Zaburi 145:1-21

  • Musingize Imana yo Mwami ukomeye

    • ‘Nzamamaza gukomera kw’Imana’ (6)

    • “Yehova agirira bose neza” (9)

    • ‘Indahemuka zawe zizagusingiza’ (10)

    • Ubwami bw’Imana buzahoraho iteka (13)

    • Imana ihaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose (16)

Zaburi ya Dawidi yo gusingiza. א [Alefu] 145  Mwami Mana yanjye, nzaguhesha ikuzo,+Nsingize izina ryawe kugeza iteka ryose.+ ב [Beti]   Nzagusingiza umunsi wose.+ Nzasingiza izina ryawe kugeza iteka ryose.+ ג [Gimeli]   Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane.+ Gukomera kwe nta wagusobanukirwa.+ ד [Daleti]   Abantu bazishimira imirimo yawe uko ibihe bizagenda bikurikirana,Kandi bazavuga ibikorwa byawe bikomeye.+ ה [He]   Bazavuga ubwiza bwawe buhebuje no gukomera kwawe,+Kandi batekereze ku mirimo yawe itangaje. ו [Wawu]   Bazavuga ibintu biteye ubwoba wakoze,Kandi nanjye nzamamaza gukomera kwawe. ז [Zayini]   Bazibuka ukuntu ineza yawe ari nyinshi,+Kandi bazarangurura amajwi y’ibyishimo kubera ko ukiranuka.+ ח [Heti]   Yehova agira impuhwe n’imbabazi.+ Atinda kurakara kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+ ט [Teti]   Yehova agirira bose neza,+Kandi imbabazi ze zigaragarira mu byo akora byose. י [Yodi] 10  Yehova, ibyo waremye byose bizagusingiza.+ Indahemuka zawe na zo zizagusingiza.+ כ [Kafu] 11  Abantu bazavuga icyubahiro cy’ubwami bwawe,+Kandi bavuge ibyo gukomera kwawe,+ ל [Lamedi] 12  Kugira ngo bamenyeshe abantu ibikorwa byawe bikomeye,+N’icyubahiro gihebuje cy’Ubwami bwawe.+ מ [Memu] 13  Ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose,N’ubutware bwawe buzahoraho uko ibihe bizagenda bikurikirana.+ ס [Sameki] 14  Yehova aramira abagiye kugwa bose,+Kandi aha imbaraga abafite intege nke.+ ע [Ayini] 15  Ibiriho byose biguhanga amaso bifite icyizere,Kandi ubiha ibyokurya byabyo mu gihe gikwiriye.+ פ [Pe] 16  Ufungura ikiganza cyawe,Ugahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.+ צ [Tsade] 17  Yehova akiranuka muri byose,+Kandi ni indahemuka mu byo akora byose.+ ק [Kofu] 18  Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.+ Aba hafi y’abamusenga babivanye ku mutima.+ ר [Reshi] 19  Ahaza ibyifuzo by’abamutinya.+ Yumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze akabakiza.+ ש [Shini] 20  Yehova arinda abamukunda bose,+Ariko ababi azabarimbura.+ ת [Tawu] 21  Nzasingiza Yehova.+ Ibifite ubuzima byose nibisingize izina rye ryera kugeza iteka ryose.+

Ibisobanuro ahagana hasi