Kuva 28:1-43

  • Imyenda y’abatambyi (1-5)

  • Efodi (6-14)

  • Igitambaro cyo kwambara mu gituza (15-30)

    • Urimu na Tumimu (30)

  • Ikanzu itagira amaboko (31-35)

  • Igitambaro cyo kuzingira ku mutwe kiriho igisate cya zahabu (36-39)

  • Indi myenda y’abatambyi (40-43)

28  “Uzatoranye mu Bisirayeli umuvandimwe wawe Aroni+ n’abahungu be,+ ari bo Nadabu, Abihu,+ Eleyazari na Itamari,+ kugira ngo bambere abatambyi.+  Uzabohere umuvandimwe wawe Aroni imyenda* yo gukorana umurimo w’ubutambyi kugira ngo imuheshe icyubahiro n’ubwiza.+  Uzabwire abafite ubuhanga bose, abo nahaye umwuka w’ubwenge,+ babohere Aroni imyenda igaragaraza ko ari umuntu wera, bityo ambere umutambyi.  “Iyi ni yo myenda bazaboha: Igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ efodi,+ ikanzu itagira amaboko,+ ikanzu y’ibara rimwe irimo udutako twa karokaro, igitambaro cyihariye kizingirwa ku mutwe+ n’umushumi.+ Bazabohere umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be imyambaro yo gukorana umurimo w’ubutambyi kugira ngo bambere abatambyi.  Ababoshyi b’abahanga bazayibohe mu dukwege twa zahabu,* ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.  “Abahanga mu gufuma bazabohe efodi mu dukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+  Izabe iteranyirije ku ntugu, aho ibice byayo byombi bihurira.  Umushumi+ wo gukenyeza efodi na wo uzawubohe utyo, uwuboheshe udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.  “Uzafate amabuye abiri yitwa onigisi+ uyandikeho amazina y’abahungu ba Isirayeli.+ 10  Ku ibuye rimwe uzandikeho amazina atandatu, no ku rindi buye wandikeho amazina atandatu ukurikije uko bavutse. 11  Umuhanga mu kwandika ku mabuye azandike kuri ayo mabuye yombi amazina y’abahungu ba Isirayeli nk’uko bakora kashe.+ Uzayashyire mu dufunga twa zahabu. 12  Uzashyire ayo mabuye yombi ku ntugu za efodi, kugira ngo abe amabuye y’urwibutso rw’abahungu ba Isirayeli.+ Kandi Aroni ajye aza imbere ya Yehova afite ayo mazina ku ntugu ze zombi kugira ngo abe urwibutso. 13  Uzacure udufunga muri zahabu, 14  ucure n’imikufi ibiri muri zahabu itavangiye. Iyo mikufi uzayicure imeze nk’imigozi ibiri iboheranyije,+ kandi iyo mikufi uzayifatishe muri twa dufunga.+ 15  “Uzabohe n’igitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza,+ bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uzakibohe nk’uko waboshye efodi, ukoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ 16  Icyo gitambaro nugikubamo kabiri kizagire impande enye zingana. Uburebure bwacyo buzareshye na santimetero 22 n’ibice 2,* n’ubugari bwacyo bureshye na santimetero 22 n’ibice 2. 17  Uzagitakeho amabuye y’agaciro atondetse ku mirongo ine. Umurongo wa mbere uzawushyireho amabuye yitwa rubi, topazi na emerode. 18  Umurongo wa kabiri uzawushyireho ayitwa turukwaze, safiro na yasipi. 19  Umurongo wa gatatu uzawushyireho ibuye ryitwa leshemu,* iryitwa agate n’iryitwa ametusito. 20  Umurongo wa kane uzawushyireho ayitwa kirusolito, onigisi na jade. Bazayashyire mu dufunga twa zahabu. 21  Umubare w’ayo mabuye uzangane n’umubare w’amazina y’abahungu 12 ba Isirayeli. Kuri ayo mabuye bazandikeho amazina y’imiryango 12 nk’uko bakora kashe, buri buye rishyirweho izina rimwe. 22  “Igitambaro cyo kwambara mu gituza uzagikorere imikufi imeze nk’imigozi iboheranyije, ikozwe muri zahabu itavangiye.+ 23  Kandi uzacure impeta ebyiri muri zahabu zo gushyira kuri cya gitambaro. Izo mpeta zombi uzazitere ku mitwe yombi y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 24  Uzanyuze ya mikufi ibiri ya zahabu muri izo mpeta zombi ziri ku mitwe y’icyo gitambaro ahagana ku mpera. 25  Imitwe y’iyo mikufi yombi uzayinyuze muri twa dufunga tubiri turi ku ntugu za efodi, ahagana imbere. 26  Uzacure impeta ebyiri muri zahabu uzishyire ku mitwe yombi y’igitambaro cyo kwambara mu gituza, ku ruhande rw’imbere rukora kuri efodi, ahagana hasi.+ 27  Uzacure izindi mpeta ebyiri muri zahabu uzishyire ahagana hasi kuri efodi, hafi y’umushumi wo kuyikenyeza.+ 28  Bazafate umushumi w’ubururu bawunyuze mu mpeta z’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza, bawupfundike ku mpeta ziri kuri efodi, kugira ngo icyo gitambaro gikomeze kuba haruguru y’umushumi wo gukenyeza efodi, ntikikajye gitandukana na yo. 29  “Aroni ajye yinjira Ahera yambaye amazina y’abahungu ba Isirayeli mu gituza,* ari ku gitambaro cyo guca imanza, kugira ngo ayo mazina abe urwibutso ruhoraho imbere ya Yehova. 30  Uzashyire Urimu na Tumimu*+ muri icyo gitambaro cyo guca imanza, kugira ngo bibe mu gituza cya Aroni igihe aje imbere ya Yehova. Aroni ajye ahora yambaye mu gituza ibyo bikoresho byo guca imanza z’Abisirayeli igihe cyose aje imbere ya Yehova. 31  “Uzabohe ikanzu itagira amaboko yo kwambariraho efodi, yose uyibohe mu budodo bw’ubururu.+ 32  Iyo kanzu izabe ifite ijosi. Iryo josi uzarizengurutseho umusozo uboshywe, bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uwo musozo uzabe umeze nk’uw’ikoti riboheshejwe iminyururu kugira ngo udacika. 33  Ku musozo wo hasi w’iyo kanzu, uzazengurutseho imitako imeze nk’imbuto z’amakomamanga* iboshye mu budodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku, kandi hagati y’ayo makomamanga uzatereho inzogera za zahabu. 34  Uzagende ukurikiranya ikomamanga n’inzogera ya zahabu, ku musozo w’iyo kanzu itagira amaboko. 35  Aroni azajye ayambara kugira ngo ashobore gukora umurimo we, kandi ijwi ry’inzogera rijye ryumvikana igihe yinjiye Ahera imbere ya Yehova n’igihe asohotse, kugira ngo adapfa.+ 36  “Uzacure igisate kirabagirana muri zahabu itavangiye, ucyandikeho ngo: “Kwera ni ukwa Yehova.”+ Uzacyandikeho nk’uko bakora kashe. 37  Uzagifatishe ku gitambaro kizingirwa ku mutwe+ ukoresheje umushumi w’ubururu. Uzagishyire imbere kuri icyo gitambaro. 38  Kizabe mu gahanga ka Aroni kandi azabazwe amakosa Abisirayeli bazakora ku birebana n’ibintu byera,+ ibyo Abisirayeli bazatoranya kugira ngo bibe amaturo yera. Kizahore mu gahanga ke kugira ngo atume bemerwa na Yehova. 39  “Uzabohe ikanzu y’ibara rimwe irimo udutako twa karokaro, uyibohe mu budodo bwiza, ubohe n’igitambaro kizingirwa ku mutwe n’umushumi.+ 40  “Naho abahungu ba Aroni+ uzababohere amakanzu, imishumi n’ibitambaro bizingirwa ku mitwe kugira ngo bibaheshe icyubahiro n’ubwiza.+ 41  Iyo ni yo myambaro uzambika umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be. Uzabasukeho amavuta+ ubahe inshingano,+ kandi ubeze* kugira ngo bambere abatambyi. 42  Uzababohere amakabutura mu budodo kugira ngo ahishe imyanya ndangagitsina yabo.+ Azabe ahereye mu rukenyerero agere ku bibero. 43  Aroni n’abahungu be bazajye bayambara igihe binjiye mu ihema ryo guhuriramo n’Imana cyangwa igihe begereye igicaniro bagiye gukorera umurimo wabo ahantu hera, kugira ngo batabarwaho amakosa maze bagapfa. Iryo rizamubere itegeko rihoraho, we n’abazamukomokaho.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imyenda yera.”
Cyangwa “utudodo twa zahabu.”
Cyangwa “pate.” Ni ukuvuga, intambwe y’ikiganza. Reba Umugereka wa B14.
Ni ibuye ry’agaciro ritazwi neza. Rishobora kuba ari ambure, yasenti, opale cyangwa turumaline.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima.”
Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”