Umubwiriza 8:1-17
8 Ni nde umeze nk’umunyabwenge? Ni nde wabona ibisubizo by’ibibazo biriho? Ubwenge bw’umuntu butuma agira akanyamuneza mu maso, ntakomeze kubabara.
2 Jya wumvira amategeko y’umwami+ bitewe n’indahiro warahiriye Imana.+
3 Ntukihutire kuva imbere ye+ kandi ntugakore ibibi,+ kuko icyo ashaka gukora cyose azagikora,
4 bitewe n’uko ijambo ry’umwami ari ryo rifite ububasha.+ Ni nde ushobora kumubaza ati: “Urakora ibiki?”
5 Umuntu ukurikiza amategeko nta kibazo azagira,+ kandi umuntu w’umunyabwenge azamenya igihe gikwiriye cyo kugira icyo akora, amenye n’uburyo bwo kugikora.+
6 Abantu bahura n’ibibazo byinshi, ariko baba bagomba kubikemura byose mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye.+
7 None se ko nta muntu n’umwe uzi ibizaba, ni nde ushobora kubwira undi uko ibintu bizagenda?
8 Nta muntu ufite ububasha bwo gutegeka umwuka w’umuntu cyangwa ngo awubuze kumuvamo, kandi nta muntu ufite ububasha bwo gutegeka umunsi azapfiraho.+ Kimwe n’uko nta musirikare ushobora guhabwa uruhushya rwo kuva ku rugamba kandi hari intambara, ni na ko abakora ibibi batazagira amahoro.
9 Ibyo byose narabibonye kandi ntekereza ku bintu byose byakorewe kuri iyi si. Muri icyo gihe cyose, umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.+
10 Nanone nabonye abantu babi bahambwa. Abo ni bo bajyaga binjira ahera kandi bagasohoka, ariko bahise bibagirana mu mujyi bakoreyemo ibyo byose.+ Ibyo na byo ni ubusa!
11 Kubera ko igihano cyagenewe igikorwa kibi kidahita gitangwa,+ ni yo mpamvu abantu bakora ibibi babishishikariye.+
12 Nubwo umunyabyaha yakora ibibi inshuro 100 kandi agakomeza kubaho igihe kirekire akora ibyo ashaka, njye nzi neza ko abatinya Imana y’ukuri ari bo bizagendekera neza, bitewe n’uko bayitinya.+
13 Ariko umuntu mubi ntibizamugendekera neza,+ kandi ntazashobora kongera iminsi yo kubaho kwe. Ishira vuba nk’igicucu cy’izuba,+ kuko adatinya Imana.
14 Hari ibintu bibabaje bibera kuri iyi si: Hari igihe umuntu aba ari umukiranutsi ariko agafatwa nk’aho ari umuntu ukora ibibi,+ hakaba n’igihe umuntu aba akora ibibi ariko agafatwa nk’aho ari umukiranutsi.+ Mbona ibyo na byo ari ubusa.
15 Bityo rero, nabonye ko kunezerwa ari byiza,+ kubera ko kuri iyi si nta cyiza cyarutira abantu kurya, kunywa no kunezerwa. Ibyo ni byo baba bakwiriye gukora, bitewe n’imirimo bakorana umwete mu minsi yo kubaho kwabo+ Imana y’ukuri yabahaye kuri iyi si.
16 Ibyo byatumye niyemeza kumenya ubwenge no kugenzura imirimo yose ikorerwa kuri iyi si,+ ndetse sinasinzira, haba ku manywa cyangwa nijoro.
17 Nuko mbona imirimo yose y’Imana y’ukuri, mbona n’ukuntu abantu badashobora gusobanukirwa ibibera kuri iyi si.+ Uko imbaraga bashyiraho zaba zingana kose, ntibashobora kubisobanukirwa, nubwo baba bavuga ko ari abanyabwenge kandi ko bafite ubumenyi bwinshi. Mu by’ukuri ntibashobora kubisobanukirwa.+