INDONEZIYA
Abakristo bagaragaza urukundo mu gihe cy’ibiza
IMITINGITO, za tsunami no kuruka kw’ibirunga, bikunze kwibasira Abanyandoneziya. Iyo ibyo bibaye, abagize ubwoko bwa Yehova bihutira gufasha abagwiririwe n’amakuba, cyane cyane abo bahuje ukwizera. Urugero, mu mwaka wa 2005, umutingito ukomeye washegeshe umugi munini ku kirwa cya Nias muri Sumatra ya Ruguru wa Gunungsitoli. Amatorero byegeranye yo ku kirwa cya Sumatra n’ibiro by’ishami, byahise byohereza imfashanyo mu karere kibasiwe. Umugenzuzi usura amatorero muri ako karere n’uhagarariye ibiro by’ishami bagiye kuri icyo kirwa kugira ngo batere inkunga abavandimwe kandi babahumurize. Umusaza w’itorero w’i Nias witwaga Yuniman Harefa yagize ati “abantu bose bari bahiye ubwoba. Ariko kubona ukuntu umuryango w’abagaragu b’Imana wahise udutabara, byatugaragarije ko tutari twenyine.”