IGICE CYA 12
Ubwenge buva ku Mana buratuyobora
Igitabo cy’Imigani gikubiyemo inama zahumetswe ziduha ubuyobozi mu mibereho yacu ya buri munsi, kandi inyinshi muri zo zanditswe na Salomo
ESE Yehova ni Umutegetsi w’umunyabwenge? Uburyo bwiza bwo gusubiza icyo kibazo ni ugusuzuma inama atanga. Ese izo nama zifite akamaro? Ese kuzishyira mu bikorwa bituma umuntu arushaho kugira imibereho myiza kandi ifite intego? Umwami w’umunyabwenge Salomo yanditse imigani ibarirwa mu magana. Iyo migani igira icyo ivuga ku bice hafi ya byose bigize imibereho yacu. Nimucyo dusuzume ingero zimwe.
Kwiringira Imana. Kwiringira Yehova ni yo ntambwe ya mbere yo kugirana imishyikirano myiza na we. Salomo yaranditse ati “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe” (Imigani 3:5, 6). Iyo umuntu yiringiye Imana akayishakiraho ubuyobozi kandi akayubaha, arushaho kugira imibereho ifite intego. Ibyo bituma ashimisha umutima w’Imana kandi bigatuma Yehova abona icyo asubiza ku bibazo byazamuwe n’umwanzi we Satani.—Imigani 27:11.
Kugaragaza ubwenge mu mishyikirano tugirana n’abandi. Inama Imana iha abagabo, abagore n’abana ziracyahuje n’igihe kuruta mbere hose. Imana igira umugabo inama yo gukomeza kubera umugore we indahemuka igira iti “ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe” (Imigani 5:18-20). Abagore bashatse babona mu gitabo cy’Imigani ibisobanuro birambuye ku birebana n’umugore ushoboye, ushimwa n’umugabo n’abana be (Imigani, igice cya 31). Abana na bo bagirwa inama yo kumvira ababyeyi babo (Imigani 6:20). Nanone icyo gitabo kigaragaza ko ubucuti ari ingirakamaro, kubera ko kwitarura abandi bituma umuntu agira ubwikunde (Imigani 18:1). Incuti zishobora kuduhindura tukaba babi cyangwa beza. Ni yo mpamvu tugomba kugaragaza ubwenge mu gihe tuzihitamo.—Imigani 13:20; 17:17.
Kugaragaza ubwenge mu gihe twiyitaho. Igitabo cy’Imigani kirimo inama z’agaciro kenshi ku bijyanye no kwirinda ibisindisha, kwitoza kugira ibitekerezo byiza tukirinda ibyangiza kandi tugakorana umwete (Imigani 6:6; 14:30; 20:1). Kiduha umuburo w’uko kwiringira ibitekerezo by’abantu bihabanye n’iby’Imana biteza akaga (Imigani 14:12). Kitugira inama yo kurinda umuntu wacu w’imbere, ni ukuvuga umutima wacu, tukawurinda ibintu byangiza, kandi kitwibutsa ko “[umutima] ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo.”—Imigani 4:23.
Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi biboneye ko gukurikiza izo nama bituma ubuzima burushaho kuba bwiza. Ibyo byatumye bagira impamvu zumvikana zo kwemera ko Yehova ababera Umutegetsi.