Umubwiriza 12:1-14
12 Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe,+ iminsi y’amakuba itaraza+ n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti: “Sinkinejejwe n’ubuzima.”
2 Jya wibuka umuremyi wawe umucyo w’izuba n’ukwezi n’inyenyeri bitarijima,+ n’ibicu bitarongera kwijima imvura imaze kugwa ari nyinshi,*
3 igihe abarinzi b’inzu baba batitira, n’abagabo b’abanyambaraga bakunama, abagore basya bakabireka kuko babaye bake, n’abagore barebera mu madirishya bakabona hijimye.+
4 Igihe imiryango yerekeza ku muhanda iba yafunzwe, ijwi ry’urusyo rikagabanuka, umuntu agakangurwa n’ijwi ry’inyoni, n’amajwi y’abakobwa baririmba akagenda acika intege.+
5 Nanone umuntu aba atinya kuzamuka hejuru, kandi iyo agenda mu nzira aba afite ubwoba. Icyo gihe igiti cy’umuluzi kirarabya+ n’igihore kikagenda cyikurura kandi ubushake bwo kurya bukabura, kuko umuntu aba ajya aho azaruhukira igihe kirekire,+ n’ababoroga bakazenguruka mu muhanda.+
6 Mbere y’uko umugozi w’ifeza ucika, agasorori ka zahabu kakameneka, akabindi kakamenekera ku mugezi, n’uruziga ruvana amazi mu iriba rugacika.
7 Hanyuma umukungugu ugasubira mu butaka+ aho wahoze, n’umwuka* ugasubira ku Mana y’ukuri yawutanze.+
8 Umubwiriza yaravuze ati:+ “Ni ubusa gusa! Byose ni ubusa!”+
9 Uretse kuba umubwiriza yarabaye umunyabwenge, nanone yakomeje kwigisha abantu ibyo azi,+ kandi yaratekereje akora n’ubushakashatsi bwitondewe kugira ngo akusanye imigani myinshi.+
10 Umubwiriza yarashakishije kugira ngo abone amagambo meza+ kandi yandike amagambo ahuje n’ukuri.
11 Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’imihunda,*+ kandi amagambo y’ubwenge bakusanyije aba ameze nk’imisumari ishimangiye cyane. Ayo magambo y’abanyabwenge yandikwa aturutse ku mwungeri umwe.
12 Ikirenze kuri ibyo rero mwana wanjye, jya witondera ibi: Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kubihugiramo cyane binaniza umubiri.+
13 Kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: Ujye utinya Imana y’ukuri+ kandi wumvire amategeko yayo,+ kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.+
14 Imana y’ukuri izagenzura* ibintu byose abantu bakora, hakubiyemo n’ibihishwe, kugira ngo igaragaze niba ari byiza cyangwa ari bibi.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibicu bitarijima, imvura igiye kugwa ari nyinshi.”
^ Cyangwa “imbaraga zituma umuntu agira ubuzima.”
^ Ni inkoni iriho akuma gasongoye, yakoreshwaga mu kuyobora amatungo akurura ibintu.
^ Cyangwa “izacira urubanza.”