Ibaruwa ya Yuda 1:1-25

  • Intashyo (1, 2)

  • Ibyavuzwe mu rubanza rwakatiwe abigisha b’ibinyoma bizaba nta kabuza (3-16)

    • Mikayeli ajya impaka na Satani (9)

    • Ubuhanuzi bwa Henoki (14, 15)

  • Imana izakomeza kubakunda (17-23)

  • Imana nihabwe icyubahiro (24, 25)

 Njyewe Yuda, umugaragu wa Yesu Kristo, nkaba mvukana na Yakobo,+ ndabandikiye mwebwe abo Imana, ari yo Papa wo mu ijuru yahamagaye,+ ikaba ibakunda kandi ikabarinda kuko muri aba Yesu Kristo.+  Imana ibahe imbabazi n’amahoro kandi ibagaragarize urukundo rwinshi.  Bavandimwe nkunda, ubwo nabandikiraga iyi baruwa, nashakaga kubabwira iby’agakiza twese twiringiye kuzabona.+ Ariko nanone, nasanze ari na ngombwa ko mbashishikariza kurwanirira cyane ukwizera+ abatoranyijwe bahawe rimwe gusa kugeza iteka ryose.  Impamvu yabinteye ni uko hari bamwe batujemo, kandi Ibyanditswe byavuze kuva kera ko bari kuzacirwa urubanza. Ni abantu batubaha Imana, bahindura ineza ihebuje Imana yatugaragarije urwitwazo rwo gukora ibintu biteye isoni,*+ bakihakana Yesu Kristo, kandi ari we muyobozi akaba n’Umwami wacu.+  Ibyo byose musanzwe mubizi, ariko hari ikintu nshaka kubibutsa. Nubwo Yehova* yakijije abantu be akabakura mu gihugu cya Egiputa,+ nyuma yaho yarimbuye abataragaragaje ukwizera.+  N’abamarayika batagumye aho bari bari mbere, ahubwo bakava aho bari bagenewe kuba,+ yababoheye mu mwijima mwinshi cyane, kugira ngo bategereze guhabwa igihano ku munsi ukomeye.+  Nanone ab’i Sodomu n’i Gomora n’imijyi yari ihakikije, na bo bamaze kwishora mu busambanyi* bukabije, kandi bagatwarwa n’irari ry’umubiri bigatuma bakora ibikorwa by’ubutinganyi,+ bahawe igihano cy’iteka batwikwa n’umuriro kugira ngo ibyo bakoze tubivanemo isomo.+  Nubwo bimeze bityo ariko, abo bantu batujemo na bo bahora batekereza ibintu bibi, bakishora mu busambanyi, bityo bagatesha agaciro imibiri yabo n’iy’abandi. Nanone basuzugura ababayobora kandi bagatuka abanyacyubahiro.+  Nyamara Mikayeli,+ ari we mumarayika mukuru,+ ubwo yajyaga impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose,+ ntiyatinyutse kumucira urubanza cyangwa ngo amutuke,+ ahubwo yaramubwiye ati: “Yehova* agucyahe.”+ 10  Ariko abo bantu, banenga ibintu byose badasobanukiwe.+ Ndetse n’ibyo basobanukiwe byose babwirwa na kamere yabo nk’uko bimeze ku nyamaswa zitagira ubwenge,+ bakomeza kubyishoramo bikabangiza. 11  Bazahura n’ibibazo bikomeye kuko biganye Kayini,+ kandi bagahitamo kwigana Balamu+ wakoze ibikorwa bibi kugira ngo abone ibihembo. Nanone bazarimbuka bazize amagambo yo kwigomeka+ nk’aya Kora.+ 12  Iyo mwahuriye hamwe kugira ngo musangire ibyokurya mwishimye,+ bo baba bameze nk’ibibuye byihishe mu mazi. Ni abungeri bita ku nda zabo gusa. Nta cyo batinya.+ Bameze nk’ibicu bitagira amazi bishushubikanywa n’umuyaga ubikoza hirya no hino.+ Bameze nk’ibiti bitagira imbuto ku mwero wabyo, byumye cyane kandi byaranduwe. 13  Bameze nk’imiraba* ikaze yo mu nyanja. Nk’uko iyo miraba izana imyanda yo mu nyanja ku nkombe, na bo bishora mu bikorwa by’umwanda amaherezo bikazabakoza isoni.+ Bameze nk’inyenyeri zitagendera kuri gahunda, kandi Imana izazijugunya mu mwijima mwinshi cyane, zihagume iteka ryose.+ 14  Henoki,+ uwa karindwi uhereye kuri Adamu, na we yahanuye ibyabo ubwo yagiraga ati: “Dore Yehova azanye n’abamarayika be babarirwa muri za miriyari.+ 15  Aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose+ no guhamya icyaha abatubaha Imana bose kubera ibikorwa bibi byose bakoze, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka.”+ 16  Abo ni abantu bitotomba,+ binubira uko bari, bakora ibihuje n’irari ryabo,+ bakavuga amagambo yo kwiyemera, kandi bagashimagiza abantu babashakaho inyungu.+ 17  Ariko mwebwe bavandimwe nkunda, mwibuke ibyavuzwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yesu Kristo. 18  Zakundaga kubabwira ziti: “Mu gihe cy’imperuka hazabaho abantu banenga abakora ibyiza, kandi bagakora ibyo Imana yanga bakurikije irari ryabo.”+ 19  Abo ni abantu bateza amacakubiri.+ Bitwara nk’inyamaswa, kandi ntibafite umwuka wera w’Imana. 20  Naho mwebwe bavandimwe nkunda, mushimangire ukwizera kwanyu kandi mujye musenga musaba ko umwuka wera ubayobora.+ 21  Ibyo bizatuma Imana ikomeza kubakunda,+ mu gihe mugitegereje ko Umwami wacu Yesu Kristo abagirira neza, maze mukazabona ubuzima bw’iteka.+ 22  Nanone mukomeze kugirira impuhwe+ abantu bashidikanya,+ 23  mubakize+ nkaho mubakuye mu muriro. Ariko n’abandi mukomeze kubagirira impuhwe, mubikore mwirinda, kugira ngo mudakora ibyaha nk’ibyabo. Ahubwo mujye mwanga ibyaha byabo.+ 24  Imana yacu ikomeye ni yo ibarinda ntimukore ibyaha, igatuma muba abantu bera+ imbere yayo kandi mukagira ibyishimo byinshi. 25  Ni yo Mana imwe gusa n’Umukiza wacu, yadukijije ibinyujije kuri Yesu Kristo Umwami wacu. Nihabwe icyubahiro, ububasha n’ubutware nk’uko byari bimeze kuva kera, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibikorwa biteye isoni.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imyifatire iteye isoni.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Cyangwa “bibe bityo.”