Intangiriro 46:1-34

  • Yakobo n’abagize umuryango we bimukira muri Egiputa (1-7)

  • Amazina y’abagiye muri Egiputa (8-27)

  • Yozefu ahurira na Yakobo i Gosheni (28-34)

46  Nuko Isirayeli afata ibyo yari atunze byose,* aragenda. Ageze i Beri-sheba,+ atambira ibitambo Imana ya papa we Isaka.+  Hanyuma nijoro, Imana ibonekera Isirayeli iramubwira iti: “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati: “Karame!”  Iramubwira iti: “Ndi Imana y’ukuri, Imana ya papa wawe.+ Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa kuko nzatuma abagukomokaho baba benshi kandi bakagira imbaraga.+  Njye ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa kandi ni njye uzakuvanayo.+ Uzapfa Yozefu ari iruhande rwawe.”+  Hanyuma Yakobo ava i Beri-sheba kandi abahungu be* baramutwara, batwara abana babo n’abagore babo mu magare Farawo yari yohereje ngo abatware.  Bajyana amatungo yabo yose n’ubutunzi bari baraboneye mu gihugu cy’i Kanani. Amaherezo Yakobo agera muri Egiputa ari kumwe n’abamukomokaho bose.  Yajyanye muri Egiputa abahungu be, abakobwa be n’abuzukuru be bose, ni ukuvuga abamukomokaho bose.  Aya ni yo mazina y’abahungu ba Isirayeli, ni ukuvuga abahungu ba Yakobo bagiye muri Egiputa.+ Imfura ya Yakobo ni Rubeni.+  Abahungu ba Rubeni ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.+ 10  Abahungu ba Simeyoni+ ni Yemuweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sohari na Shawuli+ uwo yabyaranye n’Umunyakananikazi. 11  Abahungu ba Lewi+ ni Gerushoni, Kohati na Merari.+ 12  Abahungu ba Yuda+ ni Eri, Onani, Shela,+ Peresi+ na Zera.+ Icyakora Eri na Onani bapfuye bakiri mu gihugu cy’i Kanani.+ Abahungu ba Peresi ni Hesironi na Hamuli.+ 13  Abahungu ba Isakari ni Tola, Puwa, Iyobu na Shimuroni.+ 14  Abahungu ba Zabuloni+ ni Seredi, Eloni na Yahileli.+ 15  Abo ni bo bakomotse kuri Leya na Yakobo. Abahungu be bavukiye i Padani-aramu hamwe na mushiki wabo Dina.+ Abakomotse kuri Leya na Yakobo bose hamwe bari 33. 16  Abahungu ba Gadi+ ni Sifiyoni, Hagi, Shuni, Eziboni, Eri, Arodi na Areli.+ 17  Abahungu ba Asheri+ ni Imuna, Ishiva, Ishivi na Beriya kandi bari bafite mushiki wabo witwaga Sera. Abahungu ba Beriya ni Heberi na Malikiyeli.+ 18  Abo ni bo bakomotse kuri Zilupa,+ uwo Labani yahaye umukobwa we Leya. Abakomotse kuri Yakobo na Zilupa bose hamwe bari 16. 19  Abahungu ba Rasheli umugore wa Yakobo ni Yozefu+ na Benyamini.+ 20  Abana Yozefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa ni Manase+ na Efurayimu.+ Yababyaranye na Asinati+ umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.* 21  Abahungu ba Benyamini+ ni Bela, Bekeri, Ashibeli, Gera,+ Namani, Ehi, Roshi, Mupimu, Hupimu+ na Arudi.+ 22  Abo ni bo bakomotse kuri Rasheli na Yakobo. Ababakomotseho bose hamwe bari 14. 23  Dani+ yabyaye Hushimu.+ 24  Abahungu ba Nafutali+ ni Yahiseli, Guni, Yeseri na Shilemu.+ 25  Abo ni bo bakomotse kuri Biluha, uwo Labani yahaye umukobwa we Rasheli. Abakomotse kuri Yakobo na Biluha bose hamwe bari barindwi. 26  Abantu bose bakomoka kuri Yakobo bajyanye na we muri Egiputa, hatarimo abagore b’abahungu be, bose hamwe bari 66.+ 27  Yozefu yabyariye muri Egiputa abana babiri b’abahungu. Abagize umuryango wa Yakobo bose bagiye muri Egiputa bari 70.+ 28  Yakobo yohereza Yuda+ ngo ajye kwa Yozefu, amubwire ko ari mu nzira ajya i Gosheni. Bageze mu karere k’i Gosheni,+ 29  Yozefu ategura igare rye ajya gusanganira papa we Isirayeli, i Gosheni. Amugezeho ahita amuhobera kandi amara umwanya munini arira cyane.* 30  Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati: “Ubu noneho ninshaka nipfire ubwo nkubonye, ukaba ukiri muzima.” 31  Nuko Yozefu abwira abavandimwe be n’abagize umuryango wa papa we ati: “Reka njye kwa Farawo+ mubwire nti: ‘abavandimwe banjye n’abagize umuryango wa papa babaga mu gihugu cy’i Kanani, baje ino aha.+ 32  Bazanye amatungo+ yabo yose n’ibyo bari bafite byose+ mu gihugu cy’i Kanani. Abo bantu ni aborozi.’+ 33  Farawo nabahamagara akababaza ati: ‘umwuga wanyu ni uwuhe?’ 34  Muzamusubize muti: ‘nyakubahwa, turi aborozi kuva tukiri bato kugeza n’ubu, kimwe na ba sogokuruza.’+ Ibyo bizatuma mutura mu karere k’i Gosheni+ kuko Abanyegiputa banga umworozi w’intama wese.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abo mu rugo rwe bose.”
Cyangwa “abahungu ba Isirayeli.”
Ni ukuvuga, Heliyopolisi.
Cyangwa “aririra ku ijosi rye umwanya munini.”