Ubona ute igihe kizaza?
Ese iyi si . . .
-
izakomeza kumera itya?
-
izarushaho kuba mbi?
-
izaba nziza?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
“Imana . . . izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4, Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya.
ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA
Uzagira akazi keza kandi gashimishije.—Yesaya 65:21-23.
Ntuzongera kurwara cyangwa kugira imibabaro iyo ari yo yose.—Yesaya 25:8; 33:24.
Uzagira ubuzima bw’iteka kandi bushimishije uri kumwe n’umuryango wawe n’incuti zawe.—Zaburi 37:11, 29.
ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?
Yego rwose! Hari nibura impamvu ebyiri:
-
Imana ifite ubushobozi bwo gusohoza amasezerano yayo. Muri Bibiliya, Yehova Imana ni we wenyine witwa “Ishoborabyose,” kuko afite ububasha butagira imipaka (Ibyahishuwe 15:3). Bityo, ashobora rwose gusohoza isezerano rye ryo guhindura iyi si ikaba nziza. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “ku Mana byose birashoboka.”—Matayo 19:26.
-
Imana yifuza gusohoza amasezerano yayo. Urugero, Yehova yifuza cyane gusubiza ubuzima abapfuye.—Yobu 14:14, 15.
Nanone Bibiliya igaragaza ko Umwana w’Imana, ari we Yesu, yakijije abarwayi. Yabitewe n’iki? Ni ukubera ko yabishakaga (Mariko 1:40, 41). Yesu yagaragaje imico ya Se mu buryo butunganye; yifuzaga gufasha ababaga bakeneye ubufasha.—Yohana 14:9.
Bityo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova na Yesu bifuza kudufasha kugira ngo tuzagire imibereho ishimishije y’igihe kizaza.—Zaburi 72:12-14; 145:16; 2 Petero 3:9.
BITEKEREZEHO
Imana izahindura ite iyi si kugira ngo ibe nziza?
Bibiliya isubiza icyo kibazo muri MATAYO 6:9, 10 no muri DANIYELI 2:44.