ISOMO RYA 23
Uko ibitabo byacu byandikwa n’uko bihindurwa mu zindi ndimi
Kugira ngo dutangaze “ubutumwa bwiza” mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose,’ duhindura ibitabo mu ndimi zisaga 900 (Ibyahishuwe 14:6). Ko uwo murimo ugoye, tuwukora dute? Twifashisha Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rugizwe n’abantu bari mu bihugu bitandukanye, hamwe n’abitangiye guhindura mu zindi ndimi. Abo bose ni Abahamya ba Yehova.
Umwandiko w’umwimerere utegurwa mu cyongereza. Inteko Nyobozi igenzura imirimo ikorwa n’Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rukorera ku cyicaro gikuru. Urwo rwego ruhuza ibikorwa by’abanditsi bakorera ku cyicaro gikuru n’abakorera ku bindi biro by’amashami bimwe na bimwe. Kubera ko abanditsi bacu bari hirya no hino ku isi, bituma tubona ingingo zivuga ibintu bitandukanye, bityo ibitabo byacu bigashimisha abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Umwandiko wohererezwa abawuhindura mu zindi ndimi. Iyo Inteko Nyobozi imaze gukosora no kwemeza uwo mwandiko, wohererezwa mu buryo bwa elegitoroniki abahinduzi bo mu bihugu bitandukanye, bakawushyira mu zindi ndimi. Abo bahinduzi bakorera mu makipi, bagahindura umwandiko, bakagenzura ko uhuje n’icyongereza, bakanawusoma bareba ko uhuje n’imyandikire y’ururimi rwabo. Bagerageza gushaka “amagambo y’ukuri akwiriye” kugira ngo ibitekerezo byose biri mu mwandiko w’icyongereza bishyirwe mu rurimi bahinduramo.—Umubwiriza 12:10.
Orudinateri zihutisha akazi. Orudinateri ntishobora gusimbura abanditsi cyangwa abahindura mu zindi ndimi. Icyakora, gukoresha inkoranyamagambo zo muri orudinateri, porogaramu za orudinateri zikoreshwa mu buhinduzi ndetse n’ibindi bikoresho by’ubushakashatsi, bishobora gutuma akazi kihuta. Abahamya ba Yehova bakoze porogaramu (yitwa MEPS) ikoreshwa mu guhuza umwandiko n’amafoto, bakabipanga neza ku mapaji bikabona gucapwa.
Kuki dushyiraho imihati ingana ityo, no ku ndimi zivugwa n’abantu bake cyane? Impamvu ni uko Yehova ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Timoteyo 2:3, 4.
-
Ibitabo byacu byandikwa bite?
-
Kuki ibitabo byacu bihindurwa mu ndimi nyinshi?