Nehemiya 8:1-18
8 Abantu bose bateranira ahahurira abantu benshi imbere y’Irembo ry’Amazi.+ Hanyuma babwira umwanditsi* Ezira+ ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Mose,+ ayo Yehova yategetse Isirayeli.+
2 Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi,+ umutambyi Ezira azana igitabo cy’Amategeko imbere y’iteraniro+ ry’abagabo, abagore n’abandi bantu bose bashoboraga kumva kandi bagasobanukirwa.
3 Akomeza kubasomera mu gitabo cy’amategeko+ mu ijwi riranguruye ari imbere y’Irembo ry’Amazi ahahurira abantu benshi, ahera mu gitondo cya kare ageza saa sita ari imbere y’abagabo n’abagore n’abandi bantu bashoboraga gusobanukirwa, kandi abantu bose bari bateze amatwi bitonze,+ bumva ibyasomwaga mu gitabo cy’Amategeko.
4 Umwanditsi Ezira yari ahagaze kuri podiyumu bari bubakishije ibiti bategura uwo munsi, iburyo bwe hari Matatiya na Shema, Anaya, Uriya, Hilukiya na Maseya. Ibumoso bwe hari Pedaya, Mishayeli, Malikiya,+ Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu.
5 Nuko Ezira abumbura igitabo abantu bose bamureba kuko yari ahagaze hejuru asumba abandi bose. Akibumbuye abantu bose barahaguruka.
6 Hanyuma Ezira asingiza Yehova Imana y’ukuri, Imana ikomeye, abantu bose bikiriza bazamuye amaboko bavuga bati: “Amen! Amen!”*+ Maze bapfukama imbere ya Yehova bakoza imitwe hasi.
7 Abantu bakomeza guhagarara mu gihe Yeshuwa, Bani, Sherebiya,+ Yamini, Akubu, Shabetayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi,+ Hanani na Pelaya b’Abalewi babasobanuriraga amategeko.+
8 Bakomeza gusoma mu gitabo mu ijwi riranguruye, basoma Amategeko y’Imana y’ukuri, barayasobanura neza kandi bagaragaza uko bayashyira mu bikorwa. Bakomeza gufasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga.+
9 Nehemiya wari guverineri, Ezira+ wari umutambyi akaba n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati: “Uyu ni umunsi wera wa Yehova Imana yanyu.+ Ntimugire agahinda cyangwa ngo murire.” Kuko abantu bose bariraga mu gihe bumvaga amagambo yo mu Mategeko.
10 Nehemiya akomeza ababwira ati: “Mugende murye ibyokurya byiza, munywe n’ibiryoshye kandi mwoherereze ibyokurya+ abadafite icyo bateguriwe kuko uyu ari umunsi wera w’Umwami wacu. Ntimubabare, kuko ibyishimo Yehova abaha ari byo bibatera imbaraga.”
11 Nuko Abalewi bahumuriza abantu bose bababwira bati: “Nimutuze kandi ntimubabare kuko uyu ari umunsi wera.”
12 Abantu bose bararya baranywa, boherereza abandi ibyokurya kandi bakomeza kunezerwa cyane+ kuko bari basobanukiwe amagambo babwiwe.+
13 Ku munsi wa kabiri, abatware b’imiryango yose, abatambyi n’Abalewi bateranira aho umwanditsi Ezira yari ari kugira ngo barusheho gusobanukirwa amagambo yo mu Mategeko.
14 Nuko basanga mu Mategeko Yehova yategetse binyuze kuri Mose handitswemo ko Abisirayeli bagombaga kuba mu ngando* mu gihe cy’umunsi mukuru wabaga mu kwezi kwa karindwi.+
15 Nanone hari handitswemo ko bagombaga gutangaza+ mu mijyi yabo yose n’i Yerusalemu bati: “Mujye mu misozi muzane amashami y’imyelayo, amashami y’ibiti bya pinusi, amashami y’igiti cy’umuhadasi, amashami y’imikindo n’amashami y’ibiti by’amababi menshi kugira ngo muyubakishe ingando, nk’uko byanditswe.”
16 Abantu baragenda barayazana bubaka ingando, buri wese yubaka ku gisenge cy’inzu ye, no mu ngo zabo no mu mbuga z’inzu y’Imana y’ukuri+ n’imbere y’Irembo ry’Amazi+ ahahuriraga abantu benshi, n’imbere y’Irembo rya Efurayimu ahahuriraga abantu benshi.+
17 Nuko abantu bose bari baravuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu bubaka ingando maze bazibamo. Ntibari barigeze bizihiza uwo munsi mukuru batyo, kuva mu gihe cya Yosuwa+ umuhungu wa Nuni kugeza uwo munsi. Abantu bari bishimye cyane.+
18 Buri munsi basomaga igitabo cy’Amategeko y’Imana y’ukuri+ mu ijwi riranguruye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Nuko bamara iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru, maze ku munsi wa munani habaho ikoraniro ryihariye nk’uko byategetswe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “uwandukuraga Ibyanditswe.”
^ Cyangwa “bibe bityo.”
^ Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.