Intangiriro 40:1-23
40 Nyuma yaho, umutware w’abahaga divayi umwami wa Egiputa+ n’umutware w’abatetsi b’imigati bahemukira shebuja, umwami wa Egiputa.
2 Nuko Farawo arakarira abo bakozi be bombi, ni ukuvuga umutware w’abatangaga divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati.+
3 Abashyira muri gereza yo mu rugo rw’umutware wayoboraga abarinda Farawo,+ abafungira aho Yozefu yari afungiwe.+
4 Hanyuma, umutware wayoboraga abarinda Farawo abaha Yozefu ngo ajye aba ari kumwe na bo kandi abiteho.+ Yozefu yamaze igihe runaka abana na bo muri gereza.
5 Nuko wa muntu wari ushinzwe gutanga divayi n’umutetsi w’imigati bo kwa Farawo umwami wa Egiputa, barota inzozi mu ijoro rimwe, bari aho bafungiwe muri gereza. Buri wese arota inzozi ze kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo.
6 Mu gitondo Yozefu aza aho bari bari, abarebye abona barababaye cyane.
7 Nuko abaza abo bakozi ba Farawo bari bafunganywe na we muri gereza yo mu rugo rwa shebuja ati: “Kuki uyu munsi mwababaye cyane?”
8 Baramusubiza bati: “Twarose inzozi kandi ntidufite uzidusobanurira.” Yozefu arababwira ati: “Imana ni yo yonyine ishobora gusobanura inzozi.+ Nimumbwire izo ari zo.”
9 Nuko umutware w’abatangaga divayi abwira Yozefu inzozi ze, aramubwira ati: “Mu nzozi narose, nabonye umuzabibu uri imbere yanjye.
10 Uwo muzabibu wari ufite amashami atatu nuko azana indabo maze muri izo ndabo havamo amaseri y’imizabibu. Iyo mizabibu irahisha.
11 Nanjye nari mfite igikombe cya Farawo mu ntoki maze mfata iyo mizabibu nyikandira muri icyo gikombe, ndangije ngihereza Farawo.”
12 Yozefu aramubwira ati: “Dore icyo inzozi zawe zisobanura: Amashami atatu ni iminsi itatu.
13 Mu minsi itatu uhereye ubu, Farawo azakuvana muri gereza kandi rwose azagusubiza mu kazi kawe.+ Uzahereza Farawo igikombe nk’uko wari usanzwe ubigenza igihe wari ushinzwe kumuha divayi.+
14 Icyakora numara kumererwa neza ntuzanyibagirwe. Ndakwinginze, uzangaragarize urukundo rudahemuka, umvuganire kuri Farawo kugira ngo nzave aha hantu.
15 Ubundi njye banzanye ku ngufu bankuye mu gihugu cy’Abaheburayo+ kandi n’ino aha nta kintu na kimwe nakoze cyatumye bamfunga.”+
16 Umutware w’abatetsi b’imigati abonye ko Yozefu asobanuye inzozi zivuga ibyiza, aramubwira ati: “Nanjye mu nzozi zanjye, narose nikoreye ibitebo bitatu birimo imigati y’imyeru.
17 Igitebo cyari hejuru y’ibindi cyarimo ibiribwa bya Farawo by’ubwoko bwose byotswa mu ifuru, maze ibisiga biraza bibirira muri cya gitebo cyari ku mutwe wanjye.”
18 Nuko Yozefu aramusubiza ati: “Dore icyo inzozi zawe zisobanura: Ibitebo bitatu ni iminsi itatu.
19 Mu minsi itatu uhereye ubu, Farawo azakuvana muri gereza, aguce umutwe maze akumanike ku giti kandi rwose ibisiga bizarya inyama zawe.”+
20 Ku munsi wa gatatu, hari ku isabukuru y’ivuka+ rya Farawo. Nuko akoreshereza ibirori abagaragu be bose. Avana muri gereza umutware w’abatangaga divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati, abazana imbere y’abagaragu be.
21 Nuko asubiza umutware w’abatangaga divayi mu kazi ke maze akomeza kujya aha Farawo divayi nk’uko yabikoraga mbere.
22 Ariko amanika umutware w’abatetsi b’imigati nk’uko Yozefu yari yarabibasobanuriye.+
23 Nyamara umutware w’abatanga divayi ntiyigeze yibuka Yozefu.+