibonye,Narebye mu bakiri bato, mbonamo umusore utagira ubwenge.+
8 Yagendagendaga mu muhanda, hafi y’aho uwo mugore yari atuye, aho imihanda ihurira,Maze agenda yerekeza ku nzu ye.
9 Hari nimugoroba, bugiye kwira,+Umwijima ugiye kuza.
10 Uwo mugore aza kumusanganira yambaye nk’indaya,+Kandi afite uburyarya mu mutima.
11 Ni umugore ugira utugambo twinshi kandi utagira uwo yubaha.+
Ntajya aguma mu rugo.
12 Rimwe aba ari hanze, ubundi akaba ari aho abantu benshi bahurira,Cyangwa akaba ari hafi y’ihuriro ry’imihanda ari ho ategerereje.+
13 Afata uwo musore maze aramusoma,Amubwira nta soni afite ati:
14 “Natanze ibitambo bisangirwa,*+Kandi uyu munsi nakoze ibyo nasezeranyije Imana.
15 Ni yo mpamvu naje kugusanganira.
Nashakaga kukureba none ndakubonye.
16 Uburiri bwanjye nabushasheho imyenda myiza,Imyenda yo muri Egiputa ifite amabara menshi.+
17 Nabuteyeho parufe ihumura neza ikozwe mu ishangi, umusagavu na sinamoni.*+
18 Ngwino tunywe urukundo rwacu dushire inyota tugeze mu gitondo,Twishimane kandi tugaragarizanye urukundo.
19 Umugabo wanjye ntahari.
Yagiye mu rugendo rwa kure.
20 Yagiye yitwaje amafaranga menshi,Kandi azagaruka mu rugo mu mpera z’ukwezi.”
21 Nuko amuyobya akoresheje ubuhanga bwe bwinshi bwo kwemeza,+Amushukisha utugambo turyohereye.
22 Ako kanya uwo musore ahita amukurikira ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa,Cyangwa umuntu utagira ubwenge babohesheje iminyururu bagiye kumuhana,+
23 Kugeza ubwo umwambi wamuhinguranyije umwijima.
Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego. Ntazi ko ibyo akora bishyira ubuzima bwe mu kaga.+
24 None rero mwana wanjye, ntega amatwiKandi witondere ibyo nkubwira.
25 Ntugashukwe n’uwo mugore,Kandi ntukamukurikire,+
26 Kuko abo yagushije bagapfa ari benshi,+Kandi abo akomeje kwica na bo ni benshi.+
27 Kujya mu nzu ye ni nko kujya mu Mva,*Kandi kujya iwe ni nko kwishyira urupfu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “igitambo cy’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
^ Ishangi, umusagavu na sinamoni ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”