Zaburi 92:1-15

  • Yehova azahora afite icyubahiro iteka ryose

    • Imirimo ye irakomeye n’ibyo atekereza birahambaye cyane (5)

    • ‘Abakiranutsi bazashisha nk’ibiti’ (12)

    • Abageze mu zabukuru bazakomeza kumererwa neza (14)

Indirimbo yo ku munsi w’Isabato. 92  Yehova ni byiza ko ngushimira,+Kandi ni byiza ko ndirimba nsingiza izina ryawe, wowe Usumbabyose,   Nkavuga urukundo rwawe rudahemuka+ buri gitondo,Kandi nkavuga ubudahemuka bwawe buri joro,   Ncuranga inanga y’imirya icumi na nebelu,*N’umuziki w’inanga wirangira.+   Yehova, watumye nishima bitewe n’ibikorwa byawe. Imirimo yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo.   Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye!+ Ibyo utekereza birahambaye cyane.+   Umuntu utagira ubwenge ntashobora kubimenya. Umupfapfa ntashobora gusobanukirwa ibi bintu:+   Iyo ababi babaye benshi nk’ibyatsi,N’abanyabyaha bakiyongera,Aba ari ukugira ngo barimbuke iteka ryose.+   Ariko wowe Yehova uzahora ufite icyubahiro kugeza iteka ryose.   Yehova, uzatsinda abanzi bawe. Abanzi bawe bazarimbuka. Inkozi z’ibibi zose zizatatana.+ 10  Ariko njye uzatuma ngira imbaraga nyinshi nk’iz’ikimasa cy’ishyamba. Nzisiga amavuta meza cyane.+ 11  Nzishimira cyane ko abanzi banjye batsinzwe,+Kandi nzumva inkuru z’ukuntu abagome bangabaho ibitero batsinzwe. 12  Ariko abakiranutsi bo bazashisha nk’ibiti by’imikindo. Bazakura babe banini nk’ibiti by’amasederi yo muri Libani.+ 13  Bameze nk’ibiti byatewe mu nzu ya Yehova. Bakurira mu bikari by’inzu y’Imana yacu, kandi baba bamerewe neza.+ 14  No mu gihe bazaba bashaje bazakomeza kumererwa neza.+ Bazakomeza kugira imbaraga n’ubuzima bwiza.+ 15  Bazatangaza ko Yehova atunganye. Ni we Gitare cyanjye,+ kandi ntakora ibibi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igikoresho cy’umuziki.