Zaburi 10:1-18

  • Yehova ni we ufasha abatagira kirengera

    • Umuntu mubi aba yibwira ati: “Nta Mana ibaho” (4)

    • Umuntu utagira kirengera ahungira kuri Yehova (14)

    • “Yehova ni Umwami kugeza iteka ryose” (16)

ל [Lamedi] 10  Yehova, kuki ukomeza kumba kure? Kuki ukomeza kwihisha kandi ndi mu bibazo?+   Umuntu mubi akomeza kugirira nabi abadafite kirengera, afite ubwibone bwinshi.+ Ariko imigambi mibi ye, izamugaruka.+   Ariyemera abitewe n’ibyifuzo bye by’ubwikunde,+Kandi agashimagiza umunyamururumba.* נ [Nuni] Asuzugura Yehova.   Umuntu mubi agira ubwibone bigatuma atagenzura uko ibintu bimeze. Mu bitekerezo bye byose aba yibwira ati: “Nta Mana ibaho!”+   Ibyo akora bigenda neza,+Ariko amategeko y’Imana ntayasobanukirwa.+ Abamurwanya bose arabaseka.   Mu mutima we aribwira ati: “Nta cyo nzaba.”* Uko byagenda kose,*Nta kibi kizangeraho.”+ פ [Pe]   Buri gihe iyo avuga aba yifuriza abandi ibibi, abeshya kandi abatera ubwoba.+ Amagambo ye ateza ibibazo kandi akomeretsa abandi.+   Ategera abantu hafi y’aho batuye ngo abagirire nabi. Arihisha akica umuntu w’inzirakarengane.+ ע [Ayini] Amaso ye ahora ashakisha uwo yahemukira.+   Aba yihishe yiteguye kugira nabi, nk’intare iri mu bwihisho bwayo.*+ Akomeza gutegereza ngo afate utagira kirengera. Amutega imitego kugira ngo ayigwemo.+ 10  Umuntu udafite kirengera arakandamizwa,Kandi abafite intege nke bagirirwa nabi n’umuntu mubi.* 11  Umuntu mubi aribwira ati: “Imana yibagiwe ubugome bwanjye.+ Imana ntiyitaye ku bibi nkora. Ntibibona.”+ ק [Kofu] 12  Yehova, haguruka.+ Mana, garagaza imbaraga zawe.+ Ntiwibagirwe abadafite kirengera.+ 13  Kuki umuntu mubi asuzugura Imana? Aba yibwira ati: “Nta cyo izambaza.” ר [Reshi] 14  Ariko wowe Mana wabonye abateza ibyago n’imibabaro. Ureba ibyo bakora kandi ukagira icyo ubikoraho.+ Umuntu wahuye n’amakuba ni wowe ahungiraho,+Kandi ni wowe ufasha imfubyi.*+ ש [Shini] 15  Ababi n’abagome ujye ubima imbaraga.+ Ugenzure ibikorwa byabo bibi ubibahanire,Kugeza igihe bizashiriraho. 16  Yehova ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Abantu babi bararimbutse bashira mu isi.+ ת [Tawu] 17  Ariko wowe Yehova, uzumva amasengesho y’abicisha bugufi.+ Uzabakomeza+ kandi ubatege amatwi.+ 18  Uzarenganura imfubyi n’abababaye,+Kugira ngo hatagira umuntu uwo ari we wese ukomeza kubatera ubwoba.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umunyamururumba arishimagiza.”
Cyangwa “uko ibihe bizakurikirana.”
Cyangwa “sinzigera nyeganyezwa.”
Cyangwa “iri mu gihuru.”
Cyangwa “bagwa mu nzara zikomeye z’umubi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”